ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA
3 kanama 2008 umwaka A
Iz 55,1-3
Rom 8,35.37-39
Mt 14,13-21
Inkuru nziza y'iki cyumweru irashimishije: umuhanuzi Izayi araterura avuga ati: nimuze mwese munywe kandi murye ku buntu ntacyo mwishyuye, baba abafite amafaranga n'abatayafite. Pawulo mutagtifu we aratubwira ko uko byagenda kwose nta kintu na kimwe cyadutandukanya n'urukundo Imana idukunda muri Kristu Umwana wayo wadipfiriye akazukira kudukiza. Yungamo ati rwaba urupfu, ibyago, inzara n'ibindi byose twahura nabyo, nta nakimwe cyadukoma mu nkokora kuko turi kumwe n'Umusumbabyose. Ikibigaragaza kandi ni umurimo Kristu akora wo kwakira abamugana bose, akabakiza indwara zibugarije ndetse akanabagaburira ngo hato baticwa n'inzara. Ntegura iyi nyigisho, numvaga imwe mu maradiyo ya hano mu Butaliyani, aho abanyamakuru baganiraga n'abaturage ku kibazo cyo kumenya icyaba cyarahindutse mu buzima bw'abataliyani kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi. Uretse kumva biriza kuko nta n'umwe uburara, ariko abenshi basubizaga ko batakipfa guhaha uko bishakiye cyangwa ibyo bashatse byose. Abandi bakavuga ko hari indyo ubu bibagiwe, abandi bakavuga ko byose biterwa n'uko umufuka wifashe ariko bitanabuza abasesagura kugura ibintu bihenze nka mobiles, ibyuma bifotora, ibikinisho by'abana, tutavuze n'ibindi bihenze nk'amamodoka n'ibindi. Kuba rero hari abataka ubukene cyangwa izindi ngorane z'ubuzima ni ibintu byumvikana. Ariko haba hari n'abataka atari ubukene, ahubwo kwifuza kubaho ku buryo burenze amikoro yabo. Bikaba ndetse binagora kutandukanya utaka kuko adafite na mba kimwe n'utaka kuko adafite icyo inzoka ye ishaka; bose kandi baba bababaye. Yezu we rero mu ivanjiri y'iki cyumweru, ibibazo byose arabikemura, ati numze mwese mwihereze ku buntu. Ese ubwo icyo twasaba Yezu ni iki? Ikitatworohera mu buzima bwacu twagombye kwigira kuri Yezu ni ukugira umutima w'impuhwe ku mu muntu wese utugana, twaba tugoba kumufungurira tukabikora, twaba tunagomba kumuha ihumure tukabikora. Ibi bigahura na rya jambo rya Kristu ati nimungane mwese abarushye n'abaremerewe, nzabaruhura. Ni mundebereho kuko mfite umutima utuza kandi ukoroshya. Nta rindi fungur numva twasonzera atari ukugira umutima uri mu gitereko, umuntu agatunganirwa niyo yaba atunze ubusa. Abamaze kandi guhazwa na Yezu, barahindikira nabo bagahaza abandi niyo twaba ari utugati dutanu n'amafi abiri, ndavuga bwa busabusa akenshi twimana ngo natwe ntako twimereye. Ububasha bw'Imana ni ugutubura amafunguro maze abantu bose bagakwirwa ndetse bikanasigara. Ariko Nyagasani aba yifuza ndetse akeneye abamuha utugati dutanu nyuma bakanamufasha guhereza rubanda ifunguro aba yabatuburiye. Erega ni uku Imana izahaza abayo tntawe ucikanywe kandi bikanasaguka. Ariko niba, nk'uko umuhanuzi Izayi abivuga, tutemeye gusanga Imana ngo itujijure, dufungure amatwi twumve ijambo ryayo, nta kabuza inzara tuzayihorana, wenda bamwe turunze n'ibyo tutazi nk'ifuku mu gihe abandi bicira isazi mu jisho. Inkuru nziza y'ikicyumweru rero idufashe kumenya ko Imana idukunda byo guhora itugirira impuhwe kandi ko yifuza kutumara inzara. Hahirwa abayigana kuko batazigira bakena bibaho.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire