lundi 4 août 2008

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA

3 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 55,1-3

Rom 8,35.37-39

Mt 14,13-21

Inkuru nziza y'iki cyumweru irashimishije: umuhanuzi Izayi araterura avuga ati: nimuze mwese munywe kandi murye ku buntu ntacyo mwishyuye, baba abafite amafaranga n'abatayafite. Pawulo mutagtifu we aratubwira ko uko byagenda kwose nta kintu na kimwe cyadutandukanya n'urukundo Imana idukunda muri Kristu Umwana wayo wadipfiriye akazukira kudukiza. Yungamo ati rwaba urupfu, ibyago, inzara n'ibindi byose twahura nabyo, nta nakimwe cyadukoma mu nkokora kuko turi kumwe n'Umusumbabyose. Ikibigaragaza kandi ni umurimo Kristu akora wo kwakira abamugana bose, akabakiza indwara zibugarije ndetse akanabagaburira ngo hato baticwa n'inzara. Ntegura iyi nyigisho, numvaga imwe mu maradiyo ya hano mu Butaliyani, aho abanyamakuru baganiraga n'abaturage ku kibazo cyo kumenya icyaba cyarahindutse mu buzima bw'abataliyani kubera ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi. Uretse kumva biriza kuko nta n'umwe uburara, ariko abenshi basubizaga ko batakipfa guhaha uko bishakiye cyangwa ibyo bashatse byose. Abandi bakavuga ko hari indyo ubu bibagiwe, abandi bakavuga ko byose biterwa n'uko umufuka wifashe ariko bitanabuza abasesagura kugura ibintu bihenze nka mobiles, ibyuma bifotora, ibikinisho by'abana, tutavuze n'ibindi bihenze nk'amamodoka n'ibindi. Kuba rero hari abataka ubukene cyangwa izindi ngorane z'ubuzima ni ibintu byumvikana. Ariko haba hari n'abataka atari ubukene, ahubwo kwifuza kubaho ku buryo burenze amikoro yabo. Bikaba ndetse binagora kutandukanya utaka kuko adafite na mba kimwe n'utaka kuko adafite icyo inzoka ye ishaka; bose kandi baba bababaye. Yezu we rero mu ivanjiri y'iki cyumweru, ibibazo byose arabikemura, ati numze mwese mwihereze ku buntu. Ese ubwo icyo twasaba Yezu ni iki? Ikitatworohera mu buzima bwacu twagombye kwigira kuri Yezu ni ukugira umutima w'impuhwe ku mu muntu wese utugana, twaba tugoba kumufungurira tukabikora, twaba tunagomba kumuha ihumure tukabikora. Ibi bigahura na rya jambo rya Kristu ati nimungane mwese abarushye n'abaremerewe, nzabaruhura. Ni mundebereho kuko mfite umutima utuza kandi ukoroshya. Nta rindi fungur numva twasonzera atari ukugira umutima uri mu gitereko, umuntu agatunganirwa niyo yaba atunze ubusa. Abamaze kandi guhazwa na Yezu, barahindikira nabo bagahaza abandi niyo twaba ari utugati dutanu n'amafi abiri, ndavuga bwa busabusa akenshi twimana ngo natwe ntako twimereye. Ububasha bw'Imana ni ugutubura amafunguro maze abantu bose bagakwirwa ndetse bikanasigara. Ariko Nyagasani aba yifuza ndetse akeneye abamuha utugati dutanu nyuma bakanamufasha guhereza rubanda ifunguro aba yabatuburiye. Erega ni uku Imana izahaza abayo tntawe ucikanywe kandi bikanasaguka. Ariko niba, nk'uko umuhanuzi Izayi abivuga, tutemeye gusanga Imana ngo itujijure, dufungure amatwi twumve ijambo ryayo, nta kabuza inzara tuzayihorana, wenda bamwe turunze n'ibyo tutazi nk'ifuku mu gihe abandi bicira isazi mu jisho. Inkuru nziza y'ikicyumweru rero idufashe kumenya ko Imana idukunda byo guhora itugirira impuhwe kandi ko yifuza kutumara inzara. Hahirwa abayigana kuko batazigira bakena bibaho.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere