dimanche 26 août 2007

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE
26 kanama 2007 umwaka C

Iz 66, 18-22
Heb 12,5-7.11-13
Lk 13,22-30
Nyagasani koko abantu bake nobo bazaronka umukiro w’iteka? Iki kibazo Yezu yakibajijwe ubwo yarimo yerekeza i Yerusalemu aho yagombaga kudupfira. Nk’uko tumumenyereye, Yezu ntasubiza ikibzo abajijwe. Atari uko ar injiji, ahubwo kuko ikibazo kidafite ishingiro. Kumenya umubare w’abazinjira mu ijuru si cyo cya ngombwa. Icy’ingenzi ni ukumenya uko twabarirwa mu batowe. Icyo tugomba kumenya mbere na mbere ni uko Imana ishaka ko twse turonka umukiro. Bitaba ibyo ntiyari kwohereza Umwana wayo ngo adupfire ku musaraba. Ibi rero bidutera ishema kuko niba twararemewe kuzajya mu ijuru, tugomba guhora duharanira kudatakaza uwo mwanya. Ibi bivuga ko isano ikomeye dufitanye n’Imana ishingiye mbere na mbere mu kuyitunganira. Ntibihadìgije rero kuba twarasangiye nawe, cyangwa hari imirimo twashinzwe muri kiriziya. Ntibihagije kwitwa bakristu, kujya mu missa, kuba amazina yacu yanditswe mu bitabo byo kwa padiri,... Tugomba guharanira ubutungane dukora ibijyanye n’ijambo twakiriye. Ngo nibamara gufunga urugi, abazaba bari hanze bazamanjirwa. Aka ni akaga katavugwa ko kuba umuntu yarirukiye ubusa. Ubuzima ni amashiraniro, iyi mvugo turayimenyereye. Niba ariko ayo mashiraniro atadufasha kuzaronga ubuzima buzahoraho iteka, twab aturimo tuyoba. Yezu go azabwira abaheze hanze ati nimwigireyo mwakonzi z’ibibi mwe. Ibi binyibukije iyo akenshi twicuza: usanga tuvuga ngo nasibye missa, narahiye izina ry’Imana mu binyoma n’ibindi byaha bijyanye n’icyubahiro tugomba Imana. Ni byo ibi ni ibyaha bikomeye kandi bigayisha izina ryacu abakristu. Ubundi tukogeraho ngo nta kindi kuko siniba, sindoga, sinivanga mu bitandeba,... Abakecuru n’abasaza bati si jye na njye ni umugabo wanjye, ni umukanza, ni umugore, n’umuturanyi,... kwicza ko twasebeje abandi, twabataramanye, ducura inabi mu mutima... ni ibyaha bitabanguka. Wenda ntabyo twakoze kuko umuntu yicuza ibyaha yakoze ariko ubanza inabi ir mu isi, ititirwa gusa Sekibi. Abayoboke be turahari kandi si agashya. Icyo Imana idusaba ni iri jambo ry’ikilatini: "Dum tempus habemus, operemur bona” (ubwo tugifite igihe, dukore iikiza). Akanya dufite ko kubaho, tugakoreshe mu kuronka ijuru. Twoye kwirukira ubusa hato tutazatungurwa kandi nta buryo bwo gusubira inyuma dufite. Imana ntugambiriye kudukura umutima, kuko iduhana nk’umubyeyi nkuko umwanditsi w’ibaruwa y’abayahudi yabitwibukije. Kandi si ikibazo cy’imyanya turwanira kuko ngo bazaturuka imihanda yose maze bicare mu bwami bw’Imana hamwe n’Aburahamu, Isaki, Yakobo n’abahanuzi. Aka ya ndirmbo y’abarokore, mbega ibyishimo nzagira ntamukanya n’abo twamenyanye. Ariko ngo n’amaganya n’amarira bizaba byinshi kubazaba barituramiye bakibwira ko ijuru bashobora kuritoragusa. Duharanire kwinjira mu muryango ufunganye.

jeudi 23 août 2007

ICYUMWERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C

ICYUMWERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA
19 kanama 2007 umwaka C


Yer 38,4-6.8-10
Heb 12,1-4
Lk 12,49-57
Ivanjiri y’iki cyumweru iratyaye: Yezu arihandaganza ati sinazanywe no gukwiza amahoro ku isi, ahubwo umuriro n’ubushyamirane mu miryango. Aka kaba ari akaga, Imana ubwayo ibaye ariye ihinduka gatanya mu bantu kandi tuzi ko ari yo soko y’ineza n’amahoro. Gusa ariko gusoma iyi vanjiri wihuta cyangwa ushyuhaguzwa byatuma ntacyo usigarana uretse gutangara no kumirwa. Umuhanuzi Yeremiya yahuye n’akaga ubwo yahanuraga abwira umuryango wa Isiraheli ko nutisuburaho uzarimbuka. Inkuru nk’iyi ntiyakirwa neza. Ibi byatumye Yeremiya ajugunywa mu uriba ngo apfe ariko Imana iramwarura. Kuba Yezu avuga ko yazanywe no gukongeza umuriro ku isi, ni uburyo bwo kwibutsa ki ijambo rye rigomba kwakira uko riri tutarifunguye cyangwa ngo turigoreke. Iyo ni batisimu ishushanya cyane cyane urupfu rwe n’izuka rye. Umwanditsi w’ibarowa n’abayahundi, atwibutsa ko tutarababara kugeza kuva amaraso kubera ivanjri. Ibi byo nibyo rwose. Ijambo rya Yezu rirumvikana rwose: ivanjiri igomba kwakirwa uko iri tutayifunguje amagambo yacu aryohereye byatuma wenda abantu bibwira ko uwigisha neza ari uzi kubara cyangwa kuryoshya inkuru, kandi tutayikabirije ngo hato hatagira uwibwira ko kuba umukristu ari ukwiharurukwa. Ibi bisobanura ko uwakiriye ivanjiri agmba kuyiha agaciro kayo nti bibe nka ya nkuru y’uwavuze ngo ndavanze. Yego igomba kuba yego naho oya ikaba oya. Twakwibuka ko ab’akazuyazi, Yzeu azabacira kuko abafata impu zombi abo nta kanya bazagira kwa Jambo. Ngo abavandimwe bazashyamirana kuko baba batakivuga rumwe: uwakiriye ivanjiri agomba kuvuga imvugo nk’iya Yezu kandi icyamuzanye si ukudufasha kwigumira mu icuraburindi ryacu, ahubwo ni ukutugeza mu rumuri nyarwo. Igihe rero twakwibwira ko Imana twayiyoboka ariko tukigumira mu nduruburi zacu, twaba duhusha cyane. Umuganga aravura, akomora, akunga, bitewe n’indwara ahuye nayo, ariko ntahuhira umuryayi gusa ngo humura bizagenda neza. Ikibyimba kirotswa kigakandwa, bityo ubuzima bukogera bugashibuka. Ivanjiri rero ituzanira umurimo mushya: iratubatura, iratujagayura, idukura mu iroro ikadushyira mu mucyo aho tugenda tutikanga baringa ya sekibi. Yezu rero asaba ko abantu bamuyobotse bakiranuka rwose nk’uko benedata babivuga, ashaka ko umukiro utaba gusa mu magambo, ahubwo tukuzura ineza n’ingabire by’Imana. Ng’uyu umuriro ugomba kwaka kandi ukagurumana; ng’iyi batisimu tugomba guhabwa kandi twahawe. Ubu rero ahacu ni ugukora isabu: Mana y’i Rwanda se (nigane padiri Rwahunde), aho twarabatijwe ibyo bitwika cyangwa umuriro wacu ni nka ya bougie padiri acana akayitunga bakristu ati nimwakire urumuri akaba yayihushye ngo imihango yihute? Twaba se twihambira kuri Kristu kurusha uko twumva amasano dufitanye na bene wacu? Twaba se twumva hari aho bidukora kwitwa abakristu cyangwa ni ibintu bisanzwe twumva tunabuze bitaducira umwambaro? Ng’iyo rero inyigisho ya Yezu: kumesa kamwe no kumenya agaciro k’uwo dukurikira. Tumusabe atumurikire maze imbaraga dukesha batisimu zituvugurure, zidukwizemo ikibatsi cy’urukundo rwe.

jeudi 16 août 2007

UMUNSI MUKURU W’IJYANYWA MU IJURU RYA BIKIRA MARIYA C

UMUNSI MUKURU W’IJYANYWA MU IJURU RYA BIKIRA MARIYA
15 kanama 2007 umwaka C

Hish 11,19;12,1-6.10
I Kor 15,20-26
Lk 1,39-56
Turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Igitabo cy’Ibyahishuwe kitubwira ko ikimenyetso cyagaragaye mu ijuru: umugore ubengerana ikuzo. Icyo kimenyetso si ikindi ni Mariya ubengerana ikuzo iruhande rwa Jambo. Uyu munsi duhimbaza ushingiye ku ruhererekane rw’icyubahiro abakristu ba mbere bahaye Mariya kuko, nk’uko tubivuga mu masengesho y’uyu mununsi, uwabyaye Jambo dukesha ubugingo siwe wari gushengukira mu mva. Ntabwo ari amaranga mutima cyangwa ibyufuzo byacu abashagara Mariya, ahubwo ni ihame rikomeye riduha natwe ikizere cyo kuzasangira nawe ikuzo mu ijuru. Mariya yagize ingabire yo gusamwa nta cyaha cy’inkomoko kuko yari yarateguriwe kuzaba nyina wa Jambo. Iyo ngabire yatumye yakira ijambo rya Malayika. guhera ubwo Mariya atubera urugero mu kwemera no kwakira ugushaka kw’Imana: guhera mu bukwe i Kana kugeza ku giti cy’umusaraba, Mariya adufasha kumenya neza agaciro kacu mu mugambi w’Imana wo kuducungura. Gutakambira abandi (abageni b’i Kana ngo batabura divayi) kugeza Kristu amuduhayeho umubyeyi bigaragaza isura yagombye kuranga kiriziya. Kiriziya itakambira bose, kiriziya izirikana ijamabo ry’Imana, kiriziya ikurikira Yezu, kiriziya itagira inenge kuko yatagatifujwe n’amaraso ya Ntama kandi ikayoborwa na Roho Mutagatifu, kiriziya iganje hamwe na Kristu kuko ari Mutwe n’Umutware wayo. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya rero, uretse ko ari wo munsi uhatse iyindi mu insi ya Bikira Mariya (nkuko izina rikuru ryamuhariwe ari Bikira Mariya Nyina w’Imana) ni umunsi wacu abemera kuko dusangira n’umbyeyi wacu ikuzo yambitwse mu ijuru. Bikira Mariya ashushanya icyo kiriziya igomba kuba: ikimenyetso kibengerana mu ijuru. Turahimbaza ikuzo ry’Imana: ni Imana turamya ubwayo kuko ariyo Bwiza bubengerana, Cyubahiro, Rumuri, Mucyo w’abayiyobotse. Hamwe na Mariya turahanika tuti: Uhoraho yatugiriye ibintu by’agatangaza, izina rye ni ritagatu kandi amahanga yose azahora amusingiza. Urahirwa Mariya wowe wemeye ko ibyo watumwe na Malayika bizuzuzwa none ukaba uganje mu ijuru hamwe na Kristu umwana wawe. Ni koko ntibyari gushoboka ko uwibarutse Nyirubuzima yashangurwa n’urupfu kandi natwe abamuyobotse, hirya y’ubu buzima tuzagororerwa ikuzo ry’ubugingo bw’iteka hamwe nawe. Kuko urupfu rwaragajwe. Bikira Mariya mwamikazi, udusabire kur ubu n’igihe tuzapfira. Amina.

samedi 11 août 2007

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 19 MU BYUMWERU BISANZWE
12 kanama 2007 umwaka C

Buh 18,6-9
Heb 11,1-2.8-19
Lk 12,32-48
“Murabe maso”. Iyi niyo ngingo tuzirikana kuri iki cyumweru cya 19 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa kiriziya. Ku cyumweru gishize, Yezu yibutsaga abigishwa be kudatwarwa n’iby’isi. Tukabitegeka ntibidutware uruhu n’uruhande. Uyu munsi, Yezu aradusaba kutirara ngo twidamararire nk’abagashize. Mu migani isobanutse neza, Yezu aratwibutsa ko kuba maso atari ikintu twakora cyangwa se tukakireka bitewe nuko twaramutse; ni inshingano z’uwemera wese. Umugaragu utegereje ko shebuja ahindukira ngo amufungurire; umunyabintu ushinzwe kwita ku murimo yaragijwe ntiyirare ngo yibere muri ayo yinywere, yirire yisindire maze abo ashinwe bicwe n’umukeno; umuntu uryamira amajanja ngo hato igisambo kitamuca mu rihumye, kikamupfumurira inzu. Dore uko abakristu bagombye guhora bameze. Iyi vanjiri ntivuga gusa ibijyanye n’umunsi w’imperuka cyangwa kwitegura kupfa neza. Ni gahunda y’ubuzima: buri wese mu rwego rwe, duhamagariwe guhora tuzirikana ko turi abagabuzi b’ineza y’Imana. Ibi ntibivuga ko turi abaja cyangwa abagererwa, ntibinasobanura ko Imana iduhozaho ijisho ngo irebe niba duhari cyangwa tudahari. Imana iduha umwanya n’igihe nk’umuntu wagiye mu rugendo cyangwa mu bukwe, akaza kugaruka igihe kigenze iyo adatashye yatinze kubera impurirane ya za gahunda nyinshi. Nyamara ngo ariyimbire uwo shebuja azasanga yasinziriye. Ngo uwari uzi icyo ashinzwe maze ntagitunganye nkana, uwo azakubitwa nyinshi kurenza utari uzi ugushaka kwa sebuja akakurengaho atabizi. Iyo ngeze kuri iyi ngingo ndababwa: ese aho tuzabona uko tuhivana niba koko Imana izatugenera ikurikije imyitwarire yacu. Ni bangahe bidamararira bakinezeza kandi imirimo bashinzwe yangirika. Simvuze ababa bitwaza ngo n’ubundi ni serumu bahembwa kandi nayo baba bayikomeyeho. Ndivugira aba bafite inshingano z’indengakamere. Ndavuga ababyeyi bashinzwe kwita ku bana, abarezi b’ingeri zose, abashinzwe kwita ku mfubyi, abarwayi n’abageze mu za bukuru, abashinzwe umutekano,...umurimo wose dukora, tutitaye ku gihembo ku bagira ayo mahirwe, ni uburyo bwo gucunga neza umutungo w’Imana. Kutabara rero ni icyaha gikomeye; kwigira ntibindeba, bimbwiye iki, babirire aho cyangwa andi magambo twihimbira ngo twikure mu isoni. Ukuri ni uko iyi si tuyiriho mu izina ry’Imana kandi ivanjiri y’iki cyumweru yatangiye itwibutsa ko Imana yadutoye ngo azaduhe ku murage wayo. Dukenyere rero dukomeze kandi dufate n’amatara yacu ngo hato Imana itazasanga tudahari. Mutagatifu Agusitini niwe wavugaga ngo atinya ko Imana yazahita iwe igasanga adahari kandi wenda itazagaruka vuba. Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishuwe niwe utubwira ngo Nyagasani ari inyuma y’urugi kandi arakomanga. Uzamukingurira azinjira iwe maze ahagire inturo ye. Aha hari umuhanzi wshushanyije nyine Yezu akomanga ku urugi ariko urwo rugi ngo rufungurirwa gusa imbere. Bikaba bisobanura ko Yezu azategereza kugeza igihe imbere tumukinguriye. Mutekereza rero Imana iramutse ikomanze igasanga twaheranywe n’ibitosi maze igahera hanze. Byaba ibya wa mugani ngo nyamwanaga iyo byavuye ...Ntibizapfe bitubayeho.

lundi 6 août 2007

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE C

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE
05 kanama 2007 umwaka C

Mubw 1,2;2,21-23
Kol 3,1-5,9-11
Lk 12,13-21
Inkuru nziza y’iki cyumweru iradufasha kuzirikana ku gaciro k’ibyo dutunze. Ngo umuntu yasabye Yezu ko yamwumvikanisha n’umuvandimwe we bakagabana umurage. Iyi mpamvu ifite ishingiro kuko kwikubira si byiza. Yezu ariko nawe yasubije neza ati ninde wanshyize ngo mbabere umucamanza. Ibi wenda twabifata nko kwanga kwivanga mu bibazo bitatureba iyo dusa n’abiyerurutsa ngo ibyo ntaho duhuriye. Yezu ariko nk’uko asanzwe abigenza, ahita atanga n’ibisobanuro. Umuntu ntagizwe n’umutungo. Agaciro k’umuntu ntigashingiye ku mari. Yego kugira ibintu by’ibanze ni ngombwa mu buzima, ariko sicyo kigize agaciro ko kubaho. Umubwiriza aragira ati: byaba bimaze iki kwiyuha icyuha ukagwira umutungo maze wapfa bikarirwa na rubanda? Nibutse ko uwanditse kiriya gitabo ahanini yibazaga agaciro k’ubuzima cyane cyane mu kuruhira kubaho neza, mu gihe intungane kimwe n’ubunyabyaha bapfa rumwe. Nakwibutsa ko mu gihe handikwaga icyo gitabo, imyumvire y’irengero ry’ubu buzima yagarukiraga gusa k’umunezero wo gutunga, guramba no kunezerwa. Imyumvire y’izuka, igihembo cyangwa igihano bya nyuma y’urupfu bizasobanuka gahoro gahoro. Igitabo cy’Ubuhanga nicyo cyizandika bwa mbere ko umuntu adapfa buheriheri; ko hirya y’ubu buzima, Imana idutegeanyirije ubundi bitewe nuko tuzaba twaritwaye. Erega nibyo Pawulo mutagatifu atwibutsa iyo atubwira ati niba twarabambanywe na Kristu, tugomba guharanira iby’ijuru aho umukiro wacu uganje. Kugira ngo tubyumve rero Yezu yakoresheje uriya mugani: ngo umugabo yari yejeje imyaka myinshi yigira inama yo kwagura ibigenga maze ngo ahunike ubundi yidamararire. Nyamara ngo utazi akaraye Fumbwe araza ifu. Yezu ntadusaba kutagera cyangwa kutazigama; ntadusaba kutita ku by’isi cyangwa kureka abandi bakaturyana utwacu; aradusaba guha ibintu agaciro kabyo. Kurunda nk’ifuku cyangwa gusakuma ibyo tuguyeho byose nk’isuri si iby’abantu bacunguwe na Yezu, abantu bizeye umurage w’ijuru, batagombye kuruha uwa Kavuna kandi baryamanye icyizere cy’umukiro udashira. Kumva neza aya magambo ya Yezu, bituma ahubwo tumenya neza guhatanira imari y’iyi si, tukayitunga ariko ntiduhake, tukayungukiramo inshuti, aho kuba yaduteranya cyangwa ikaduca k’ubavandimwe n’inshuti. Erega ijuri ni iri: kumenya agaciro k’ineza dukomora ku Mana bityo tukayisingiriza mu byo yatugabiye. Tuyisabe kuturinda gutwarwa n’inkubiri y’iby’isi, guhora duhanze amaso mu ijuru kandi inaduhe ifurungo rya buri munsi.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere