ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE
12 kanama 2007 umwaka C
Buh 18,6-9
Heb 11,1-2.8-19
Lk 12,32-48
“Murabe maso”. Iyi niyo ngingo tuzirikana kuri iki cyumweru cya 19 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa kiriziya. Ku cyumweru gishize, Yezu yibutsaga abigishwa be kudatwarwa n’iby’isi. Tukabitegeka ntibidutware uruhu n’uruhande. Uyu munsi, Yezu aradusaba kutirara ngo twidamararire nk’abagashize. Mu migani isobanutse neza, Yezu aratwibutsa ko kuba maso atari ikintu twakora cyangwa se tukakireka bitewe nuko twaramutse; ni inshingano z’uwemera wese. Umugaragu utegereje ko shebuja ahindukira ngo amufungurire; umunyabintu ushinzwe kwita ku murimo yaragijwe ntiyirare ngo yibere muri ayo yinywere, yirire yisindire maze abo ashinwe bicwe n’umukeno; umuntu uryamira amajanja ngo hato igisambo kitamuca mu rihumye, kikamupfumurira inzu. Dore uko abakristu bagombye guhora bameze. Iyi vanjiri ntivuga gusa ibijyanye n’umunsi w’imperuka cyangwa kwitegura kupfa neza. Ni gahunda y’ubuzima: buri wese mu rwego rwe, duhamagariwe guhora tuzirikana ko turi abagabuzi b’ineza y’Imana. Ibi ntibivuga ko turi abaja cyangwa abagererwa, ntibinasobanura ko Imana iduhozaho ijisho ngo irebe niba duhari cyangwa tudahari. Imana iduha umwanya n’igihe nk’umuntu wagiye mu rugendo cyangwa mu bukwe, akaza kugaruka igihe kigenze iyo adatashye yatinze kubera impurirane ya za gahunda nyinshi. Nyamara ngo ariyimbire uwo shebuja azasanga yasinziriye. Ngo uwari uzi icyo ashinzwe maze ntagitunganye nkana, uwo azakubitwa nyinshi kurenza utari uzi ugushaka kwa sebuja akakurengaho atabizi. Iyo ngeze kuri iyi ngingo ndababwa: ese aho tuzabona uko tuhivana niba koko Imana izatugenera ikurikije imyitwarire yacu. Ni bangahe bidamararira bakinezeza kandi imirimo bashinzwe yangirika. Simvuze ababa bitwaza ngo n’ubundi ni serumu bahembwa kandi nayo baba bayikomeyeho. Ndivugira aba bafite inshingano z’indengakamere. Ndavuga ababyeyi bashinzwe kwita ku bana, abarezi b’ingeri zose, abashinzwe kwita ku mfubyi, abarwayi n’abageze mu za bukuru, abashinzwe umutekano,...umurimo wose dukora, tutitaye ku gihembo ku bagira ayo mahirwe, ni uburyo bwo gucunga neza umutungo w’Imana. Kutabara rero ni icyaha gikomeye; kwigira ntibindeba, bimbwiye iki, babirire aho cyangwa andi magambo twihimbira ngo twikure mu isoni. Ukuri ni uko iyi si tuyiriho mu izina ry’Imana kandi ivanjiri y’iki cyumweru yatangiye itwibutsa ko Imana yadutoye ngo azaduhe ku murage wayo. Dukenyere rero dukomeze kandi dufate n’amatara yacu ngo hato Imana itazasanga tudahari. Mutagatifu Agusitini niwe wavugaga ngo atinya ko Imana yazahita iwe igasanga adahari kandi wenda itazagaruka vuba. Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe niwe utubwira ngo Nyagasani ari inyuma y’urugi kandi arakomanga. Uzamukingurira azinjira iwe maze ahagire inturo ye. Aha hari umuhanzi wshushanyije nyine Yezu akomanga ku urugi ariko urwo rugi ngo rufungurirwa gusa imbere. Bikaba bisobanura ko Yezu azategereza kugeza igihe imbere tumukinguriye. Mutekereza rero Imana iramutse ikomanze igasanga twaheranywe n’ibitosi maze igahera hanze. Byaba ibya wa mugani ngo nyamwanaga iyo byavuye ...Ntibizapfe bitubayeho.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire