ICYUMWERU CYA GATANU CY'IGISIBO
21 werurwe 2010 umwaka C
Iz 43,16-21
Fil 3,8-14
Yh 8,1-11
Imyiteguro ya pasika irarimbanyije kubabonye akanya ko kugendana na Yezu muri iki gisibo. Reka mbanyuriremo muri make aho tugeze. Yezu yatangiye atwereka ko inzira igana Imana ari iyo gutsinda ibigeragezo. Sekibi umwikorereje amuhindura ingaruzwamuheto, akaba atagishoboye guhitamo ngo amanye agaciro k'ibintu n'ingabire Imana yamutatse. Kuko akenshi dukeka ko ubuzima bugizwe gusa n'amatindi y'amage duhura nayo, tukibagirwa ko hirya y'ubu buzima, Kristu atuzigamiye ikamba ritagereranywa. Ibyo yabiduhishuriye mu kimenyetso cyo kwihindura ukundi. Si aho ariko bigarukira kuko uwemeye Kristu agomba guhinduka, akareka gusa kubabazwa n'inabi iba mu bantu. Udahinduka ngo yakire agakiza, ashobora kugwirwa n'amahano atiteze kuko Nyabarongo ica uyizaniye. Kubera iyo mpamvu Imana ihora itwongeza umwaka wo kwisubiraho nka cya giti kidatanga imbuto, umuhinzi yongeje igihe ngo wenda kigire icyo cyibwira. Ku cyumweru gishize, Yezu ahereye ku mugani w'umwana w'ikirara na mukuru we w'umunyamushiha, yatwibukije ko Imana ari Inyampuhwe kandi ko n'uwaba yararorongotanye agifite umwanya iwe. Kuri iki cyumweru wagirango abafarizayi ntacyo bari bitoreyemo. Ngo mu gitondo cya kare bazindukanye umugore wafatiwe mu busambanyi, bamushyira Yezu ngo bumve akamuvamo. Ngo kutamutanga kwari uguhakana amategeko ya Musa, kumutanga nabyo byari ukwisekesha imbere y'abantu bari baratangiye kumwemera. We ariko ngo yahisemo kwiyandikra hasi. Ntimumbaze icyo yanditse, kuko we aho guhaniraho cyangwa se kurekera ngo ugoma akoze agome, Yezu yahisemo kwerekeza kiriya kibazo ku mutimanama w'abari aho. Ngo utaracumura namutere ibuye bwa mbere. Iryo jambo aka wa mugani ni igikwasi. Kandi ngo burya nushaka kumenya amakosa cyangwa ibyaha by'abantu, ujye ureba mu maso y'abatunga agatoki. Ese iyo dutoye amabuye yo gutera umunyabyaha, ni uko aba ari we utahiwe cyangwa tuba twikingira ikibaba? Mwibaze ko hagati y'umusambanyi ndetse wafashwe bitari amazimwe n'abafarizayi baminuje mu mategeko, rwose harimo itandukanyirizo ryigaragaza. Ariko ngo nta buye na rimwe ryatewe. Byaba ibyaha ibi twita ruharwa, byaba ibyo twibikiye mu mutima, byose ni ibyaha kuko ari ugutatira urukundo rw'Imana. Icyaha kigomba kurwanywa ariko umunyabyaha akabohorwa. Ubanza byajyana na wamugani w'inzoka n'igisabo. Umuntu ni ikiremwa cyifitemo ishushoy'Imana; uko byagenda kose Imana iramurenganura. Nta burengazira rero twagira bwo kumukatira urw'amabuye. Ikindi kandi uwagaciye urubanza, ndavuga umuziranenge ni umwe gusa: Yezu. Aho gushinja ngo yahisemo kwikorera ibyaha byacu. Ibi ntibivuga ko umutabera buvuyeho, ahubwo bisaba kumenya ko uko icyaha cyaba kingana kose, ineza n'imbabazi by'Imana bifite ububasha bwo gusubiza umuntu mu buzima busanzwe. Kandi ni ko kajambo Yezu yarangirijeho, ati: ubwo ntawaguciriye urubanza, igendere ariko ntuzongere gucumura ukundi. Aha niho haryoshye rero. Tekereza ibyishimo uriya mugore yagize! Kugarukira ku rwobo. Ikiza kandi k'ivanjiri ni uko ibyakurikiyeho bisa n'aho bitadushishikaje. Ni susppens. Buri wese akandika inkuru uko yumva yagenze. Aho ngira ngo ndangirize ni uko akenshi iyo ducira abandi imaza tubashyira imbere ya Yezu, uretse kuba twibagiwe ko natwe tutari shyashya, ariko nta buryo bundi tuba duhaye uwacumuye. Biba ari yego cyangwa yego. Aka ya nkuru y'injangwe n'imbeba: imbeba ikaba nde? Naho injangwe ikaba nde? Yezu afite ububasha bwo kubona inzira ya gatatu, bambe inzira nyayo: genda ariko uzinukwe iyo nzira. Umuhanuzi Izayi we yibutsaka ko ibyahise tugomba kubyibagirwa kuko Imana irimo iduhangira ibindi bishya. Na Pawulo niko yabibonaga, ati: simpamya ko nashyikiriye agakiza, ariko ndatwaza ngo singire Kristu nk'uko nawe yansingiriye. Ati: ibya hise mbitera umugongo ngo bitampuza, nkatwaza ngana imbere. Kandi ngo ibyiza biri imbere da! Ariko birabe atari ibyatuma ejo bongera kudutorera amabuye, ngo badushyire ku karubanda kandi Kristu yari yatwaruye. Pasika ni iki isobanura: kwibuka ko urwa Pilato yarwemeye kubera twe ngo twoye kububa cyangwa gutaramanywa. Reka tumwisabire kutwarura mu mage atabarika wenda turimo kandi na bangezi bacu wenda twaba twenda gutera amabuye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire