samedi 20 février 2010

ICYUMWERU CYA MBERE CY’IGISIBO 2010C

ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO

21 gashyantare 2010 umwaka C


 

Ivug 26,4-10

Rom 10,8-13

Lk 4,1-13

Dutangiye igihe cy'igisibo, igihe kidutegura kuzahimbaza pasika ya Nyagasani. Amasomo y'iki cyumweru aradufasha kunoza ukwemera kwacu muri Kristu watsinze sekibi akatwereka inzira nyayo ituganisha ku mukiro. Tumenyereye kwijujuta kubera inabi tubona ku isi: abantu bihohoterwa bazira akamama, abicwa bagwa mu ntambara batashoje kuko gusa inzovu zifuje kurwana, ibyatsi bikakabona, indwara z'amoko menshi zibasira cyane cyane abakene nk'aho aribo ba nyirabayazana, ubuhugu, amazimwe n'ubugambanyi bw'amoko yose, n'ibindi bibi byuzuye iyi si ahanini tugaburirwa muri munsi na buri kanya mu itangazamakuru. Nyamara ni gake twibaza ku nabi iba mu mutima wacu, ku bishuko bibyiganira mu mutima wacu akenshi bikatubuza amahwemo kugeza bitugushije ruhabo. Ibi bishuko bya Yezu si ikinamico kuko wenda twakwibwira ko ubwo yari Imana, gushukwa bitamurebaga. Yezu yagombaga guhitamo uko yakwiyereka isi. Mu yandi magambo, umucunguzi Isiraheli yari itegereje yagombaga kuba ateye ate? Umwami w'icyatwa cyangwa uwicishije bugufi, igihangage gitegeka n'amabuye cyangwa uwemera kwakira ugushaka kw'Imana kabone n'iyo byamusaba kubabara. Ng'iki igishuko gikomeye duhura nacyo mu buzima bwacu. Kwibwira ko turi ibihangange, ko dushobora gutegeka isi no kugaragirwa n'abamalayika. Ubishatse aya mabuye yaba imigati: si uko ese duhumbya rimwe, ayari amabuye akaba imigati: ubuhangange bw'ikoranabuhanga bugatuma dushyuhaguzwa bityo ibyo twibwira ko twashobora gukora no kugeraho, tukumva twahita tubigaragaza ngo isi itwemere. Ubyo dushobora gukora byose ariko siko bijyana n'ugushaka kw'Imana. Sekibi iti: nundamya nzakugira ikintu: kuba umukaraza cyangwa gukoma amashyi ni igishuko kiryohera benshi. Tukibagirwa ko byanditswe ngo uzaramye Imana yonyine. Iyo bitabaye ibyo, tuba tuwurenze, ndavuga umurongo. Igishuko cya gatatu nacyo ni uko giteye: niba uri Umwana w'Imana, ijugunye abamalayika barahari, irekure ntukipfayonze cyangwa ngo wipfushe ubusa kandi uri igihangane. Igaragaze, seruka bakurebe, garagaza icyo uricyo. Gusa ntuzibagirwe ko nshimwe nshimwe... kandi ngo ongera ndebe yishe umusore. ahanini ibishoko bijyana no kugerageza ngo twumve uko bimeze wenda twibwira ko ejo tuzahagarika cyangwa tugahindura uburyo bwo kubaho. Nyamara inkoni y'umwana ishira dondidondi. Twibuke amagambo yo mugitabo cy'Intangiriro aho inzoka yabwiraga Adamo na Eve iti: nimuhumere ntacyo muba nimurya kuri iriya mbuto, ahubwo Imana yabikoze nkana ngo mutamenya icyo yabakinze. Ingaruka nitwe tuzizi. Abagwa mu biyobyabwenge, ubusinzi, uburaya, uburiganya n'andi mabi ntarondora kugeza bahinduka ingaruzwamuheto y'ibyo bishoyemo, akenshi batangira bavuga ngo ni ubwa mbere kandi ndiyizi, nzabishingukamo nimbona bitanyubaka. Turahirwa kuko Yezu yaje kandi akaba yatweretse inzira yo gutsinda ibishuko n'ibigeragezo. Ahari ubwo twakomeza kwipfusha ubusa kandi inzira y'umukiro twarayiteguriwe. Iyi vanjiri idufashe kwibuka abo turibo kandi itubere intego y'iki gisibo dutangiye kugira ngo nitugendara kuri Kristu, Mizero yacu, tuzabashe gutsinda Sekibi n'bishuko bye byose.

Mbifurije igisibo cyiza.

samedi 13 février 2010

ICYUMWERU CYA 6 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 6 MU BYUMWERU BISANZWE

14 gashyantare 2010 umwaka C


 

Yer 17,5-8

1 Kor 15,12.16-20

Lk 6,17.20-26

"Aragowe umuntu ushyira amizero ye mu muntu nka we; arahirwa uwiringira Uhoraho". Aya ni amagambo y'umuhanuzi Yeremiya. Ni amagambo yumvikana neza kuko Imana niyo nkuru kandi niyo miringiro yacu. Nibyo Yezu avuga mu ivanjiri ya Luka, yibutsa abahire abo ari bo ndetse anaburira abibwira ko bagashize. Ati murahirwa mwe ubu murira kandi mushonje kuko Ingoma y'ijuru ari iyanyu. Kababayeho mwebwe abakungu, kuko nta kindi muzaramura. Ntawe udaharanira kubaho neza no guhirwa ng'uko abakurambere babyifurizanyaga cyane cyane mu muhango wo guterekera, bati: gahorane Imana Ryangombe! Uraduhe gutunga, kuramba no kubyara. Iyi yari inzira y'umunezero cyangwa y'amahirwe, atari ya yandi yitiranywa n'ishaba, ahubwo amahirwe ahoraho. Kristu nicyo asobanura ku buryo bunoze kuko yereka muntu inzira y'amahirwe nanyo. Urahirwa niba ubuzima bwawe bufite agaciro mu Mana. Uragowe ariko niba uri birihanze nka wa wundi wubatse inzu ku mucanga, maze umuyaga wahuhera igasenyuka. Kubaka ku mucanga bisobanura kwanga kuvunika ngo ushake umusingi nyawo, ndetse ube wakubaka fondation ihamye. Kwoza akarenge ni uburyo bworoshye bwo kubaho kandi ntibugombera ibya Mirenge. Nibwira ko iyo Yezu avuga ngo baragowe abagashize, ataba gusa abwira abatunze ibitabarika, ahubwo abakubye akabero, bakibwira ko bashyikiriye . Nabagererenya na wa mugani ngo umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Ariko se iyo Yezu avuze ngo hahirwa abarira, abakene, abashonji, n'abandi nk'aba, aho aba atekereza akaga ko gukubitira abana kuryama cyangwa kubura epfo na ruguru kubera amikoro make? Aho aba yatekereje abantu bapfa kubera kubura imiti cyangwa abana bahera iwabo ntibige kubera icyaha ababyeyi bakoze cyo kubabyara kandi ari abakene? Aho aba azirikana ibihugu byaheze mu myenda, bidashobora gukora gahunda y'amajyambere kubera icyaha cyo kuba byarakoronijwe kandi n'ababitegeka ubu bakaba bagifite inzara yo kwikwiza boshye ya gahunda y'abayisilamu yo kwambara ukikwiza? Amaganya yo yaba menshi ariko si yo ngamije. Yezu ntayobewe ayo turimo kuko yemeye gusangira natwe byose uretse nyine ingeso y'icyaha. Iyo avuga ariya magambo, aba rwose azi neza akaga k'isi. inzira yo kugakemura si iyo guhumuriza ngo twiringire ishaba, ahubwo ni iyo kukenyera tugakomeza maze ineza y'Imana tukayibyaza ingabire bambe umusaruro. Buri wese rero akareba aho amizero ye ashingiye, akanibaza niba ajo hazaza hamuhangayikishije. Mutekereze umwitozo w'uruziga, rwa gati handitsemo JYEWE ikurikiwe n'utudomo tubiri. Uko ugenda usanga umuzeneguruko, utondeke ibyo wumva bikugize cyangwa se wishingikirjeho: ubutunzi, amashuri, uburanga, umuryanga, ubutegetsi, ukwemera... Ibyo nubirangiza uce urundi ruziga maze rwagati wandikemo IMANA: wongere utondeke ibyo wumva Imana idusaba ngo tube abahire. Ubwo unyuzemo ijisho urebe uko gahunda yawe iteye. Ushobora gusanga ibyo wishingikirizaho wenda nta nibyo utunze ahubwo ari inzonzi cyangwa imishinga. Tekereza ko ibyo Imana igusaba byo ubyifitemo kuko muri Kristu, ijuru ryaje ku isi kandi ivanjiri si amagambo, ni Kristu ubwe. Si amareshyamugeni kuko urugero rufatika ni urupfu rwe n'izuka rye. Kutamugenderaho ni ugutega umwe wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze, naho kumwiringira ni uguhagarara kigabo kuko ari amarira, inzara n'inyota muzabonana nta kabuza ariko wibikiye cyangwa se akubikiye karijana. Erega ni ibi Pawulo Mutagaifu atwibutsa agaya ababaho nk'aho Kristu atazutse. Aba se si abiringira ibindi bitari ineza n'Impuhwe z'Imana? Si abumva byose babyikemurira? Abemera izuka, baba batunze cyangwa bakennye, ikibashishikaza mbere na mbere ni iyo ngabire biyumvamo, ikaba ari nayo ihinduka gahunda y'ubuzima bwabo. Ntacyo ndengejeho, buri wese yipime ariko ntiyibere kuko ngo ibyiza biri imbere.

lundi 8 février 2010

ICYUMWERU CYA GATANU MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA GATANU MU BYUMWERU BISANZWE

07 gashyantare 2010 Umwaka C


 

Iz 6,1-2.3-8

1Kor 15,1-11

Lk 5,1-11

Inyigisho y'iki cyumweru iribanda ku ngingo yo guhamagarwa. Petero yahamagawe na Kristu ngo amukurikire kuko azamugira umurobyi w'abantu. Mu isezerano rya kera Imana yari yaragamagaye umuhanuzi Izayi, bambe yabajije uwo yatuma, ati: rwose ndi hano nyohereza. Ni kimwe n'ibyo mutagatifu Pawulo ashimangira ati: nabamenyesheje icyo najye nigishijwe, ko Kristu yapfuye kandi akazuka nk'uko byanditswe kandi ko yiyeretse abigishwa be. Pawulo asoza yibutsa ko igabire Imana yamuhaye itabaye impfabusa. Nagira ngo ariko ngaruke gato ku magambo y'igitabo cy'umuhanuzi Izayi. Ngo mu ibonekerwa yagize yabonye mu Ngoro y'Imana baririmba bungikiranya ngo "Nyirubutagati, Nyirubutagatif, Nyirubutagatifu". Ati kambayeho ndapfuye kuko ndi ahantu hatagatifu rwose kandi jyewe ndi umunyabyaha. Ngo umumalayika yaramuhumanuye, amushyira ku munwa ikara ryaka maze Izayi arakunda asubiza ijwi ryabazaga ngo turatuma nde. Erega ni kimwe na Petero ubwo nyuma yo kuroba amafi menshi yingize Yezu ngo nagende atamwegera kuko we ari umunyabyaha. Imana ihamagara abo izi. Ntikeneye ibihanyanswa nk'aho yo ubwayo atari Nyiramaboko. Ihamagara Petero w'umurobyi, ikabanza ikamwereka ko ijambo ryayo rifite agaciro gakomeye cyane kugeza igihe izamushinga ubutumwa. Ni ijambo rirenze ibyo twishingikirizaho: ubuhanga bw'umurobyi uba uzi umwuga we, maze akanabyemera ati rwose twagotse ijoro ryose ariko ubwo ubivuze reka turohe inshundura. Gusa twibuke ko Petero atangira gukurikira Yezu ariko akazakomeza kugenda ahuzagurika, rimwe akamera ndetse ibi birenze, ubundi Yezu akamucyaha kuzageza nyuma y'izuka na none mu murimo we wo kuroba aho Yezu azamubwira ati: noneho ndagirira ubushyo bwanjye. Nibwira ko Petero yari amaze gukura mu kwemera byo kwakira buriya butumwa cyangwa umuhamagaro wa Kristu. Umuntu wese imbere y'Imana agira ubutumwa aba ashinzwe. Si rwa rwandiko tujya tuvuga iyo byatuyobeye cyangwa kubera inzitane z'ibibazo tukayoberwa aho twerekeza inshundura zacu. Yezu burya aba ahari, asubiramo amagambo yabwiye Petero ati: erekeza mu mazi magari maze urohe inshundura. Kimwe na wenda koko tuba twagotse ijoro ryose ariko ntacyo twaramuye; tuba twashandikijije henshi ngo wenda ntihabura aho turonka; tuba twibwira ko wenda ari ukubera ubuhanga cyangwa se ubushobozi buke, wenda ari ukubwira ko Imana twe itaduhaye ayo mahirwe, n'izindi mpamvu twihimbira iyo tubonye bituyobeye. Yezu ati roho urushundura. Ingorane ya mbere rero tugomba gutsinda ni uyo kutanangira tukemera kugirwa inama ya Yezu Mwigisha nyawe. Iya kabiri ni ukwihinbira aho tugomba kuroha urushundura. Ngo ubwo kubaka urugo byanze reka mbivemo nigire kuba umumonaki. Ngo ubwo aka kazi kananiye reka nishore muri kariya. Ntitugombwa kumva tugomba kwishora kuko ubuzima bwacu niba buri mu biganza by'Imana, kabone n'iyo tutaroba amafi menshi nk'ariya, ariko wenda twavuga nka Pawulo mutagatifu ko Ingabire y'Imana itabaye impfabusa. Umusaruro cynagwa umubyizi twatahana si cyo kintu cy'ingenzi. Icya ngombwa ni ukumva ijwi rya Yezu no kumenya aho rituganisha. Kandi ga ntibiba bikomeye kuko Imana ntiduhoza ku nkeke. Iba ishaka ko aho turi tuhaba nk'abana bayo yizeye. Ibi rero biba bihagije ngo twumve ko ihora idushakira ineza kandi ikatuba bugufi ngo hato imihengeri y'ubuzima no kuba rimwe na rimwe twarara ijoro ariko ntitugire icyo turamura byadutera kwiheba. Reka tuyizere nta kabuza izadukiza kandi ni byo kuko ukwizera ntigutamaza

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere