ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA
26 mata 2009 umwaka B
Int 3,13-15.17-19
1Yh 2,1-5
Lk 24,35-48
Turacyakomeza guhimbaza Pasika twishimira izuka rya Kristu dukesha ibabarrwa ry'ibyaha n'ubugingo bw'iteka. Ni amagambo Petero yabwiye abayahudi, ubwo yabibutsaka ko kobera ubujiji, bihakanye Umuziranenge bakamutanga ngo apfe, bakamugurana umwicanyi Barabasi. Petero at: Imana yaramuzuye, imuha ububasha bwo kuba ikimenyetso cy'agakiza ku isi yose. Yohani intumwa nawe yungamo atwibitsa ko muri Kristu twagiriwe imbabazi z'ibyaha, atari ibyacu gusa, ahubwo iby'isi yose. Uwo Yezu aho amariye kuzuka yakomeje kwiyereka abigishwa be ngo abamare ubwoba n'impungenge kuko barati basobanukiwe neza n'amagambo y'ibyanditswe bitagatifu ko Kristu yagombaga kubabara, agapfa ariko akazuka. Akaga ko ku musaraba kari katumye abigishwa batabasha kumva ko bishoboka kuzuka mu bapafuye. Bamwe ndetse ngo bitiranyaga Yezu n'umuzimu. Ikindi kandi bari bafite n'ubwoba bw'abayahudi. Byari ngombwa rero ko Yezu abamara ubwo bwoba kandi akabaha n'ubutumwa bwo kwamamaza hose ko ari muzima kandi ko abamwemera bazabaho ubuziraherezo nkawe. Uyu murimo Yezu yari yarawutangiye atora abigishwa be ngo babane, bamumenye, bamurebe ibyo yakoraga byose maze nibamara guhabwa Roho Mutagatifu, bazahinduke abahamya b'ibyo babonye byose. Yohani intumwa, mu mabarowa ye, akunze kugaruka kuri iyi ngingo yo kuhamya ibyo biboneye n'amaso yabo. N'igihe kandi bazatora usimbura Yuda, bahereye kuri iyi ngingo: uwagendanye na Yezu guhera kuri batisimu ya Yohani kugeza ku izuka. Yezu wazutse si baringa, si igitekerezo bose ibirenge bya Ruganzu, ikibuguzo n'amajanja y'imbwa ze; Yezu wazutse ni muzima: abigishwa biboneye ibimenyetso, Tomasi yishiriye amatsiko kandi si aho bihagararira kuko abigishwa ba Emawusi bamumenyeye mu kimenytso gikomeye yabasigiye cy'imanyura ry'umugati. Yezu ni muzima kuko amahoro amaturukaho kimwe n'ingabire ya Roho mutagatifu bituma abari bifungiranye kubera ubwoba, abari baratatanye bagakwirwa imishwaro babona imbaraga zo gusohoka bagatangira kwigisha hose ineza dukesha izuka cyane cyane ibabarirwa ry'ibyaha. Petero ati: nimuhinduke rero maze mukizwe. Ikimenyetso ariko kizatuma isi yemera ni ubuhamya abigishwa bakomora mu byanditswe bitagatifu, ubuhamya bwunganirwa n'imibereho ihuje n'Ijambo bemeye kandi bigisha. Kiriziya kuva kuri Penekositi ikomeza uwo murimo wo kwamamaza hose ko Kristu ari muzima. Ubakristu ntibashobora kubaho batamamaza iyi nkuru kereka nyine aba b'umurimbo bamazwe n'ubwoba, wenda bemera Imana ariko bayitiranya na baringa, aba bavuga ko ukwemera kwabo kuzwi nabo n'Imana, aba bumva badakenera Kiriziya n'amasakaramentu cyane cyane irya penetensiya ngo kuko iyo bakosheshe bazi uko babyitwaramo bo n'Imana bemera, aba bahamya gusa ibyo biyumvamo akenshi biba bidafite aho bihurira n'ikimenyets yadusigiye mu imwanyura ry'umugati. Ese muvandi, wowe waba ufite ubuhamya watangariza abandi ko Kristu ari muzima? Uramwemera byo kutamwitiranya na baringa cyangwa ubwoba bwaguhejeje mu nzu?
Twakire ingabire y'izuka maze duhamye Yezu, soko y'amahoro n'imbabazi z'ibyaha.
1 commentaire:
Hello, I like the blog.
It is beautiful.
Sorry not write more, but my English is bad writing.
A hug from Portugal
Enregistrer un commentaire