samedi 18 avril 2009

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA: ICYUMWERU CY’IMPUHWE Z’IMANA

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA: ICYUMWERU CY'IMPUHWE Z'IMANA

19 mata 2009 umwaka B


 

Int 4,32-35

1 Yh 5,1-6

Yh 20,19-31


 

«Nimugire amahoro». Ingabire ya pasika ni ihumure n'amahoro bituruka kuri Kristu watsinze urupfu maze akiyereka abe bari bihebye kandi buzuye ubwoba. Kristu wazutse aha abigishwa be Umwuka wa Roho Mutagatifu ngo bashire ubwoba, babe abagabo b'ibyo babonye ndetse batangaze umukiro ukomoka ku Mana, ariwo imbabazi z'ibyaha. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kitunyuriramo uko intumwa zakiriye uwo mukiro. Ngo bose bari bafite umutima umwe kandi nta muntu wagiraga icyo akinga abandi kuko byose babisangiraga kandi bagaharanira kwamamaza inkuru y'izuka rya Kristu. Ng'ubwo ubutumwa Kristu yasigiye abe, ubutumwa Kiriziya igikomeza kwigisha na n'ubu. Ivanjiri y'iki cyumweru inavuga inkuru ya Tomansi ngo utari uhari ubwo Yezu yabonekerega abigishwa be bwa mbere. Ngo yanze kwemera atabanje kwibonera ibimenyetso bifatika. Yagombye kuba atari we watinze kwemera kuko ivanjiri ya Mariko itubwira ko Yezu yabanje kubonekera Mariya Madalena, abibwiye abigishwa banga kwemera. Ngo arongera abonekera abigishwa babiri bari mu rugendo, nabo babibwiye intumwa zanga kwemera kugeza ubwo Yezu abiyeretse nabo, akanabagayira ugutinda kwemera kwabo. Tomansi rero si we muhakanyi, ahubwo ni uko ivanjiri ya Yohani ari we ivuga kandi akaba yaba n'urugero rwa benshi bagishakisha ibimenyetso bya Kristu wazutse ngo bakunde bemere. Yezu yahaye Tomansi uburyo bwo kwishirira amatsiko, amwereka urubavu n'ibiganza bye. Iyi mpano ariko si iya buri wese kuko Imana igaba uko yishakiye ariko ikagenera buri wese inema ituma ava ikuzimu akajya ibuntu. Wenda twebwe ntitwasaba Yezu ko atwereka urubavu n'ibiganza; nyamara simpamya ko twemera koko izuka rya Kristu kandi ntibigoye kureba aho ukwemera kwacu gushingiye. Ikoraniro rya mbere rihora ritubera ikitegererezo cy'uburyo abemera Yezu basangira imibereho. Mu rwandiko papa Benedigito wa XVI yanditse «Deus Caritas est», yibutsa ko gukundana bitagombye kuba itegeko, ariko ko mu gihe twumva ko Kristu yadukunze bitavugwa , akanatwitangira ku musaraba, tugomba natwe gukundana. Bityo bikaba bitumvikana ko mu basangiye ukwemera kumwe, haba harimo abicwa n'inzara hari abandi batunze ibya Mirenge. Ubusabane dukomora ku Mugati umwe n'Inkongoro imwe, byagombye gutuma tunasarangaya iby'ingenzi dukenera mu buzima bwa buri munsi. Usibye kuba twasanga ishusho ya Yezu mu bavandimwe bacu bababara, ntitunashobora kwamamaza izuka rya Krsitu dusubira mu mvugo ye ngo "mugira amahoro" niba imibereho ya bagenzi bacu itadushishikaza. Nyamara, abamenya Kristu wazutse, abakiriye Roho umukomokaho, bashobora gutangaza bashize amanga amahoro n'imbabazi bituruka ku Mana mu rukundo bagirira abavandimwe babo. Mutagatifu Yohani yabishimangiye yibutsa ko ukwemera ariko konyine kuduha gutsinda. Ibi kandi bigaragarira mu mibereho mishya iranga abasangira na Kristu Roho uturuka ku Mana. Ibimenyetso rero twabibona tubishatse, usibye ko ikiruta byose ari ukwikiriza nka Tomansi ngo "Nyagasani kandi Mana yanjye". Na Yobu ubwo yasabaga kwibonanira n'Imana, yasanze ikiruta byose ari ukuramya Imana kuko niyo nkuru kandi abayemera ntibazakorwa n'isoni bibaho.


 

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere