ICYUMWERU CYA GATANU MU BYUMWERU BISANZWE
07 gashyantare 2010 Umwaka C
Iz 6,1-2.3-8
1Kor 15,1-11
Lk 5,1-11
Inyigisho y'iki cyumweru iribanda ku ngingo yo guhamagarwa. Petero yahamagawe na Kristu ngo amukurikire kuko azamugira umurobyi w'abantu. Mu isezerano rya kera Imana yari yaragamagaye umuhanuzi Izayi, bambe yabajije uwo yatuma, ati: rwose ndi hano nyohereza. Ni kimwe n'ibyo mutagatifu Pawulo ashimangira ati: nabamenyesheje icyo najye nigishijwe, ko Kristu yapfuye kandi akazuka nk'uko byanditswe kandi ko yiyeretse abigishwa be. Pawulo asoza yibutsa ko igabire Imana yamuhaye itabaye impfabusa. Nagira ngo ariko ngaruke gato ku magambo y'igitabo cy'umuhanuzi Izayi. Ngo mu ibonekerwa yagize yabonye mu Ngoro y'Imana baririmba bungikiranya ngo "Nyirubutagati, Nyirubutagatif, Nyirubutagatifu". Ati kambayeho ndapfuye kuko ndi ahantu hatagatifu rwose kandi jyewe ndi umunyabyaha. Ngo umumalayika yaramuhumanuye, amushyira ku munwa ikara ryaka maze Izayi arakunda asubiza ijwi ryabazaga ngo turatuma nde. Erega ni kimwe na Petero ubwo nyuma yo kuroba amafi menshi yingize Yezu ngo nagende atamwegera kuko we ari umunyabyaha. Imana ihamagara abo izi. Ntikeneye ibihanyanswa nk'aho yo ubwayo atari Nyiramaboko. Ihamagara Petero w'umurobyi, ikabanza ikamwereka ko ijambo ryayo rifite agaciro gakomeye cyane kugeza igihe izamushinga ubutumwa. Ni ijambo rirenze ibyo twishingikirizaho: ubuhanga bw'umurobyi uba uzi umwuga we, maze akanabyemera ati rwose twagotse ijoro ryose ariko ubwo ubivuze reka turohe inshundura. Gusa twibuke ko Petero atangira gukurikira Yezu ariko akazakomeza kugenda ahuzagurika, rimwe akamera ndetse ibi birenze, ubundi Yezu akamucyaha kuzageza nyuma y'izuka na none mu murimo we wo kuroba aho Yezu azamubwira ati: noneho ndagirira ubushyo bwanjye. Nibwira ko Petero yari amaze gukura mu kwemera byo kwakira buriya butumwa cyangwa umuhamagaro wa Kristu. Umuntu wese imbere y'Imana agira ubutumwa aba ashinzwe. Si rwa rwandiko tujya tuvuga iyo byatuyobeye cyangwa kubera inzitane z'ibibazo tukayoberwa aho twerekeza inshundura zacu. Yezu burya aba ahari, asubiramo amagambo yabwiye Petero ati: erekeza mu mazi magari maze urohe inshundura. Kimwe na wenda koko tuba twagotse ijoro ryose ariko ntacyo twaramuye; tuba twashandikijije henshi ngo wenda ntihabura aho turonka; tuba twibwira ko wenda ari ukubera ubuhanga cyangwa se ubushobozi buke, wenda ari ukubwira ko Imana twe itaduhaye ayo mahirwe, n'izindi mpamvu twihimbira iyo tubonye bituyobeye. Yezu ati roho urushundura. Ingorane ya mbere rero tugomba gutsinda ni uyo kutanangira tukemera kugirwa inama ya Yezu Mwigisha nyawe. Iya kabiri ni ukwihinbira aho tugomba kuroha urushundura. Ngo ubwo kubaka urugo byanze reka mbivemo nigire kuba umumonaki. Ngo ubwo aka kazi kananiye reka nishore muri kariya. Ntitugombwa kumva tugomba kwishora kuko ubuzima bwacu niba buri mu biganza by'Imana, kabone n'iyo tutaroba amafi menshi nk'ariya, ariko wenda twavuga nka Pawulo mutagatifu ko Ingabire y'Imana itabaye impfabusa. Umusaruro cynagwa umubyizi twatahana si cyo kintu cy'ingenzi. Icya ngombwa ni ukumva ijwi rya Yezu no kumenya aho rituganisha. Kandi ga ntibiba bikomeye kuko Imana ntiduhoza ku nkeke. Iba ishaka ko aho turi tuhaba nk'abana bayo yizeye. Ibi rero biba bihagije ngo twumve ko ihora idushakira ineza kandi ikatuba bugufi ngo hato imihengeri y'ubuzima no kuba rimwe na rimwe twarara ijoro ariko ntitugire icyo turamura byadutera kwiheba. Reka tuyizere nta kabuza izadukiza kandi ni byo kuko ukwizera ntigutamaza
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire