dimanche 27 juillet 2008

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA

27 nyakanga 2008 umwaka A


 


 

1 Bam 3, 5.7-12

Rom 8, 28-30

Mt 13, 44-52

Yezu akomeje kutwigishiriza mu migani ngo abumva bumve abandi batahire aho. Abagomba kumva kandi nabo bagasabwa gutanga igisubizo niba koko bumvise icyo ashaka kutubwira. Mu ivanjiri y'iki cyumweru, Yezu araca imigani itatu. Uw'ubukungu butabye mu murima, uw'isaro ry'agaciri gakomeye n'urucundura barobesha. Iyi migani yose kandi igasobanura ingoma y'ijuru. Ngo ingoma y'ijuru imeze nk'umubungu butabye mu murima, ubuguyeho akagurisha ibyo atunze byose maze akagura uwo murima. Ingoma y'ijuru kandi imeze nk'isaro ry'agaciro gakomeye, uriguyeho akagurisha ibye byose maze akarigura. Iyi migani yombi icyo igushaho ni uko umenye umugambi w'Imana atagomba kuzuyaza, agomba kwihutira kushakisha ibintu byose byatuma ashyikira uwo mukiro, akaba yagurisha byose mpaka awegukanye. Nta kindi twarutisha kumenya Imana n'imigambi yayo. Icyiza kandi tuvana muri iyi vanjiri nuko ari Imana ubwayo iduha kumenya ako gaciro k'isaro twabaye. Mutagatifu Tomasi wa Akwino niwe atwibutsa ko abantu turi nk'umwambi Imana yeretse ikerekezo ugomba gukurikira n'intego ugomba guhamya. Si twebwe rero tugomba guhangayikwa n'aho twaganisha ubuzima bwacu kuko ibyo Imana yarabikoze. Dusabwa gusa kumenya icyo cyerekezo ngo hato tudahusha intego, tukazacyura ubusa. Aha niho umugani wa gatatu ugusha: ubwami bw'ijuru bumeze nk'urucundura runini, umurobyi ajugunya mu nyanja rugafata amafi y'ubwoko bwose maze bamara kurukururira ku nkombe bakarobanura amafi meza n'amabi. Ntawe Imana iheze mu nzira yo kugera ku ntego yo kubaho neza no gutunganirwa, dore ko ari wo mukiro uruta iyindi yose. Hari ariko abibwira ko kuba Imana yarabahaye ubwenge n'ubwigenge busesuye, bisobanura kobashobora kubikoresha uko bishakiye, bakaba bahugira mu bindi cyangwa bateshuka inzira yo kuzagera ku bukungu nyabwo, bagahagama ku ngirwabukungu, bityo amaherezo yabo akazaba ayo kujugunywa nk'amafi adafite agaciro. Mu gitabo cya kabiri cy'abami, umwami Salomoni Imana yaramubonekeye maze imuha akanya ko gusaba icyo ashaka. Aya ni amahirwe akomeye ko Imana yaguha akanya ko kuyisaba icyo ushaka. Si tombola yaguye kuri Salomone, kuko twese iyo dusenga turisanzura, tugasaba Imana icyo dushaka. Ariko se iba tubaye nka wa wundi Imana yabwiye iti icyo usaba mugenzi wawe ndamukubira kabiri. Maze kuko batacanaga uwaka, undi akiyumvira ati nisaba inzu, umwanzi wanjye arabona ebyiri, ninaka amafaranga, arankuba kabiri. Sibwo se yitonze agatekereza agasaba ko Imana imunogoramo ijisho maze mugenzi we akaba impumvi. Iri si ishengesho ni ukwigerezaho. Ni uguhusha intego maze tugatanga ibyacu bose tukagura ikintu kitagira agaciro, nyuma tugasigara turirira mu byotsi, bambe Yezu avuga ko tuzajugunywa mu itanure rigurumaba, aho umwana arira nyina ntiyumve. Inyigisho y'iki cyumweru isoza idutega ikibazo. Ngo aho mwumvise icyo nshaka kuvuga. Abandi bati twabyumvise. Noye kuba nka ya mvugo ngo aho bwenge wumvise icyo nshaka kuvuga. Gusubiza Imana si ibyo tugomba guhubukira. Ngo rimwe tubikore tuyikiza ireke gukomeza kuduhata ibibazo. Ikibazo cy'Imana ni rwa rwandiko tujya tuvuga. Bidasobanuye ko Imana yashushanyije byose mu mateka yacu, ahubwo ko tugomba guhora dusubiza niba koko twumva umugambi wayo kandi tukiri muri gahunda yo kuronka ubukungu buruta byose. Ntitugomba kuyikiza ngo twikirize tutikirije nka ya mvugo ngo kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga. Ubwami bw'Imana ni ubukungu bukomeye, ni isaro ry'agaciro. Hahirwa ubabyumvise kandi akaba akaharanira gutunga uwo murage.

Imana ibahe umugisha.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere