ICYUMWERU CYA KABIRI CY'IGISIBO
17 gashyantare 2008 Umwaka A
Intg 12,1-4
2Tim 1,8-10
Mt 17,1-9
Urugendo rwacu rutuganisha kuri pasika rurakomeje: kuri iki cyumweru, amasomo twateguriwe aradusaba guhaguruka tukava mu byacu maze tukerekeza aho Imana ishaka. Igitabo cy'itangiriro kiratubwira ihamagarwa ry'Ibramu. Wenda kuko inkuru tuyizi umuzi n'umuhamuro, twakeka ko byari byoroshye. Nyamara guhambira ukagenda, ushingiye ku ijambo wabwiwe, bisaba imbaraga z'umutima n'ukwemera gukomeye. Ibyo aribyo byose, ukwemera ntigutamaza, Abramu yarumviye kandi twabyungukiyemo. Mu ivanjiri, Yezu yahisemo bamwe mu bigishwa be maze aterera umusozi agiye gusenga, ni uko yihundura ukundi. Sinzi niba byoroha guhuza inzira twatangiye yo gusenga, kwihana no kwigomwa, hamwe n'ivanjiri twazirikanye ku cyumweru gishize ya Yezu ageragezwa na shitani bu butayu. Gutsinda ibigeragezo hari uwakwibwira ko byitiranywa no kubaho nk'abaciye ukubiri n'uyu mubiri dukunze kwitirira nyirabayazana mu kudushora mu bigeragezo. Habe na busa. Kwigira umuntu kwa Yezu ni ikimenyetso ko umubiri wacu ufite agaciro gakomeye kuko tubishyize mu mvugo y'abafilozofe, nta roho itari mu mubiri, nta mubiri udafite roho. (mensa sana in corpore sano). Ng'icyo ikimenyetso cya mbere Yezu atanze yihindura ukundi. Akenshi dukunze guhuza iriya vanjiri n'umusongongero w'uko tuzamera mu gihe cy'izuka, ubwo tuzabengerana kuko tuzaba dusendereye ubuntu n'uburanga by'Imana. Ni byo! Yezu yashatse kwerekana ko ingorane z'ubu buzima zidashobora kutubera inzitizi mu rugamba rwo kumukurikira. Ntabwo tuzaba nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu naho inka yarariwe cyera, cyangwa ngo tuzabe twaraziritswe ku kazi. Ntibikabe! Imana yahamagaye Abramu ntiyamutabye mu nama, ahubwo yashoje izezerano ryayo yohereza Kristu, we watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n'ukutazapfa abigirishije inkuru nziza. Nguwo uturangaje imbere kandi, nk'uko Pawulo mutagatifu yabibwiraga Timotewo, ntidukwiye guterwa isoni no kumubera abahamya. Kuko niwe Imana Data yatanzeho ubuhamya iti "uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!" Natwe twarahamagawe, buri wese mu buryo buhuye n'ubutumwa ashinzwe. Imana iradusaba kuyikurikira nk'uko yahamagaye Abramu. Iradusaba kuyibera abahamya, tukitsinda kandi tugatsinda ibishuko, ariko ntitunaheranywe n'iroro ryo kurangamira gusa ubwiza bwayo, ahubwo natwe tukibuka ko Imana iduhamagarira gusa nayo mu mubiri na roho bizira amakemwa. Atari kwita kuri roho ngo umubiri wacu urumange, cyangwa ngo duhere muri mama wararaye mu gihe roho yacu yararirana nk'igipimo cy'ikawa kitakigira isaso. Byose kandi birashoboka kuko aho ni ho hari abanga rya muntu: abishatse yakira, ariko yirangayeho, yacyura umunyu. Murabyumva ko ari jyewe wibwira kandi namwe mbibibutsa. Ngaho rero dufate umugambi wo kujyana na Yezu ku musozi gusenga. Umusozi wa mbere ni wa mutima wacu tugomba gukingurira Nyagasani ngo awuturemo; umusozi wa kabiri ni ukubura amaso tukarangamira Kristu, Mugati utanga ubugingo, mu gitambo cy'Ukaristiya. Nta munsi wo gutura igitambo cya Kristu kiduhindura ukundi, ntidushobora kwirirwa ngo ejo tuzaramuke tukiri bazima. Umusozi wa gatatu dushobora kuzamuka ni agasengesho ka buri munsi: mu gitondo tuti waramutse Nyagasani wowe waduhaye kuramuka. Mbere yo gufungura, tuti singizwa wowe uduha imbaraga zo guhaha, guhinga, kweza no gusangira ifunguro twaronse. Ku mugoroba, tuti ibyo twatunganyije tubigutuyeho ituro ry'uyo munsi, naho ibyatwihishe n'ibyo twazambije, ibigorore ejo tuzabihereho tugutunganira. Ubwo ntitwabura no kwibuka abacu n'abandi bose duhuje kubaho. Ndemeza ko ntakubengerana kurenze uko, kuko ineza y'Imana izaduhora imbere. Muragahorane Imana.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire