Icyumweru cya kane cy'igisibo
2 werurwe 2008 Umwaka A
1Sam 16,1.4.6-7.10-13
Ef 5,8-14
Yh 9,1-41
Amasomo y'icyumweru cya kane cy'igisibo arashingira ku gitangaza Yezu yakoze akiza impumyi yabuvukanye. Uko umwanditsi w'ivanjiri abidusobanurira, ikimenyetso cyo guhumura impumyi ni uburyo Yezu akoresha ngo agaragaze ineza n'ububasha by'Imana. Kuko kuvugana ubumuga cyangwa kumugara si igihano cy'Imana. Iyi ngingo y'imvano y'akababaro n'ingorane mu buzima bwa muntu, ntiyoroshye, ariko icyo twemera ni uko Imana idahwema kurema no gusubiza mu buryo ibyo muntu yangiza cyangwa sekibi avangavanga. Reka tugaruke k'uburyo igikorwa cya Yezu cyakiriwe, haba mu baturanyi b'iriya mpumyi, haba mu bafarizayi. Icyo gikorwa cyaraturanguranye, kugeza ubwo bibaza niba uwo wabonaga ari ya mpumyi cyangwa uwo basa. Ni koko guhumura impumyi si igikorwa tumenyereye, ndetse usibye kuba twavuga ubuhumyi bw'amaso y'umutima, ubuhumyi bw'amaso y'umubiri ni indwara mbi kuko ibuza umuntu ikintu cy'ingezi: kurangamira ibyiza bitatse isi. Wenda inarinda abayirwaye ibiterasoni bitwugarije, nk'uko mutagatifu Pawulo yabibwiraga abanyefezi ati "ibyo bene abo bakora rwihishwa ( ni ukuvuga ibikorwa by'umwijima), yemwe no kubivuga biteye isoni". Akaga ko guhuma turakazi kandi ni kabi rwose. Nyamara guhuma amaso y'umutima byo ni akaga gakabije. Iriya mpumyi nubwo itari izi Yezu uwo ariwe, dore ko yavuze ko yakijijwe na wa muntu bita Yezu, ariko aho yamumenyeye yaremeye ndetse inashimira Imana. Na mbere y'uko amumenya, yahamije ko ari umuhanuzi, kabone n'ubwo abafarizayi bari bamwirengeje. Guhuma rero kubi ni ukurindagira, tukayoberwa inzira y'ukuri kandi twagombye kuyimenya ndetse twarayitojwe. Muri Isiraheli, abafarizayi bari inzobere mu kumenya no kumenyekanisha Imana, nyamara kenshi tubona basa n'abahagamye ahantu hadasobanutse, bakaba barananiwe kwemera Yezu, kubera inyungu cyangwa ubujiji. Kwemera ni uguhumuka, ndetse ni ukwiyuhagira, nk'uko Yezu yabisabye iriya mpumyi. Ibyo abenshi twarabikoze mu iriba rya batisimu. Koko icyaha niyo soko y'ubuhumyi bw'umutima, cyane cyane iyo dutangiye kwihimbahimbira ibisobanuro ngo amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe. Ukwemera gutangirirwa no kujijuka, tukamenya ukuri, tukamenya uwo twemera n'icyo uko kwemera kudusaba. Ibi nabyo ntibihagije kuko kemera cyangwa guhakana ko Imana ibaho sibyo bigoye; ikigoye ni ukubaho dukurikije ibyo twemera. Ibyo bijyana no kuramya Imana, tuyishimira iyo neza yo kuva mu icuraburindi, ubuzima bwacu bukaba inyiturano y'iyo neza. Binteye kwibuka umuntu w'Imana, musenyeri Sekamonyo Raphael washinze umuryango w'Abizeramariya. Intego ye yari "Jijukira ineza". Tubishyize mu magambo y'ivanjiri ya none, twavuga ngo humukira ineza. Iyi ni inzira nshya yo kubaho: kuva mu mwijima, tukajya mu rumuri; kuva mu kinyoma, tukabaho mu kuri; gutsinda akarengane, tukarangwa n'ubutabera; kuva mu rupfu, tukabaho, tugatanga ubuzima. Ngiyo batisimu twahawe, ngiyo pasika tuzahimbaza, ng'ubu ubuzima dukesha Kristu, we rumuri rumurikira umuntu wese aza kuri iyi si (Yh 1,9). Ijambo rya Pawulo mutagatifu yabwiye abanyefezi natwe riratureba: nimushishoze mumenye, ibishimisha Nyagasani. Mureke kugira uruhare mu bikorwa by'umwijija bitagira icyo bibyara. Ahubwo, ayo ni amagambo yanjye, niduheshe Imana ikuzo. Yezu, mu musozo w'ivanjiri, yabwiye abamwumvaga, ati "naje munsi nje gucira isi urubanza kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi", tumutakambire, bambe tumushimire ko yaduhaye amaso y'ukwemera. Ariko kandi tunamusabe guhora atwongerera ukwemera, hato tutazirara, tukagira ngo turabona naho....Ngo amaso abera imutwe kureba.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire