ICYUMWERU CYA KABIRI CY'IGISIBO
08 werurwe 2009
Intag 22,1-2.9.10-13.15-18
Rom 8,31-34
Mk 9,2-10
Inkuru zinza yo ku cyumweru gishize yaturarikiraga kujyana na Yezu mu butayu ngo tuhafatire ingamba zo kuzagerana nawe ku byishimo bya pasika. Uyu munsi aratwihererana ku musozi muremure, Tabor, ngo atuvungurireho ku bubengerane bwe. Ibi yabikoreye abigishwa Yakobo, Yohani na Petero ndetse ngo Petero yabonye ibibaye arateshwaguza ati: rwose reka twigumire hano, aho kuba ndahashaka. Birumvikana kandi ko atari ikintu cyoroshye kuba ngo barabonaga Musa na Eliya baganira na Yezu kandi bakanumva ijwi riturutse mu ijuru ritanga ubuhamya kuri Yezu. Ikindi cyiza dusanga muri iyi vanjiri ni uko ibyabaye ku bigihswa ntabwo bari babyiteze dore ko babaye bagitangara bakabona bari kumwe gusa na Yezu. Inzira y'ukwemeraa ntigizwe gusa n'ibigeragezo akenshi biba bishingiye mu buryo duhitamo uko twifuza kubaho, tukabona twaryoherwa n'ibitubangukiye cyangwa n'ibitadusaba imbaraga nyinshi. Ukwemera kunarangwa n'umucyo uturuka ku Mana, umucyo utuma inzira turimo twumva itunyuze kandi tuyishimiye kabone nubwo tuzisangamo ingorane. Twibuke ko ijwi rihamya ko Yezu ari Umwana w'Imana ugomba kubahwa, turyumva kabiri mu mavanjiri: nyuma ya batisimu ya Yezu (mbere y'uko atangira umurimo we wo kwigisha Ingoma y'Imana) no muri yi vanjiri ku musozi wa Tabor (mbere y'uko agana Yeruzalemu aho azadupfira ku musaraba). Ni ahantu rero hakomeye haba mu mateka ya Yezu, haba cyane cyane no mu mateka y'abazamwemera. Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane. Erega ni aya magambo Uhoraho yabwiye Abrahamu abwo yendaga gutura Izaki umwana we ho igitambo, maze Imana ikamubwira iti sigaho ntugire icyo utwara uwo mwana kuko nashimye ituro ryawe nuko Uhoraho agaha Aburahamu isekurume y'intama ngo abe ariyo atura kandi akamuha umugisha. Kwihindura ukundi kwa Yezu rero ni ka kanya Imana iha abayemera igihe iba ibabwira iti muri abana banjye nkunda namariyemo urukundo rwanjye rwose, kabone nubwo inzira murimo yaba yuzuyemo imitego cyangwa amahwa, nijye Usumbabyose, Nyirimbaraga, nzabahitisha n'aharenze aha. Umuririmbyi wa Zaburi aratwibutsa ijambo rikomeye ati: nzagenda nemye imbere y'Uhoraho mu isi y'abazima (zab 115). Sinzububa cyangwa ncishwe bugufi n'imitego ya Sekibi cyangwa n'izindi ngorane z'ubuzima kuko Uhoraho andi iruhande. Ibi ntibivuga ko abemera baba bihishe ibibazo cyangwa banywa umuti utuma batabibona. Habe na mba. Ahubwo amaso y'ukwemera atuma babibona mu buremere bwabyo nuko bakabyakira nk'uko Kristu yakiriye ubutumwa bwo kuza kuducungura cyane cyane ubwo guterera Kaluvariyo n'umusaraba. ikindi kandi aka kanya Imana iduha ko kurangamira ikuzo ryazo si uburyo gusa bwo kubona imbaraga zo guhangana n'ibyo twita imisaraba; ni inzira isanzwe y'ukwemera. Ukemera kudatuma twumva ijwi ry'Uhoraho ritubwira riti komera isengesho ryawe, ituro ryawe, amaganya yawe, ineza yawe... ndabyumva kandi nabishimye kwaba ari uko twihimbra cyangwa twikarana. Byaba nko kuvuga ngo Imana tuzaba duhura nimara kwambuka iteme ry'ubuzima; tuzaba tubonana impembe koko naharwanye inkundura none nkaba ndokotse. Iyaturemye, ituragira buri munsi, iyo twiyambaza byatuyobeye, iyo twumva tutava iruhande nka Petero iyo twumva twaryohewe cyangwa twatwawe, iyo rimwe na rimwe turakarira ngo kuki itwigizaho nkana cyangwa itugerageza bikabije... iyo Mana niyo dufatanya urugendo hamwe na Musa na Eliya. Aragowe uwazibwira ko ighembo cye azakironga cyose nta na ka avanse ahawe ko gusogongenzwa ku rumuri rw'ijuru. Azaba yariziziye kandi Yezu nyine yaraje kutwibutsa ko muri we twese turi abana b'Imana ikunda cyane kandi ko kabone niyo twanyura Kaluvariyo, inzira yacu izatugeza mu ijuru kwa Data wa twese. Nta n'icyo bivuze kumenya niba tuzanyura inzira iterera cyangwa iteze neza, niba ubuzima bwacu buzarangwa n'ingorane n'ibyago cyangwa niba tuziberaho mu ihirwe n'umunezero. Pawulo mutagatifu niwe utwibutsa ko byose bihira abakunda Imana. Muri iki gisibo twisabire ingabire yo gukunda Imana no kuyikudira kugira ngo hamwe na Yezu itwiyereke mu mucyo w'urumuri rwayo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire