ICYUMWERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA
19 kanama 2007 umwaka C
Yer 38,4-6.8-10
Heb 12,1-4
Lk 12,49-57
Ivanjiri y’iki cyumweru iratyaye: Yezu arihandaganza ati sinazanywe no gukwiza amahoro ku isi, ahubwo umuriro n’ubushyamirane mu miryango. Aka kaba ari akaga, Imana ubwayo ibaye ariye ihinduka gatanya mu bantu kandi tuzi ko ari yo soko y’ineza n’amahoro. Gusa ariko gusoma iyi vanjiri wihuta cyangwa ushyuhaguzwa byatuma ntacyo usigarana uretse gutangara no kumirwa. Umuhanuzi Yeremiya yahuye n’akaga ubwo yahanuraga abwira umuryango wa Isiraheli ko nutisuburaho uzarimbuka. Inkuru nk’iyi ntiyakirwa neza. Ibi byatumye Yeremiya ajugunywa mu uriba ngo apfe ariko Imana iramwarura. Kuba Yezu avuga ko yazanywe no gukongeza umuriro ku isi, ni uburyo bwo kwibutsa ki ijambo rye rigomba kwakira uko riri tutarifunguye cyangwa ngo turigoreke. Iyo ni batisimu ishushanya cyane cyane urupfu rwe n’izuka rye. Umwanditsi w’ibarowa n’abayahundi, atwibutsa ko tutarababara kugeza kuva amaraso kubera ivanjri. Ibi byo nibyo rwose. Ijambo rya Yezu rirumvikana rwose: ivanjiri igomba kwakirwa uko iri tutayifunguje amagambo yacu aryohereye byatuma wenda abantu bibwira ko uwigisha neza ari uzi kubara cyangwa kuryoshya inkuru, kandi tutayikabirije ngo hato hatagira uwibwira ko kuba umukristu ari ukwiharurukwa. Ibi bisobanura ko uwakiriye ivanjiri agmba kuyiha agaciro kayo nti bibe nka ya nkuru y’uwavuze ngo ndavanze. Yego igomba kuba yego naho oya ikaba oya. Twakwibuka ko ab’akazuyazi, Yzeu azabacira kuko abafata impu zombi abo nta kanya bazagira kwa Jambo. Ngo abavandimwe bazashyamirana kuko baba batakivuga rumwe: uwakiriye ivanjiri agomba kuvuga imvugo nk’iya Yezu kandi icyamuzanye si ukudufasha kwigumira mu icuraburindi ryacu, ahubwo ni ukutugeza mu rumuri nyarwo. Igihe rero twakwibwira ko Imana twayiyoboka ariko tukigumira mu nduruburi zacu, twaba duhusha cyane. Umuganga aravura, akomora, akunga, bitewe n’indwara ahuye nayo, ariko ntahuhira umuryayi gusa ngo humura bizagenda neza. Ikibyimba kirotswa kigakandwa, bityo ubuzima bukogera bugashibuka. Ivanjiri rero ituzanira umurimo mushya: iratubatura, iratujagayura, idukura mu iroro ikadushyira mu mucyo aho tugenda tutikanga baringa ya sekibi. Yezu rero asaba ko abantu bamuyobotse bakiranuka rwose nk’uko benedata babivuga, ashaka ko umukiro utaba gusa mu magambo, ahubwo tukuzura ineza n’ingabire by’Imana. Ng’uyu umuriro ugomba kwaka kandi ukagurumana; ng’iyi batisimu tugomba guhabwa kandi twahawe. Ubu rero ahacu ni ugukora isabu: Mana y’i Rwanda se (nigane padiri Rwahunde), aho twarabatijwe ibyo bitwika cyangwa umuriro wacu ni nka ya bougie padiri acana akayitunga bakristu ati nimwakire urumuri akaba yayihushye ngo imihango yihute? Twaba se twihambira kuri Kristu kurusha uko twumva amasano dufitanye na bene wacu? Twaba se twumva hari aho bidukora kwitwa abakristu cyangwa ni ibintu bisanzwe twumva tunabuze bitaducira umwambaro? Ng’iyo rero inyigisho ya Yezu: kumesa kamwe no kumenya agaciro k’uwo dukurikira. Tumusabe atumurikire maze imbaraga dukesha batisimu zituvugurure, zidukwizemo ikibatsi cy’urukundo rwe.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire