samedi 25 avril 2009

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA 2009 B

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

26 mata 2009 umwaka B


 

Int 3,13-15.17-19

1Yh 2,1-5

Lk 24,35-48

Turacyakomeza guhimbaza Pasika twishimira izuka rya Kristu dukesha ibabarrwa ry'ibyaha n'ubugingo bw'iteka. Ni amagambo Petero yabwiye abayahudi, ubwo yabibutsaka ko kobera ubujiji, bihakanye Umuziranenge bakamutanga ngo apfe, bakamugurana umwicanyi Barabasi. Petero at: Imana yaramuzuye, imuha ububasha bwo kuba ikimenyetso cy'agakiza ku isi yose. Yohani intumwa nawe yungamo atwibitsa ko muri Kristu twagiriwe imbabazi z'ibyaha, atari ibyacu gusa, ahubwo iby'isi yose. Uwo Yezu aho amariye kuzuka yakomeje kwiyereka abigishwa be ngo abamare ubwoba n'impungenge kuko barati basobanukiwe neza n'amagambo y'ibyanditswe bitagatifu ko Kristu yagombaga kubabara, agapfa ariko akazuka. Akaga ko ku musaraba kari katumye abigishwa batabasha kumva ko bishoboka kuzuka mu bapafuye. Bamwe ndetse ngo bitiranyaga Yezu n'umuzimu. Ikindi kandi bari bafite n'ubwoba bw'abayahudi. Byari ngombwa rero ko Yezu abamara ubwo bwoba kandi akabaha n'ubutumwa bwo kwamamaza hose ko ari muzima kandi ko abamwemera bazabaho ubuziraherezo nkawe. Uyu murimo Yezu yari yarawutangiye atora abigishwa be ngo babane, bamumenye, bamurebe ibyo yakoraga byose maze nibamara guhabwa Roho Mutagatifu, bazahinduke abahamya b'ibyo babonye byose. Yohani intumwa, mu mabarowa ye, akunze kugaruka kuri iyi ngingo yo kuhamya ibyo biboneye n'amaso yabo. N'igihe kandi bazatora usimbura Yuda, bahereye kuri iyi ngingo: uwagendanye na Yezu guhera kuri batisimu ya Yohani kugeza ku izuka. Yezu wazutse si baringa, si igitekerezo bose ibirenge bya Ruganzu, ikibuguzo n'amajanja y'imbwa ze; Yezu wazutse ni muzima: abigishwa biboneye ibimenyetso, Tomasi yishiriye amatsiko kandi si aho bihagararira kuko abigishwa ba Emawusi bamumenyeye mu kimenytso gikomeye yabasigiye cy'imanyura ry'umugati. Yezu ni muzima kuko amahoro amaturukaho kimwe n'ingabire ya Roho mutagatifu bituma abari bifungiranye kubera ubwoba, abari baratatanye bagakwirwa imishwaro babona imbaraga zo gusohoka bagatangira kwigisha hose ineza dukesha izuka cyane cyane ibabarirwa ry'ibyaha. Petero ati: nimuhinduke rero maze mukizwe. Ikimenyetso ariko kizatuma isi yemera ni ubuhamya abigishwa bakomora mu byanditswe bitagatifu, ubuhamya bwunganirwa n'imibereho ihuje n'Ijambo bemeye kandi bigisha. Kiriziya kuva kuri Penekositi ikomeza uwo murimo wo kwamamaza hose ko Kristu ari muzima. Ubakristu ntibashobora kubaho batamamaza iyi nkuru kereka nyine aba b'umurimbo bamazwe n'ubwoba, wenda bemera Imana ariko bayitiranya na baringa, aba bavuga ko ukwemera kwabo kuzwi nabo n'Imana, aba bumva badakenera Kiriziya n'amasakaramentu cyane cyane irya penetensiya ngo kuko iyo bakosheshe bazi uko babyitwaramo bo n'Imana bemera, aba bahamya gusa ibyo biyumvamo akenshi biba bidafite aho bihurira n'ikimenyets yadusigiye mu imwanyura ry'umugati. Ese muvandi, wowe waba ufite ubuhamya watangariza abandi ko Kristu ari muzima? Uramwemera byo kutamwitiranya na baringa cyangwa ubwoba bwaguhejeje mu nzu?

Twakire ingabire y'izuka maze duhamye Yezu, soko y'amahoro n'imbabazi z'ibyaha.

samedi 18 avril 2009

Pasika nziza

Kubera impamvu zatewe n'ikoranabuhanga ritagenze neza muri iyi minsi, mboherereje ntize inyigisho z'icyumweru cya mashami n'umunsi mukuru wa pasika.


 

ICYUMWERU CYA MASHAMI

5 mata 2009 umwaka B


 


 

Iz 50,4-7

Fil 2,6-11

Mk 14,1-15,47

Tugeze ku cyumweru cya mashami kibimburira iminsi mitagatifu ya pasika. Ikimenyetso kiranga uyu munsi ni umutambagiro n'amashami y'imikindo dushagaye Yezu winjiye muri Yeruzalemu nk'Umwami ashangawe n'imbaga yaririrmbaga ngo "nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani". Tuzi ariko ko hataciye kabiri abaririmabaga Yezu bagahindukira bagasaba ko abambwa ku musaraba. Ng'iyi impamvu amasomo ya none adufasha kumva neza uko Kristu yimitswe ku giti cy'umusaraba, ngo agaragaze ububasha bwe ku bamwemera bose. Gusoma ivanjiri y'iki cyumweru nk'urubanza rwaciriwe Yezu, tugahagama mu kunegurwa no kugaya abaciriye urwo gupfa intungane, Umwana w'Imana, ni ukwirengagiza agaciro dukesha urupfu rwa Kristu. Ni byo Kristu yaciriwe urwo gupfa ari umuziranenge. Ubwabyo ibi bidufasha kumva ingaruka z'icyaha kigeza aho kugambanira intungane. Nyamara umusaraba wa Kristu unatwigisha ko, Kristu yererejwe ejuru ngo abe ikimenyetso cy'umukiro n'imbabazi za bose, dore ko yanamanutse ikuzimu, ngo inkuru nziza igere no ku bari baraheranywe n'inzigo za Sekibi. Ibi kandi binasobanura ko Kristu yemeye byose kubera urukundo n'ubumwe afitanye na Se kubera twe. Yohani abitwubwira neza aho agira ati: "koko Imana yakunze isi kugeza aho itwoherereza Umwana wayo w'Ikinege ngo umwemera yoye kuzacibwa ahubwo azabeho ubuziraherezo". Umuhanuzi Izayi, mu ndirimbo y'umugaragu w'Imana, abivuga neza ko atigeze yangira mu gusohoza ubutumwa. Ibarowa yandikiwe abanyafilipi nayo yungamo ko Kristu yemeye guhara ikuzo ryo kuba umwe n'Imana, akemera kumvira kugeza ku rupfu ndetse urupfu rwo ku musaraba. Icyumweru gitagatifu kitubere impamvu yo kwakira umukiro dukesha Kristu. Byaba ari akaga gakomeye duhagamye gusa mu mihango ya pasika maze tukibera iyo ineza n'ingabire bya pasika bikazadusiga turi ba rutare kandi twitwa ko twacunguye. Tugomba kwiyaka gato induruburi za buri munsi kugira ngo twinjirane na Yezu muri Yeruzalemu, maze tuzabashe kuzazukana nawe kuri pasika. Ijambo ryadufasha kugendana na Yezu ni iryo Yezu yavuze mu ivanjiri yanditswe na Mariko, ubwo Kristu yendaga gutanga ati: Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki? Si rimwe si kabiri twumva abantu baganya, bibaza icyo Imana ibahora iyo baba bahindanyijwe n'agahinda cyangwa n'imibabaro. Baba bafite ukuri cyangwa se ari ingaruka bikururiye, akababaro gatera kwiheba maze amagambo dusanganywe yo guhumurizanya agasigara asa n'atakigira agaciro. Ibi tubisanga cyane cyane no mu mateka y'ibihugu byagiye bigira ibihe byihariye byo kugeragezwa nk'u Rwanda, Isiraheli, n'ibindi bihugu byabayemo itsembatsemba. Nyamara Imana ntitererana abayo kuko iyo tuganya tutakigira n'amagambo, Imana iba iri harya twibwira ko yatwihungije. Iba iri muri ya marira y'umubyeyi ucuzwa uruhinja cyangwa uwo bicira abe nta n'atubaraga two kubaririra. Urupfu rwa Kristu rwaduhishuriye uburyo Imana yunze ubumwe n'uwo ari wese uhangayikishijwe no guharanira amahoro, ukuri, ubutabera n'ineza biyikomokaho. Pasika itubere isoko y'imbaraga zituma turushaho kwimika Imana n'imico yayo mu mitima yacu. Pasika ikongeze mu mitima yacu ineza n'impuhwe kugira ngo ku isi haganze Kristu uje mu izina rya Nyagasani.

Mbifirije kwitegura neza kuzazukana na Kristu.


 


 

UMUNSI MUKURU WA PASIKA

12 mata 2009 umwaka B


 


 

Intu 10,34a.37-43

1 Kor 5,6b-8

Yh 20,1-9

Kristu yazutse ntakibarirwa mu bapfuye, yatsinze icyaha n'urupfu kandi abamwemera bazaganza hamwe nawe. Abagore bazindukiye ku mva bakiriye iyo nkuru maze bayishyikiriza intumwa. Ivanjiri itubwira ko Yohani na Petero bihutiye kujya kureba ariko ngo Petero agatinda kubyumva naho Yohani ikitegereza maze akemera. Ntibyari byoroshye kubangukirwa no kwemera izuka rya Yezu kuko bitari ibintu bimenyerewe kandi harimo n'agahinda ko kuba bari babuze uwo bakundaga. Ngo bari batarasobanukirwa n'ibyanditswe. Erega n'ubu kwemera izuka ntawahamya ko bitworohera kabone n'ubwo hashize imyaka agahiryi iyo nkuru itangazwa! Ibyanditswe biracyatwihishe kuko ntitubangukirwa no kumva icyo Ijambo ry'Imana ritubwira; ikitworohera ni ukwicara tukaganya kuko tuba tutazi aho bashyize Yezu. Guhimbaza pasika neza ni ukwemera gukurikira Yezu ku nzira y'umusaraba. Tukamujya mu nyuma nka Yohani kugeza mu irimbi bityo tukazabasha no gusobanukirwa n'ibimenyetso by'imva irimo ubusa. Utarasangiye na Yezu ku wa kane mutagatifu mu iremwa ry'Ukarisitiya, ntagire amahirwe yo kwozwa ibirenge ngo Yezu amukize amaga cyane cyane ayo ku mutima. Utarajyanye nawe muri Getsimani ngo afatanye na Yezu gutegereza Yuda, ndavuga ngo ashengurwe n'akaga kuzuye isi gaturuka k'ubugambanyi bw'abo duhurira ku mbehe imwe, dusangiye gufpa no gukira, ntashobora kwemera ko Yezu Yazutse kuko yamera nk'abafarizayi babimbye ngo bene wabo baje biba umurambo abarinzi basinziriye. Atarumiwe ngo uwa gatandatu mutagatifu umusige yashobewe kubera gutegereza pasika, ntashobora kumenya ikimenyetso kiranga Yezu wazutse. Ibi ariko sinabitindaho, kuko ni umwitozo tugomba gukora buri munsi kugira ngo pasika ihore ihimbazwa iwacu kugeza igihe tuzayihimbariza byuzuye mu ijuru. Reka nsozereze kuri aka kifuzo. Abamenyereye amateka y'idini gatolika bazi ko hari umugenzo mwiza wo kwiyambaza abatagatifu ndetse hakaba n'abifuza gutunga ibisigazwa by'umutagatifu runaka ngo ajye abafasha kunogera Imana. Uwampitishamo ikimenyetso cy'ibabarara n'izuka bya Yezu, dore ko amagufa yo bitashoboka, nahitamo ya besani Yezu yakoresheje yoza ibirenge by'intumwa ze. Nkazeguruka umusozi ntuyeho, akarere n'igihugu cyose maze nkoza ibirenge by'abantu duhuye bose. Nkirinda kubura amaso ngo hato ntamenya abo nogeje nkabonamo abanyanga n'abo nanga, ba ruharwa b'amoko yose, abasinzi, amahabara, abaturanyi banjye nima umuriro, umugore wanjye wantaye cyangwa nahemukiye, abana ntakibuka kurera, abo ntifuza kubona hamwe nanjye mu ngoro y'Imana kimwe n'abo ntazi wenda ntanifuza kumenya. Byatuma namamaza ineza ya Nyagasani kandi kamenyaraho ko ishengesho rinyura Imana ari iryubaha uwo yaremye kuko Kristu yamupfiriye kandi akazukira kumutagatifuza. Pasika yazahora ihimbazwa iteka ryose.

Pasika nziza kuri mwese.


 

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA: ICYUMWERU CY’IMPUHWE Z’IMANA

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA: ICYUMWERU CY'IMPUHWE Z'IMANA

19 mata 2009 umwaka B


 

Int 4,32-35

1 Yh 5,1-6

Yh 20,19-31


 

«Nimugire amahoro». Ingabire ya pasika ni ihumure n'amahoro bituruka kuri Kristu watsinze urupfu maze akiyereka abe bari bihebye kandi buzuye ubwoba. Kristu wazutse aha abigishwa be Umwuka wa Roho Mutagatifu ngo bashire ubwoba, babe abagabo b'ibyo babonye ndetse batangaze umukiro ukomoka ku Mana, ariwo imbabazi z'ibyaha. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kitunyuriramo uko intumwa zakiriye uwo mukiro. Ngo bose bari bafite umutima umwe kandi nta muntu wagiraga icyo akinga abandi kuko byose babisangiraga kandi bagaharanira kwamamaza inkuru y'izuka rya Kristu. Ng'ubwo ubutumwa Kristu yasigiye abe, ubutumwa Kiriziya igikomeza kwigisha na n'ubu. Ivanjiri y'iki cyumweru inavuga inkuru ya Tomansi ngo utari uhari ubwo Yezu yabonekerega abigishwa be bwa mbere. Ngo yanze kwemera atabanje kwibonera ibimenyetso bifatika. Yagombye kuba atari we watinze kwemera kuko ivanjiri ya Mariko itubwira ko Yezu yabanje kubonekera Mariya Madalena, abibwiye abigishwa banga kwemera. Ngo arongera abonekera abigishwa babiri bari mu rugendo, nabo babibwiye intumwa zanga kwemera kugeza ubwo Yezu abiyeretse nabo, akanabagayira ugutinda kwemera kwabo. Tomansi rero si we muhakanyi, ahubwo ni uko ivanjiri ya Yohani ari we ivuga kandi akaba yaba n'urugero rwa benshi bagishakisha ibimenyetso bya Kristu wazutse ngo bakunde bemere. Yezu yahaye Tomansi uburyo bwo kwishirira amatsiko, amwereka urubavu n'ibiganza bye. Iyi mpano ariko si iya buri wese kuko Imana igaba uko yishakiye ariko ikagenera buri wese inema ituma ava ikuzimu akajya ibuntu. Wenda twebwe ntitwasaba Yezu ko atwereka urubavu n'ibiganza; nyamara simpamya ko twemera koko izuka rya Kristu kandi ntibigoye kureba aho ukwemera kwacu gushingiye. Ikoraniro rya mbere rihora ritubera ikitegererezo cy'uburyo abemera Yezu basangira imibereho. Mu rwandiko papa Benedigito wa XVI yanditse «Deus Caritas est», yibutsa ko gukundana bitagombye kuba itegeko, ariko ko mu gihe twumva ko Kristu yadukunze bitavugwa , akanatwitangira ku musaraba, tugomba natwe gukundana. Bityo bikaba bitumvikana ko mu basangiye ukwemera kumwe, haba harimo abicwa n'inzara hari abandi batunze ibya Mirenge. Ubusabane dukomora ku Mugati umwe n'Inkongoro imwe, byagombye gutuma tunasarangaya iby'ingenzi dukenera mu buzima bwa buri munsi. Usibye kuba twasanga ishusho ya Yezu mu bavandimwe bacu bababara, ntitunashobora kwamamaza izuka rya Krsitu dusubira mu mvugo ye ngo "mugira amahoro" niba imibereho ya bagenzi bacu itadushishikaza. Nyamara, abamenya Kristu wazutse, abakiriye Roho umukomokaho, bashobora gutangaza bashize amanga amahoro n'imbabazi bituruka ku Mana mu rukundo bagirira abavandimwe babo. Mutagatifu Yohani yabishimangiye yibutsa ko ukwemera ariko konyine kuduha gutsinda. Ibi kandi bigaragarira mu mibereho mishya iranga abasangira na Kristu Roho uturuka ku Mana. Ibimenyetso rero twabibona tubishatse, usibye ko ikiruta byose ari ukwikiriza nka Tomansi ngo "Nyagasani kandi Mana yanjye". Na Yobu ubwo yasabaga kwibonanira n'Imana, yasanze ikiruta byose ari ukuramya Imana kuko niyo nkuru kandi abayemera ntibazakorwa n'isoni bibaho.


 

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere