ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO
24 Gashyantare 2008 Umwaka A
Iyim 17,3-7
Rom 5,1-2.5-8
Yh 4,5-42
Kuri iki cyumweru cya gatatu cy'igisibo, dusoma ivanjiri ya Yezu aganira n'umugore wo muri Samariya. Ni inkuru iryoshye mu kuyisoma kuko ni imwe mu nkuru zisobanuye neza kandi natwe twaheraho dusuzuma imiganirire yacu na Yezu. Ni inkuru inatangaje: ni ubwa mbere Yezu aganira n'umugore kandi utari ubonetse wese; umugore wari waratunze cyangwa waratunzwe n'abagabo batanu, ubu akaba ageze ku nshoreke ya gatandatu. Uwo mugore kandi ni uwo muri Samariya, agahugu katavugaga rumwe n'abayahudi kuko abanyasamariya bari ibivange n'abanyamahanga bari baratujwe muri aka karere n'umami wa Ashuru. Mu maso y'abayahudi, bari abanyabyaha n'abagomeramana kuko basengaga Imana bayibangikanyije n'ibigirwamana. Mu mitekerereze yacu, Yezu yari yakoze amahano, kandi n'abigishwa byarabatunguye nubwo ntacyo bamubajije. Iyi nkuru irasobanutse, abafite bibiliya mwayisoma mwitonze, ndetse mukaba mwanaheraho mukareba niba hari uburyo Imana ijya ibashotora, ibasaba amazi yo kunywa, ishaka ko mwakanguka mukamenya inyota nyayo ibazigirije; atari iyi wica none ejo ukabyuka ariyo igukanguye.Ahubwo kabutindi yo guhora twumva dukennye, dushonje, dukeneye uwatwumva, uwadukunda, uwo twakunda, uwadusura,...
Nagira ngo muri aka kanya, turebe uko twahuza amasomo uko ari atatu y'iki cyumweru. Abayisiraheli bageze mu butayu bahuye n'ikibazo cyo kubura amazi, maze bahangara Musa ngo abahe amazi. Babikoranye uburakari kuko bumvaga batagomba kuzira inyota mu butayu niba Imana yari yarabakuye mu nzara za Farawoni ibakunze. Isomo ryo mu gitabo cy'Iyimukamisiri riratubwira uko Imana yabahaye amazi avubutse mu rutare rwa Massa na Meriba bisobanura Kigeragezo na Rwiyenzo, kuko bari bagerageje Uhoraho bibaza niba akigendana nabo cyangwa yarabataye. Pawulo Mutagatifu,yandikira abanyaroma, yabibukije ko ukwizera kudatamaza kuko urukundo rw'Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mtagatifu twahawe. Imana rero turi kumwe kandi igihe cyose muri Kristu waducunguye. Uwo Krisu niwe soko y'amazi amara nyota akanatanga ubugingo bw'iteka. Ndumva abatuye mu mayaga na za Bugesera bagira amazi make, yemwe n'ab'iwacu, dore ko nibutse hafi kilimetero yose nakoraga buri gitondo ngiye kuvoma kuri Nyakagezi, basaba nk'uriya mugore wo mu ivanjiri ngo Yezu abahe ayo mazi maze bareke gusiragira mu nzira bajya kuvoma.
Ese aho aya masomo ntiyaba abyukije muri wowe utubazo tuniganira mu mutima wawe, tuguhoza ku iriba buri munsi, nyamara inyota igahora ari ya yindi? Tekereza uburyo uriya mugore yumvise ameze, Yezu amwibukije umubare w'abagabo babanye, kandi niba yari agishoboye kwigira ku mugezi, ubanza yari akiri muto. Ibuka wa mugore wari umaze imyaka cumi n'ibiri arwaye kuva amaraso, ntaho atashakijije, kugeza aho yifuzaga gukora ku gishura cya Yezu yizera ko yakira(Lk 8,43-48). Ibuka cya kimuga ku cyuzi cya Betesida cyari cyarabuze ukijingunya mu cyuzi ngo gikire(Yh 5,1-18). Tekereza na wa musore w'umukungu wabazaga Yezu icyo yakora ngo aronke ubugingo bw'iteka (Mt 19,16-30).
Muntu aho ava akagera asonzeye gukira no kuruhuka imiruho y'ubu buzima. Iyo nyota niyo ituma duhihibikana ndetsse bamwe tukanakoresha uburyo bw'amanyanga ngo wenda twagwiza vuba. Nyamara imfizi icugita iby'isi ni Rugaju rwa Birahinduka. Yezu arifuza ko ibyo tubimenya kugirango twoye guherenywa n'aya mazi atanamara inyota, ayo abayisiraheli baririye bakarinda kugondoza Imana, nyamara ntibibabuze guhora ku iriba. Igisibo rero kiraturarikira kurangamira aho umukiro wacu uganje. Kandi ngo uyobotse Yezu, soko y'amazi atanga ubugingo, nawe ahinduka isoko kuko muri we havubuka isoko y'amazi adakama, bisobanura ineza n'impuhwe by'igisagirane. Umugore ngo yagiye guhamagara abandi atera hejuru ati "nimuze murebe uwambiye ibyo nakoze byose, wenda yaba ariwe Mukiza". Ibyari impamvu y'isoni n'ikimwaro mu bandi (gutaha mu mazu atanu yose), yabihinduye indirimbo y'ibyishimo. Ese waba warasomye inkuru y'ihinduha rya Pawulo mutagatifu? Ushobora no gusoma ukwicuza kwa mutagatifu Agusitini (les confessions) cyangwa inkuru ya Zakewusi, Fransisko wa Asize n'abandi. Uzasanga ingabire yo guhinduka ari iriba rimara inyota koko. Ese ujya wibuka ko nawe amateka yawe ari matagatifu, niba uhoza ku mutima ko Roho wa Nyagasani atuye muri wowe? Tekereza wanditse amateka yawe? Ujya wibuka ko ubuzima bwawe bushobora kubera abandi impamvu yo gusanga Yezu? Uramutse ufite inkuru nk'iyo, wayinyoherereza nkayisangiza abandi. Naho jyewe icyo nifuza ni uko mwambwira, nka bariya banyasamariya, muti "ntitucyemezwa n'ibyo watubwiye; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w'isi koko."
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire