ICYUMWERU CYA MASHAMI
28 werurwe 2010 umwaka C
Iz 50,4-7
Fil 2,6-11
Lk 22,14 - 23,56
Dutangiye icyumweru gitagatifu duhimbaza uko Yezu yijiye muri Yeruzalemu kugira ngo arangize ugushaka kwa Se. Imihango y'iki cyumweru ibimburirwa no guha amashami y'imikindo umugisha maze abakristu bagashagara Yezu bibuka uko yinjiye muri Yeruzalemu nk'umwami. Kiriziya ariko ihita itwinjiza mu iyobera rya pasika kuko mu misa dusoma ivanjiri y'ububabare bwa Yezu. Iyi vanjiri irazwi cyane ndetse hamwe bagerageza no kuyikina ngo ikunde yumvikane cyangwa se ngo bakunde bishushanye na Yezu. Hari abageza n'aho kujya ku musaraba cyangwa abikubita amabuye bakivusha amaraso bo berekane ko bifatanyije na Yezu. Sinababuza ariko simpamya ko Yezu akeneye ko twivusha amaraso ngo akunde ahabwe ikuzo. Ko ntacyo akennye ngo turamugoboka se uretse umwenda wo kubona uwo akunda, aho kwiyicisha ngo tumwigane si ukumwumva nabi? Yego nanone ntitwamera nka bamwe bumva inkuru ya Yezu ibarirwa mu mateka yashaje maze kumva iby'urupfu rwe bakaba babigereranya n'imigani ya kera. Aba bo baba bigerezaho ko umutima wabo ubanza waba warazibye. N'akaga k'iyi si ubanza batakazi. Muri iyi minsi twitegura pasika, nagira ngo ariko tuzikane ku magambo akubiye muri Bibiliya atwibutsa ko tugomba kurangamira Yezu n'umusaraba we kuko niho turonkera umukiro. Mbivuze mu magambo yanjye ya gikene: umusarabana ni ikirori cyangwa igitaramo cya mbere gikwiye kurebwa no kurangamirwa. Luka asoza inkuru y'ububabare bwa Yezu, avuga ko "abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba, bikubura bataha bikubita mu gituza" (Lk23, 48). Yohani abishimangira avuga ko "bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije" (Yh 19,37). Igitabo cy'ibyakoze n'intumwa nacyo cyungamo kiti: "nguyu araje mu bicu, maze icyitwa ishisho cyose kizamubone, ndetse n'abamuhinguranyije." (Hish 1,17). Aya magambo asa n'ayo Yezu avuga ati: "nanjye nimara kwererezwa hejuru y'isi, nzareshya bose mbiyegereze". (Yh 12,32). Umusaraba rero niwo wabaye ubwo buryo butagereranwa bwo kurangamira yezu. Umusaraba ni ikimenyetso rukumbi kandi kihariye kigomba kurangamirwa ku bantu bemera kandi basonzeye agakiza gaturuka ku Mana muri Yezu. Uwemera wese agomba guhururira kurengamira, kureba no kunyurwa n'umurasaba. Igitangaza cyangwa se ikimenyetso cy'umusaraba cyabaye (kandi n'ubu niko biri) ikimenyetso kitagomba kwiharirwa. Urubanza n'urupfu bya Yezu byabaye ku mugaragaro ndtse ngo Pilato yanditse itangazo risobanura ibya Yezu mu ndimi ishatu zari zamamaye icyo gihe. Ni ikimenyetso kitwereka ko inabi n'icyaha biriho kandi ko biganzwa gusa n'ineza n'imbabazi. Ku musaraba turangamira intungane itotezwa ikicwa; akarengane katavugwa ariko kandi tunabona imbaraga z'Imana zizura Yezu mu bapfuye. Umusaraba ariko si uwo kwikorereza kuko ntiworoshye habe na mba: Yezu yaguye gatatu ndetse baje no guhatira Simoni w'i Sirene gutwaza Yezu. Uwakwishuka yakwikorera umusaraba wenyine. Ntaho yawugeza uretse ko nawe atarenga umutaru. Umusabara urakomeretsa kuko wereka buri wese aho ahagaze n'icyo ari cyo. Uranomora agasubiza umuntu kwongera kuryoherwa n'ineza n'ingabire y'Imana. Ngaho rero turararitswe ngo tujye natwe muri icyo giterane, ibyo birori bya Yez n'umusaraba. Erega nibwo buryo bwonyine natwe tuba tujyanye imisaraba yacu. Mbifurije kwinjirana na Yezu mukagumana kugeza musangiye izuka n'ibyiza byaryo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire