samedi 30 août 2008

ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE

31 kanama 2008 umwaka A


 

Yer 20, 7-9

Rom 12,1-2

Mt 16,21-27

Ivanjiri y'iki cyumweru irakurikira iy'icyumweru gishize. Turibika ko Yezu yabazaga abigishwa be uko rubanda bamubona, agahindukira akanababaza uko nabo bamubona. Igisubizo cya Petero cyatumye Yezu atangira gusobanura ku buryo bwisumbuye uko Umucunguzi Imana yageneye umuryango wayo azamera. Agoma kuzababara, akihakanwa n'abayobozi na rubana, akicwa ariko akazazuka. Iyi niyo gahunda Yezu yari afite kandi azakomeza kugera ku ndunduro, ndavuga aho umwanditsi w'ivanjri Yohani avuga ngo Yezu yakunze abe abakunda kugeza ku ndunduro, ntacyo azigamye. Nicyo kandi Yezu asaba abifuza kumukurikira. Nta yindi nzira y'umukiro n'ibyishimo bidashira uretse umusaraba wa Kristu, ryo shema ry'abemera. Ikintu gitaganje ariko muri iyi vanjiri, ni ukuntu Petero wari umaze guhamya ku bw'impano y'Imana ko Kristu ari Nyagansani, arenga agahinduka intambamyi ku mugambi w'Imana kugeza aho ndetse Yezu avuga ko imigambi ye ari iya Shitani. Biranoroshye ariko kubyumva. Ntibyoroshye kumva ngo Umwana w'Imana azangwa, yihakanwe n'abantu ndetse bamwice. Reka tube turetse ibyo kuzuka, uwo se yaba ari Umwana w'Imana wakanirwa urw'abagome? Yaba se ari umucunguzi nyabaki niba nawe atirengeye, niba adashobora kwikiza? Aha kandi twakwibuka ko ari byo rubanda n'abafarizayi bamubwiraga igihe yari abambye ku musaraba. Imana ishaka kuca inzira twiroshyemo y'ibyago n'imibabaro, ibyo si Petero wenyine utabyumva kuko twifuza ko Imana yaba nta makemwa. Ibyo Petero yabwiye Yezu nibyo dusubiramo kenshi iyo tuvuga ngo reka nawe wikabya, umusore mwiza nka we ibyo ntibyakubaho, Imana ntiyabyemera; umukobwa ukeye nka we ntiyanyura iyo nzira; umutagire nkawe, ntiyakwicisha hugufi bigeze aho; umunyabwenge nka we ntiyageza aho.... kubera nyine aho icyaha cyadutabye, nta yindi nzira Yezu yahisemo atari iyo kutuzahura muri iyo nzarwe, akemera kuba iciro ry'imigani ngo twebwe abari bakwiye icyo gihano dusubirane isura twahanganwe. Jya nkumbura ya ndirimbo yo gushimira, aho turirimba ngo "Reka dushimire Uwatwiguranye tukaronka ubuzima, navugirizwe impungu, ingoma zivuge ...". Ibi ariko bisaba ko twemera mbere na mbere ko guca iriya nzira, atari uguhusha, byaba kuri Kristu cyangwa se ku bamwemera. Uwumvise iyi ngingo rero amera nk'umuhanuzi Yeremiya wavugaga ati: warangwatiriye rwose undusha imbaraga ku buryo ntashobora gucecekaka ijambo ryawe. Buri gihe mba nibwira ngo ndaruhira iki mbyuka ntangaza ijambo rituma rubanda bandwanya, bampindura iciro ry'imigani. Ariko urukundo rwawe rundusha imabaraga, ni nk'umuriro ugurumana ntashobora guhishira. Pawulo mutagatifu azungamo ati: kuba ndiho muri uyu mubiri, mbikesha urukundo Kristu yankunze akanyitangira; si jye uriho ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Aya magambo arakomeye kandi asaba koko kwiyibagirwa, kwiheza ngo hagaragare gusa Kristu n'ineza ye. Ng'ibyo Kristu yita kwikorera umusaraba tukamukurikira. Kuko nta handi tumumenyera atari mu neza yatugiriye atwitangira ku giti cy'umusaraba. Ng'iki igituma Pawulo mutagatifu adusaba kutagengwa n'imibereho y'iyi si ihindagurika, ahubwo tugahora duharanira kumenya ugushaka kw'Imana, ikiri ikiza n'igikwiye kubahwa. Kwiyibagirwa cyangwa guhara ubuzima bwacu rero ntibivuga kwiyahura cyangwa kwirangarana kuko twaba dupfobya ineza y'Imana iturimo. Bisobanura guhora iteka duharanira gusa na Kritsu we utarashatse kugundira ubuhangange bwe, ahubwo akemera kutwitangira. Bitabaye ibi rero twahora twibwira ko umugambi w'Imana udashoboka, ko bidakwiye ko Imana cyangwa uwayo yanyura inzira y'umusaraba, ko ntaho byabaye.... Ndibwira ko guhora muri ayo byaba nko kuba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera. Wenda naba nacyo kuko kiba cyarariyeho, twebwe ho twaba dutana nkana maze tukazibuka ibitereko .... Ngo ufite amatwi arumve.

jeudi 28 août 2008

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE A

Birumvikana ko kuba iyi nyandiko ije kuwa kane atari bitaraga. Ikosa ryo ntawe turisangira ariko narigabana n'ordinateur yantengishye.


 

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE

24 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 22,19-23

Rom 11,33-36

Mt 16,13-20

Inkuru nziza y'iki cyumweru iradutega igitego. Yezu yabajije abigishwa be ngo harya rubanda bavuga ko ndi nde? Ibisubizo batanze byerekanaga uko abantu babonaga Yezu; ngo yari umuhanuzi, akabibutsa Eliya, Yeremiya, Yohani Batisita cyangwa se umwe mu mahanuzi. Yezu arahindukira abaza abigishwa be, ati: mwebwe se tubana, dusangira, duhorana iteka, muvuga ko ndi nde? Sinzi niba abandi bigishwa ntacyo bavuze kuko bitanidtswe, ariko tumenyereye ko Petero avuga akanavugira abandi, ati: uri Kiristu, Umwana w'Imana nzima. Mbere yo kureba icyo ariya magambo ya Petero asobanura, umuntu yakwibaza icyo twasubiza, Yezu aramutse atubajije kiriya kibazo. Nta shiti, bamwe ntasubiramo ibyo twatojwe muri gatigisimu ku bagifite mu mutwe hazima, abandi, ndavuga abaminuje mu by'iyobokamana, bashakisha ibisobanuro mu bitabo biherutse gusohoka cyangwa imyanzuro y'ibiganiro byirwaruhame bivuga kuri Kristu. Abenshi twahagama mu kuvuga ibyo twumva mu binyamakuru, radiyo kugeza no ku biganiro by'aho dutaramira. Hari n'abatabona icyo basubiza kuke wenda Yezu batamuzi cyangwa se ntacyo ababwiye, nta kanya agira mu buzima bwabo. Yezu ariko ntakeneye kumenya icyo bamuvugaho, haba banze aha cyangwa se mu bitabo n'ibinyamakuru, ikibazo nyacyo ni kiriya yabajije abwa kabiri kandi abaza buri wese: wowe uvuga ko ndi nde? Si ikibazo kidusaba kusubira mu byo twize, ahubwo igisubizo cyacu kigomba kugaragaza ukwemera dufite muri Kristu. Petero ati: uri Kiristu Umwana w'Imana nzima. Uri uwo Imana yigaragarizamo kuko muri Kristu, Jambo wigize umuntu, tuhasanga icyo Imana yafuje kubwira abantu: ukuri ku Mana n'ukuri ku bantu. Birumvikana rero ko kumenya Kristu uwo ari we atari iby'ubwenge bwa muntu; ni Imana ubwayo ibiduhishurira. Petero yarahiriwe we wahishuirwe iryo banga. Kandi si iryo banga gusa yahishuriwe, kuko Yezu yahise amushinga ubutumwa bwo kuba urutare azubakaho Kiriziya ye. Ukwemera kugendana buri gihe n'ubutumwa bwo gufatanya n'Imana kugaragaza ko Kiriziya ari umuryango w'Imana utangirira hano ku isi ukazakomereza mu ijuru. Niba twemera ko muri Yezu, Imana yatubwiye ijambo ryayo rya nyuma ry'ukuntu idukunda kandi natwe tugomba gukundana, nta yindi nzira twanyura uretse kugaragaza mu mibereho yacu ko iryo jambo twemera ari ifunguro ritubeshejeho, bityo isi dutuye tukayihindura rya juru cyangwa ya paradizo abenshi bumva ari inzozi gusa. Ukwemera si inzozi cyangwa baringa; uburyo bwo kubaho bujyanye n'umugambi w'Imana, bujyane n'ubuzima Imana itwifuriza kandi ikabuduha haba mu masakaramentu duhabwa cyangwa mu ijambo ryayo susangirira mu ikoraniro. Nk'ubu ubuzima Yezu yaragije Kiriziya, nayo ikaba yihatira kubwamamaza. Kuva kuri Petero n'abamusimbuye, kugeza igihe Kristu azahindukirira, iyi nkuru igomba kwamamazwa, tudashingiye cyane ku mbaraga zacu, ahubwo ku bubasha bwa Kristu utazatererana na rimwe Kiriziya ye. Ng'aho mutagatifu Sipiriyani yakuye kuvuga ati: ntawe ushobora kugira Imana ho umubyeyi niba atemera ko na Kiriziya ari umubyeyi we kandi nta muntu wakwibwira ko ari umukristu niba atabigaragariza muri diyoseze ye na paruwase ye. Ubutumwa ndumva bwumvikana, igisigaye ni aha buri wese kwemera no kwakira ibyo Imana idusaba muri iyi vanjiri.

samedi 16 août 2008

ICYUMERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE

I7 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 56,1.6-7

Rom 11,13-15,29-32

Mt 15,21-28

Inkuru nziza y'iki cyumweru ntiyoroshye kuyisobanura: Yezu ngo yinjiye mu mugi maze umugore wari ufite umwana wahannzweho na roho mbi aramutakambira ngo amukirize. Yezu ariko amwima amatwi kugeza abagishwa bamubwiye bati: nyamuneka muhe icyo asaba ariko aduhe amahoro. Aha hatwibutsa ya mpumwi yatakambiraga Yezu, abantu bakayicyaha ngo nisigeho kumena abantu umutwe isakuriza umwigisha. Uyu mugore ariko ngo yakomezaga gutakamba ati: rwose Yezu mwene Dawudi, ntabara. Yezu ati: erega naje kwita ku ntama zazimiye za Isiraheli kandi umugati w'abana ntibawujugunyira imbwa. Ubanza koko uriya mugore yari yaje aje, kuko nawe yabonye igisubizo cyatumye Yezu ava ku izima dukoresheje amagambo y'iwacu. Nyamugore ati: imbwa zitoragura utuvungukira tuvuye ku meza ya shebuja. Yezu yumvise ariya magambo aranyurwa ati kuva nabera ni ubwa mbere numvise umuntu ufite ukwemera. Yungamo ati bikugendekere nk'uko ubyifuza. Inkuru y'iyi vanjiri ikaba irarangiye. Uko twari tumenyereye Yezu, yashoboraga kuba yakijije roho mbi uriya mwana, umugore agataha yishimye, kikaba igitangaza kiyongera mu bindi. Ariko ubanza twari kuba duhombye amagambo y'uriya mugore n'uburyo azi gushikama akagera ku ntego. Iyo numvise isomo nka ririya, nibaza niba jyewe nsenga, niba Imana inyumva cyangwa biyiyobera ikabona utwo mbamo, ikibwiriza nk'uko isanganwe iyo neza, maze ikampa ititaye ku tugambo n'utwifuzo twanjye. Ikindi nibaza ni igihe wenda abantu bafora bagasenga, bagakora za noveni, bakiyamabza inshuti yemwe n'amahanga kubera nk'ikibazo kibakomereye: amapfa, intambara, inzara n'ibindi byose biba bibahangayikishije. Ntibibura ko icyo baba basaba bakironka cyangwa se ntibakironke: nk'uriya mwana akarenga agapfa, imvura ntigwe, amahoro ntaze.... Ese twamenya Imana igamburuzwa ni iki? Ese ko n'ubundi iba izi icyo tuyisaba tutaranahingutsa ijambo, ubwo gusenga kugeza amavi akobotse byahindura iki? None Imana yaba itureba bikayitera guseka, igihe dukazanya ngo turebe ko twayibyaza icyo twifuza. Imana irumva niyo twakwibwira ko itumva. Ikindi kandi amasengesho yacu atuma tunamenya uko duhageze tukamenya icyo dukeneye koko. None se twamera nka wa muturage bari bambwiye ngo umwami araza kumugenderera ngo yitegure amusabe icyo ashaka cyose. Yaratekereje, areba mu mbere, mu nsi y'urugo, ati: rwose umpe igishingwe gihagije nifumbirire umurima. Ntihagire umuseka, cyangwa ngo azaseke wa mutwa wavuze ati, uwampa kuba burugumesitiri, najya nsogongera ku buntu. Ariko se ubuzima bwacu bwashirira gusa mu bintu bihita? Yezu ati: nimushakaskake mbere na mbere ubwami bw'Imana, ibindi muzabironka mwitonze. Yungamo ariko ati mukomanga muzakingurira, mwingine, mwoye kurambirwa. Iyivanjiri ngo mutagatifu Agusitini yayikunda kubi. Uriya mukecuru yamwibitsaga nyina wari warasenze, akinginga, akarira kugeza igihe umuhungu we ahindukiye akamenya Imana. Ntawamenya wenda natwe ntitubuze icyo dukennye kituraje ihinga, ariko imbaraga n'umwete bikabura ngo tukomeze twinginge Imana, nayo ibone koko ko tugikennye. Ngo urugendo rw'imbwa rushirira mu guhunahuna. Ndangirije kuri uyu mugani. Twirinde ko amasengesho yacu yahagama gusa ku bintu by'iki gihe n'aka kanya, ahubwo dukazanye dusabe gutunga Imana n'ubwami bwayo. Imana ihabe kandi ibagwirije ibijyanye n'ibyifuzo byanyu.

jeudi 14 août 2008

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU A

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

15 kanama 2008 umwaka A


 


 

His 11,19; 12,1-6.10

1Kor 15,20-26

Lk 1,39-56

Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Ni umwe mu minsi ikomeye ya Bikira Mariya, umunsi iwacu mu Rwanda uhuruza abantu benshi bagateranira mu nsengero nitiriwe Bikira Mariya nka Kibeho, Mwurire, n'ahandi hatandukanye abantu bateranira ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye bene muntu ibinyujije mu mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yangiriye ibintu by'agatangaza, izina rayo ni ritagatifu. Aya ni amagambo umuhire Mariya yavuze ubwo yajyaga gusura mubyara we Elisabeta. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera ni ikintu gikomeye cyane kuko tuhafite umubyeyi utuvuganira iruhande rw'Ubutatu butagatifu. Ubundi mu mateka y'ugucungurwa kwacu, dusoma mu gitabo cy'Itangiriro ko Adamu na Eva bamaze gucumura, baciwe mu busitani ariko Imana ibazeseranya ko inyoko ya bene muntu utazaheranwa n'icyaha (Intg 3,15). Iyo nzira yo gusubirana uburanga twaremenwe yaje kugenda igaragarira mu masezerano Imana yariranye n'umuryango wa Isiraheli, cyane cyane mu bushyinguru bw'amategeko. Ubwo bushyinguro bwashushanyaga amagambo akubiyemo ibyifuzo by'Uhoraho byo kurera umuryango we ngo uzakende umubere umuryango nawe awubere Imana. Ibyo kandi bikagaragazwa n'ikuzo ry'Uhoraho ryaba rituye rwa gati mu muryago we. Ijambo ry'Uhoraho ryaje kwigaragaza ku buryo bunoze mu kwigira umuntu kwa Kristu. Mu ndangakwemera tuvuga ko Yezu yigize umuntu ku bubasha (ikuzo) bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Ikuzwa rya Bikira Mariya rero mbere na mbere ni iyo neza y'Imana yitoreye Mariya ngo abe Nyina wa Jambo maze isi yose ibone ikuzo dukesha Imana yacu nk'uko tubisomamu ntangiriro y'ivanjiri yanditswe na Yohani. Mariya yatowe kera na kare ngo yambikwe ikamba ryo kuba Nyina w'Imana. Ntawu nkawe wabayeho, nta nundi kawe uzabaho. Si ibi gusa ariko, Mariya yanabaye umwigishwa wa Kristu mu buryo yakiriye Jambo ataravuka, akamurera, nyuma akamukurikira kugera mu nsi y'umusaraba ubwo twamuhaweho umubyeyi. Mariya hamwe n'intumwa yategereje isezerano rya Roho Mutagatifu, umuganura w'ingabire y'izuka rya Kristu. Ku bw'umwiharika ariko, Mariya niwe wasangiye bwa Kristu ikuzo ry'ugutsinda kwe. Abakristu ba mbere ntibigeze bashidikanya kuri uyu munsi duhimbaza w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Bumvaga nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru. Bikira Mariya ariko ntiyajyanwe mu ijuru kuko abakristu babivuga cyanngwa bumva nta kundi byagenda. Ni icyuzuzo cy'ineza y'Imana kuko si Mariya gusa, natwe niyo maherezo yacu. Ntitwarira rero ngo naba nawe yarahiriwe, cyangwa ngo ko tutari se ba "nyina wa Jambo", ayo mahirwe yazatugeraho ate? Turi abahire kuko Mariya ni Umubyeyi wacu, iwacu si muri iyi nyanja y'amaganya, ahuhwo ni hariya aganje abengerana ikuzo. Reka mbaterere ka karirimbo ka Bikira Mariya maze mwikirize: inyange za Mariya ntimugashavure, kandi amaherezo tuzamusanga....

Umunsi mwiza wa Bikira Mariya, umunsi mwiza wacu abana be.

lundi 11 août 2008

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE

10 kanama 2008 umwaka A


 

1 Bam 19,9.11-13

Rom 9,1-5

Mt 14,22-33

Ivanjiri y'iki cyumweru irakurikira inkuru y'ukuntu Yezu yatubuye imigati, akagaburira imbaga yari yamusanze ngo yumve ijambo yigishaga kandi n'abarwayi bakire. Ngo amaze kugaburira rubanda, Yezu yategetse abigishwa be ko bafata ubwato maze we agasigara azezerera rubanda. Mbere yo gusanga abigishwa be, Yezu yarabanje ariherera arasenga, ubundi abigishwa, mu gihe barwanaga n'inyanja n'umuhengri, babonga aje abasanga agenda hejuru y'amazi. Ku bayahundi, inyanja yasobanuraga indaro y'ibinyabubasha, ibikoko bikaze, bigengwa na shitani. Kugenda hejuru y'amazi rero si ikintu bari bamenyereye. Ibi byabateye ubwoba, bati ni baringa. Yezu, ati nimuhumure ni jyewe mwigira ubwoba. Inkakuzi mu ntumwa, Petero,ati rwose Nyagsani niba ari wowe, tegeka nze ngusanga ngenda hejuru y'amazi. Ntiriwe nkomeza, iyi vanjiri turayizi ndetse twemera rwose ko Yezu agenda natwe mu buzima bwa buri munsi haba mu byishimo byo kumubona dutuburira imigati, tukanezerwa, haba no mu mihengeri inyuranye duhura nayo. Igishimisha cy'ijambo ry'Imana ni uburyo Imana itwiyereka cyane cyane mu bihe bigoye twebwe wenda twibwiraga ko yaduteranye, yinumiye cyangwa ari yo nyarabayazana y'ingorane tuba turimo. Mu gitabo cya mbere cy'abami, umuhanuzi Eliya hari aho yageze yumva rwose arananiwe, ndetse arahunga ngo hao batamwica. Ati rwose Nyagasani, sinshoboye. Imana yaje kumwiyreka, atari mu rwamu rw'ibihindira by'iyi si ngo tutayitiranya na byo, ahubwo mu kayaga gahuhera. Imana icisha make kandi uwayo nawe niko agomba kugenza. Si ukuvuga ko ibuze amaboko; ni Nyirububasha, igenga byose. Ariko aka ya ndirimbo, yashatse kutwegera na za nkuba zayo ziricecekera ngo tuyimenye kandi tuyikunde. Kristu yabigaragaje ku buryo bwinshi. Muri yi vanjiri, arabikora agenda hejuru y'amazi kandi agahumuriza intumwa ze. Ibi rwose turabyumva ko tutagomba kwemera Imana mu gihe ibintu bigenda neza, dore ko burya atari n'Imana tuba twemera ahubwo tuba twiringiye cyane ubuhanga n'ubwenge bwacu. Imana turagendana, bambe turabana byo kutagira na rimwe igihe twumva yadutererana cyangwa twabaho nk'abihagije. Isomo rero twasigarana ni uburyo tugomba guhora tuvugurura ukwemera kwacu. Tukirinda ko iby'isi byaduhuma amaso cyane cyane imihengeri itabura mu buzima bwacu. Tugahora twumva ijwi rya Kristu uduhumuriza, ati nimuhumure nijye mwigira ubwoba. Niba se atumara ubwoba kandi ko abifitiye uburyo, kuki twaruha turwana n'ubuzima, tugashya turwana n'umuhengeri kandi Kristu turi kumwe? Aragatoye uzibwira ko yacyura umuhigo, ahanyanyaza n'utubaraga twe twinyine.

lundi 4 août 2008

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA

3 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 55,1-3

Rom 8,35.37-39

Mt 14,13-21

Inkuru nziza y'iki cyumweru irashimishije: umuhanuzi Izayi araterura avuga ati: nimuze mwese munywe kandi murye ku buntu ntacyo mwishyuye, baba abafite amafaranga n'abatayafite. Pawulo mutagtifu we aratubwira ko uko byagenda kwose nta kintu na kimwe cyadutandukanya n'urukundo Imana idukunda muri Kristu Umwana wayo wadipfiriye akazukira kudukiza. Yungamo ati rwaba urupfu, ibyago, inzara n'ibindi byose twahura nabyo, nta nakimwe cyadukoma mu nkokora kuko turi kumwe n'Umusumbabyose. Ikibigaragaza kandi ni umurimo Kristu akora wo kwakira abamugana bose, akabakiza indwara zibugarije ndetse akanabagaburira ngo hato baticwa n'inzara. Ntegura iyi nyigisho, numvaga imwe mu maradiyo ya hano mu Butaliyani, aho abanyamakuru baganiraga n'abaturage ku kibazo cyo kumenya icyaba cyarahindutse mu buzima bw'abataliyani kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi. Uretse kumva biriza kuko nta n'umwe uburara, ariko abenshi basubizaga ko batakipfa guhaha uko bishakiye cyangwa ibyo bashatse byose. Abandi bakavuga ko hari indyo ubu bibagiwe, abandi bakavuga ko byose biterwa n'uko umufuka wifashe ariko bitanabuza abasesagura kugura ibintu bihenze nka mobiles, ibyuma bifotora, ibikinisho by'abana, tutavuze n'ibindi bihenze nk'amamodoka n'ibindi. Kuba rero hari abataka ubukene cyangwa izindi ngorane z'ubuzima ni ibintu byumvikana. Ariko haba hari n'abataka atari ubukene, ahubwo kwifuza kubaho ku buryo burenze amikoro yabo. Bikaba ndetse binagora kutandukanya utaka kuko adafite na mba kimwe n'utaka kuko adafite icyo inzoka ye ishaka; bose kandi baba bababaye. Yezu we rero mu ivanjiri y'iki cyumweru, ibibazo byose arabikemura, ati numze mwese mwihereze ku buntu. Ese ubwo icyo twasaba Yezu ni iki? Ikitatworohera mu buzima bwacu twagombye kwigira kuri Yezu ni ukugira umutima w'impuhwe ku mu muntu wese utugana, twaba tugoba kumufungurira tukabikora, twaba tunagomba kumuha ihumure tukabikora. Ibi bigahura na rya jambo rya Kristu ati nimungane mwese abarushye n'abaremerewe, nzabaruhura. Ni mundebereho kuko mfite umutima utuza kandi ukoroshya. Nta rindi fungur numva twasonzera atari ukugira umutima uri mu gitereko, umuntu agatunganirwa niyo yaba atunze ubusa. Abamaze kandi guhazwa na Yezu, barahindikira nabo bagahaza abandi niyo twaba ari utugati dutanu n'amafi abiri, ndavuga bwa busabusa akenshi twimana ngo natwe ntako twimereye. Ububasha bw'Imana ni ugutubura amafunguro maze abantu bose bagakwirwa ndetse bikanasigara. Ariko Nyagasani aba yifuza ndetse akeneye abamuha utugati dutanu nyuma bakanamufasha guhereza rubanda ifunguro aba yabatuburiye. Erega ni uku Imana izahaza abayo tntawe ucikanywe kandi bikanasaguka. Ariko niba, nk'uko umuhanuzi Izayi abivuga, tutemeye gusanga Imana ngo itujijure, dufungure amatwi twumve ijambo ryayo, nta kabuza inzara tuzayihorana, wenda bamwe turunze n'ibyo tutazi nk'ifuku mu gihe abandi bicira isazi mu jisho. Inkuru nziza y'ikicyumweru rero idufashe kumenya ko Imana idukunda byo guhora itugirira impuhwe kandi ko yifuza kutumara inzara. Hahirwa abayigana kuko batazigira bakena bibaho.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere