UMUNSI MUKURU W’IJYANYWA MU IJURU RYA BIKIRA MARIYA
15 kanama 2007 umwaka C
Hish 11,19;12,1-6.10
I Kor 15,20-26
Lk 1,39-56
Turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira ko ikimenyetso cyagaragaye mu ijuru: umugore ubengerana ikuzo. Icyo kimenyetso si ikindi ni Mariya ubengerana ikuzo iruhande rwa Jambo. Uyu munsi duhimbaza ushingiye ku ruhererekane rw’icyubahiro abakristu ba mbere bahaye Mariya kuko, nk’uko tubivuga mu masengesho y’uyu mununsi, uwabyaye Jambo dukesha ubugingo siwe wari gushengukira mu mva. Ntabwo ari amaranga mutima cyangwa ibyufuzo byacu abashagara Mariya, ahubwo ni ihame rikomeye riduha natwe ikizere cyo kuzasangira nawe ikuzo mu ijuru. Mariya yagize ingabire yo gusamwa nta cyaha cy’inkomoko kuko yari yarateguriwe kuzaba nyina wa Jambo. Iyo ngabire yatumye yakira ijambo rya Malayika. guhera ubwo Mariya atubera urugero mu kwemera no kwakira ugushaka kw’Imana: guhera mu bukwe i Kana kugeza ku giti cy’umusaraba, Mariya adufasha kumenya neza agaciro kacu mu mugambi w’Imana wo kuducungura. Gutakambira abandi (abageni b’i Kana ngo batabura divayi) kugeza Kristu amuduhayeho umubyeyi bigaragaza isura yagombye kuranga kiriziya. Kiriziya itakambira bose, kiriziya izirikana ijamabo ry’Imana, kiriziya ikurikira Yezu, kiriziya itagira inenge kuko yatagatifujwe n’amaraso ya Ntama kandi ikayoborwa na Roho Mutagatifu, kiriziya iganje hamwe na Kristu kuko ari Mutwe n’Umutware wayo. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya rero, uretse ko ari wo munsi uhatse iyindi mu insi ya Bikira Mariya (nkuko izina rikuru ryamuhariwe ari Bikira Mariya Nyina w’Imana) ni umunsi wacu abemera kuko dusangira n’umbyeyi wacu ikuzo yambitwse mu ijuru. Bikira Mariya ashushanya icyo kiriziya igomba kuba: ikimenyetso kibengerana mu ijuru. Turahimbaza ikuzo ry’Imana: ni Imana turamya ubwayo kuko ariyo Bwiza bubengerana, Cyubahiro, Rumuri, Mucyo w’abayiyobotse. Hamwe na Mariya turahanika tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by’agatangaza, izina rye ni ritagatu kandi amahanga yose azahora amusingiza. Urahirwa Mariya wowe wemeye ko ibyo watumwe na Malayika bizuzuzwa none ukaba uganje mu ijuru hamwe na Kristu umwana wawe. Ni koko ntibyari gushoboka ko uwibarutse Nyirubuzima yashangurwa n’urupfu kandi natwe abamuyobotse, hirya y’ubu buzima tuzagororerwa ikuzo ry’ubugingo bw’iteka hamwe nawe. Kuko urupfu rwaragajwe. Bikira Mariya mwamikazi, udusabire kur ubu n’igihe tuzapfira. Amina.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire