ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO
21 gashyantare 2010 umwaka C
Ivug 26,4-10
Rom 10,8-13
Lk 4,1-13
Dutangiye igihe cy'igisibo, igihe kidutegura kuzahimbaza pasika ya Nyagasani. Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kunoza ukwemera kwacu muri Kristu watsinze sekibi akatwereka inzira nyayo ituganisha ku mukiro. Tumenyereye kwijujuta kubera inabi tubona ku isi: abantu bihohoterwa bazira akamama, abicwa bagwa mu ntambara batashoje kuko gusa inzovu zifuje kurwana, ibyatsi bikakabona, indwara z'amoko menshi zibasira cyane cyane abakene nk'aho aribo ba nyirabayazana, ubuhugu, amazimwe n'ubugambanyi bw'amoko yose, n'ibindi bibi byuzuye iyi si ahanini tugaburirwa muri munsi na buri kanya mu itangazamakuru. Nyamara ni gake twibaza ku nabi iba mu mutima wacu, ku bishuko bibyiganira mu mutima wacu akenshi bikatubuza amahwemo kugeza bitugushije ruhabo. Ibi bishuko bya Yezu si ikinamico kuko wenda twakwibwira ko ubwo yari Imana, gushukwa bitamurebaga. Yezu yagombaga guhitamo uko yakwiyereka isi. Mu yandi magambo, umucunguzi Isiraheli yari itegereje yagombaga kuba ateye ate? Umwami w'icyatwa cyangwa uwicishije bugufi, igihangage gitegeka n'amabuye cyangwa uwemera kwakira ugushaka kw'Imana kabone n'iyo byamusaba kubabara. Ng'iki igishuko gikomeye duhura nacyo mu buzima bwacu. Kwibwira ko turi ibihangange, ko dushobora gutegeka isi no kugaragirwa n'abamalayika. Ubishatse aya mabuye yaba imigati: si uko ese duhumbya rimwe, ayari amabuye akaba imigati: ubuhangange bw'ikoranabuhanga bugatuma dushyuhaguzwa bityo ibyo twibwira ko twashobora gukora no kugeraho, tukumva twahita tubigaragaza ngo isi itwemere. Ubyo dushobora gukora byose ariko siko bijyana n'ugushaka kw'Imana. Sekibi iti: nundamya nzakugira ikintu: kuba umukaraza cyangwa gukoma amashyi ni igishuko kiryohera benshi. Tukibagirwa ko byanditswe ngo uzaramye Imana yonyine. Iyo bitabaye ibyo, tuba tuwurenze, ndavuga umurongo. Igishuko cya gatatu nacyo ni uko giteye: niba uri Umwana w'Imana, ijugunye abamalayika barahari, irekure ntukipfayonze cyangwa ngo wipfushe ubusa kandi uri igihangane. Igaragaze, seruka bakurebe, garagaza icyo uricyo. Gusa ntuzibagirwe ko nshimwe nshimwe... kandi ngo ongera ndebe yishe umusore. ahanini ibishoko bijyana no kugerageza ngo twumve uko bimeze wenda twibwira ko ejo tuzahagarika cyangwa tugahindura uburyo bwo kubaho. Nyamara inkoni y'umwana ishira dondidondi. Twibuke amagambo yo mugitabo cy'Intangiriro aho inzoka yabwiraga Adamo na Eve iti: nimuhumere ntacyo muba nimurya kuri iriya mbuto, ahubwo Imana yabikoze nkana ngo mutamenya icyo yabakinze. Ingaruka nitwe tuzizi. Abagwa mu biyobyabwenge, ubusinzi, uburaya, uburiganya n'andi mabi ntarondora kugeza bahinduka ingaruzwamuheto y'ibyo bishoyemo, akenshi batangira bavuga ngo ni ubwa mbere kandi ndiyizi, nzabishingukamo nimbona bitanyubaka. Turahirwa kuko Yezu yaje kandi akaba yatweretse inzira yo gutsinda ibishuko n'ibigeragezo. Ahari ubwo twakomeza kwipfusha ubusa kandi inzira y'umukiro twarayiteguriwe. Iyi vanjiri idufashe kwibuka abo turibo kandi itubere intego y'iki gisibo dutangiye kugira ngo nitugendara kuri Kristu, Mizero yacu, tuzabashe gutsinda Sekibi n'bishuko bye byose.
Mbifurije igisibo cyiza.