ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA
20 MATA 2008 Umwaka A
Intu 6,1-7
1Pet 2,4-5
Yh 14,1-12
«Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana najye munyemere». Mbere yo kutwitangira ku musaraba, Yezu yahumurije intumwa azimeneyesha ko umwemera atagomba guhungabana kuko niwe «nzira, ukuri n'ubugingo». Imyaka irarenga ibihumbi bibiri Yezu avuze ariya magambo, nyamara uyumva ubu yagirango nitwe yabikiwe. Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo kwemera Imana no gukomeza ukwizera. Inkuru nziza dukesha Kristu ni iy'ukwizera nk'uko Pawulo mutagatifu yabyandikiye Timote ko nidukomera ku nyigisho ya Kristu tuzasangira umurage w'ikuzo mu ijuru (2Tim 2,11-13). Ese koko ubu twavuga ko ukwizera cyangwa ukwemera ari ngombwa? Ubu abantu turacyafite umwanya wo kwiringira ibizaza kandi ikoranabuhanga na vision twenty twenty bitwizeza ibitangaza? Wenda iwacu ubukene ntibubitwemerera n'ubwu bitabuza abifite kugaragaza umutungo wabo mu bikorwa bitangaje bitatse imigi yacu, ariko abakataje barabura gato ngo isi y'ejo izabe ituwe n'abantu basukuye, batunganye kandi batagira icyo baniha kuko ibyuma kabuhariwe bizaba byabaremye bibyitondeye.Ako kabura ariko karakora ishyano kuko ni ubwo iryo kataza rihira bamwe, abandi barigwamo, (urugero ntiruri kure 20% y'abatuye isi batungwa n'ibirenga 85% by'umutungo w'isi naho 80% bagasaranganya ibisigaye. Inka yo muri Yapani itungwa n'amadolari 10 ku mu nsi mu gihe iwacu abarenze icya kabiri y'abaturage batabona idolari rimwe. Imiryango itatu y'abanyamerika ikize cyane ki isi, ifite umutungo urenga ingengo y'imari y'ibihugu 45 by'iwacu iyo). Umukinnyi wa ruhago (football) uhebwa menshi ni
Beckham ahabwa 31 miliyoni 31 za amayero. Hose ariko ngo ntaho bukicyera. Umukene aba abara iminsi, naho umukire abona ibintu byuzuye ariko ntashira ipfa, ndetse n'intimba bigeretse cyane iyo yibutse ko ntawe abisigiye kuko yabyara atabyara, imisazire y'abo baminuje iteye agahinda, dore ko bamwe bageza aho basigara bizeye imbwa, injangwe cyangwa akandi kanyamaswa babana, kuko abantu nta mwanya baba bafite. Urugero ni umusaza w'umuyahudi ngo wakundaga gateau, maze igihe yendaga gupfa akikijwe n'abe, yumva impumuro yayo. Asaba ko bamuha agace agapfa asezeye. Umugore yagiye kuyizana aratungurwa kuko umwana wari wayiteguye yanze kuyimanyura ngo kuko bari kuyirya nyuma y'ishyingura. Abantu bakeneye inkuru ibahumuriza, abakene bakizera kutazapfa nk'ibimonyo n'abakire bakareka gupfana intimba. Isi ikeneye uyereka inzira nyayo aho guhora tubeshywa ngo hakurya hariya havumbutse umukiza, waba utarahagera ngo n'inyuma y'urugo iwawe barakiza, maze abantu b'intege nke, ndavuga iz'umutima, bagahora bazutaguzwa boshye wa muvumbyi... Isi ikeneye ikimenyetso gifatika ko kubaho bifite agaciro kuko bidufungurira inzira itujyana kwa Data mu ijuru. Abato n'abakuru bakeneye kumenya ko kubaho nyakwo bisaba kugira gahunda ifatika idashingiye ku byo radiyo yaraye ivuze cyangwa amashusho ya tv yerekanye. Ngo abahigi benshi bayobya uburari. Siko kiriziya iteye; ijambo yamamaza si iryayo ahubwo ni irya Kristu. Ng'ubwo ubutumwa papa Benedigito adasiba gushimangira mu nyigishoze. Kristu agomba kwamamazwa ku buryo bunoze kugira ngo umwemera amumenye, yoye kumwitiranya na za baringa, utaramumenya ashobore kumumenya n'abamutaye bamugarukire. Utabishaka nawe yoye kugira urwitwazo ngo byose ni kimwe, amadini yose avuga bimwe, no mu mutima wanjye nasenga, n'andi magambo nk'ayo. Ntibihagije ariko kuvuga no kwamamaza Kristu, kuko nawe gihamya y'ibyo yavuze n'ibyo yakoze twayiboneye mu rupfu no mu izuka. Abamwera tugomba kurangwa n'ubuzima bukurikiza Kristu: mu gusenga no mu guhabwa amasakaramentu, hato ngo tutagwa umudari; mu kwitangira abandi kugirango bemere ko ibyo twamamaza ari ukuri; mu kwicisha bugufi no kwirinda kurengera (discrétion et modération). Ikigomba kuduhihibikanya ni uko Imana ihererwa ikuzo mu mibereho yacu ndetse na muntu yaremye mu ishusho yayo, iwacu akahabona uwanya n'uburyo bwo kwiringira Iyamuhanze. Ubwo buri wese yareba ku buryo bufatika, uko ukwemera kwe kwahinduga gahunda y'ubuzima bwe kuko ukwizera ntigutamaza (Rom 5,5). Imana iragahora isingizwa iteka ryose!
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire