ICYUMWERU CYA 6 MU BYUMWERU BISANZWE
14 gashyantare 2010 umwaka C
Yer 17,5-8
1 Kor 15,12.16-20
Lk 6,17.20-26
"Aragowe umuntu ushyira amizero ye mu muntu nka we; arahirwa uwiringira Uhoraho". Aya ni amagambo y'umuhanuzi Yeremiya. Ni amagambo yumvikana neza kuko Imana niyo nkuru kandi niyo miringiro yacu. Nibyo Yezu avuga mu ivanjiri ya Luka, yibutsa abahire abo ari bo ndetse anaburira abibwira ko bagashize. Ati murahirwa mwe ubu murira kandi mushonje kuko Ingoma y'ijuru ari iyanyu. Kababayeho mwebwe abakungu, kuko nta kindi muzaramura. Ntawe udaharanira kubaho neza no guhirwa ng'uko abakurambere babyifurizanyaga cyane cyane mu muhango wo guterekera, bati: gahorane Imana Ryangombe! Uraduhe gutunga, kuramba no kubyara. Iyi yari inzira y'umunezero cyangwa y'amahirwe, atari ya yandi yitiranywa n'ishaba, ahubwo amahirwe ahoraho. Kristu nicyo asobanura ku buryo bunoze kuko yereka muntu inzira y'amahirwe nanyo. Urahirwa niba ubuzima bwawe bufite agaciro mu Mana. Uragowe ariko niba uri birihanze nka wa wundi wubatse inzu ku mucanga, maze umuyaga wahuhera igasenyuka. Kubaka ku mucanga bisobanura kwanga kuvunika ngo ushake umusingi nyawo, ndetse ube wakubaka fondation ihamye. Kwoza akarenge ni uburyo bworoshye bwo kubaho kandi ntibugombera ibya Mirenge. Nibwira ko iyo Yezu avuga ngo baragowe abagashize, ataba gusa abwira abatunze ibitabarika, ahubwo abakubye akabero, bakibwira ko bashyikiriye . Nabagererenya na wa mugani ngo umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Ariko se iyo Yezu avuze ngo hahirwa abarira, abakene, abashonji, n'abandi nk'aba, aho aba atekereza akaga ko gukubitira abana kuryama cyangwa kubura epfo na ruguru kubera amikoro make? Aho aba yatekereje abantu bapfa kubera kubura imiti cyangwa abana bahera iwabo ntibige kubera icyaha ababyeyi bakoze cyo kubabyara kandi ari abakene? Aho aba azirikana ibihugu byaheze mu myenda, bidashobora gukora gahunda y'amajyambere kubera icyaha cyo kuba byarakoronijwe kandi n'ababitegeka ubu bakaba bagifite inzara yo kwikwiza boshye ya gahunda y'abayisilamu yo kwambara ukikwiza? Amaganya yo yaba menshi ariko si yo ngamije. Yezu ntayobewe ayo turimo kuko yemeye gusangira natwe byose uretse nyine ingeso y'icyaha. Iyo avuga ariya magambo, aba rwose azi neza akaga k'isi. inzira yo kugakemura si iyo guhumuriza ngo twiringire ishaba, ahubwo ni iyo kukenyera tugakomeza maze ineza y'Imana tukayibyaza ingabire bambe umusaruro. Buri wese rero akareba aho amizero ye ashingiye, akanibaza niba ajo hazaza hamuhangayikishije. Mutekereze umwitozo w'uruziga, rwa gati handitsemo JYEWE ikurikiwe n'utudomo tubiri. Uko ugenda usanga umuzeneguruko, utondeke ibyo wumva bikugize cyangwa se wishingikirjeho: ubutunzi, amashuri, uburanga, umuryanga, ubutegetsi, ukwemera... Ibyo nubirangiza uce urundi ruziga maze rwagati wandikemo IMANA: wongere utondeke ibyo wumva Imana idusaba ngo tube abahire. Ubwo unyuzemo ijisho urebe uko gahunda yawe iteye. Ushobora gusanga ibyo wishingikirizaho wenda nta nibyo utunze ahubwo ari inzonzi cyangwa imishinga. Tekereza ko ibyo Imana igusaba byo ubyifitemo kuko muri Kristu, ijuru ryaje ku isi kandi ivanjiri si amagambo, ni Kristu ubwe. Si amareshyamugeni kuko urugero rufatika ni urupfu rwe n'izuka rye. Kutamugenderaho ni ugutega umwe wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze, naho kumwiringira ni uguhagarara kigabo kuko ari amarira, inzara n'inyota muzabonana nta kabuza ariko wibikiye cyangwa se akubikiye karijana. Erega ni ibi Pawulo Mutagaifu atwibutsa agaya ababaho nk'aho Kristu atazutse. Aba se si abiringira ibindi bitari ineza n'Impuhwe z'Imana? Si abumva byose babyikemurira? Abemera izuka, baba batunze cyangwa bakennye, ikibashishikaza mbere na mbere ni iyo ngabire biyumvamo, ikaba ari nayo ihinduka gahunda y'ubuzima bwabo. Ntacyo ndengejeho, buri wese yipime ariko ntiyibere kuko ngo ibyiza biri imbere.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire