ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA: ICYUMWERU CY'IMPUHWE Z'IMANA
19 mata 2009 umwaka B
Int 4,32-35
1 Yh 5,1-6
Yh 20,19-31
«Nimugire amahoro». Ingabire ya pasika ni ihumure n'amahoro bituruka kuri Kristu watsinze urupfu maze akiyereka abe bari bihebye kandi buzuye ubwoba. Kristu wazutse aha abigishwa be Umwuka wa Roho Mutagatifu ngo bashire ubwoba, babe abagabo b'ibyo babonye ndetse batangaze umukiro ukomoka ku Mana, ariwo imbabazi z'ibyaha. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kitunyuriramo uko intumwa zakiriye uwo mukiro. Ngo bose bari bafite umutima umwe kandi nta muntu wagiraga icyo akinga abandi kuko byose babisangiraga kandi bagaharanira kwamamaza inkuru y'izuka rya Kristu. Ng'ubwo ubutumwa Kristu yasigiye abe, ubutumwa Kiriziya igikomeza kwigisha na n'ubu. Ivanjiri y'iki cyumweru inavuga inkuru ya Tomansi ngo utari uhari ubwo Yezu yabonekerega abigishwa be bwa mbere. Ngo yanze kwemera atabanje kwibonera ibimenyetso bifatika. Yagombye kuba atari we watinze kwemera kuko ivanjiri ya Mariko itubwira ko Yezu yabanje kubonekera Mariya Madalena, abibwiye abigishwa banga kwemera. Ngo arongera abonekera abigishwa babiri bari mu rugendo, nabo babibwiye intumwa zanga kwemera kugeza ubwo Yezu abiyeretse nabo, akanabagayira ugutinda kwemera kwabo. Tomansi rero si we muhakanyi, ahubwo ni uko ivanjiri ya Yohani ari we ivuga kandi akaba yaba n'urugero rwa benshi bagishakisha ibimenyetso bya Kristu wazutse ngo bakunde bemere. Yezu yahaye Tomansi uburyo bwo kwishirira amatsiko, amwereka urubavu n'ibiganza bye. Iyi mpano ariko si iya buri wese kuko Imana igaba uko yishakiye ariko ikagenera buri wese inema ituma ava ikuzimu akajya ibuntu. Wenda twebwe ntitwasaba Yezu ko atwereka urubavu n'ibiganza; nyamara simpamya ko twemera koko izuka rya Kristu kandi ntibigoye kureba aho ukwemera kwacu gushingiye. Ikoraniro rya mbere rihora ritubera ikitegererezo cy'uburyo abemera Yezu basangira imibereho. Mu rwandiko papa Benedigito wa XVI yanditse «Deus Caritas est», yibutsa ko gukundana bitagombye kuba itegeko, ariko ko mu gihe twumva ko Kristu yadukunze bitavugwa , akanatwitangira ku musaraba, tugomba natwe gukundana. Bityo bikaba bitumvikana ko mu basangiye ukwemera kumwe, haba harimo abicwa n'inzara hari abandi batunze ibya Mirenge. Ubusabane dukomora ku Mugati umwe n'Inkongoro imwe, byagombye gutuma tunasarangaya iby'ingenzi dukenera mu buzima bwa buri munsi. Usibye kuba twasanga ishusho ya Yezu mu bavandimwe bacu bababara, ntitunashobora kwamamaza izuka rya Krsitu dusubira mu mvugo ye ngo "mugira amahoro" niba imibereho ya bagenzi bacu itadushishikaza. Nyamara, abamenya Kristu wazutse, abakiriye Roho umukomokaho, bashobora gutangaza bashize amanga amahoro n'imbabazi bituruka ku Mana mu rukundo bagirira abavandimwe babo. Mutagatifu Yohani yabishimangiye yibutsa ko ukwemera ariko konyine kuduha gutsinda. Ibi kandi bigaragarira mu mibereho mishya iranga abasangira na Kristu Roho uturuka ku Mana. Ibimenyetso rero twabibona tubishatse, usibye ko ikiruta byose ari ukwikiriza nka Tomansi ngo "Nyagasani kandi Mana yanjye". Na Yobu ubwo yasabaga kwibonanira n'Imana, yasanze ikiruta byose ari ukuramya Imana kuko niyo nkuru kandi abayemera ntibazakorwa n'isoni bibaho.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire