ICYUMWERU CYA GATATU CY'IGISIBO
15 werurwe 2009 umwaka B
Iyim 20,1-17
1Kor 1,22-25
Yh 2,13-25
Icyumweru cya gatatu cy'igisibo kiratujyana mu Ngoro y'Imana i Yerusalemu hamwe na Yezu aho tumubona arungurirwa kubera abantu bari barayihinduye inzu y'ubucuruzi maze akabasuka hanze. Twibuke ko urugendo rwacu twarutangiriye mu butayu aho twafatiye imigambi yo kudatungwa gusa n'ibiribwa by'iyi si cyangwa ngo tuganzwe n'ibigeragezo by'uyu mubiri kuko Kristu Jambo w'Imana aturangaje imbere. Niwe kandi utwiyereka mu bubengerane bw'urumuri rwe ngo igihe cyose, cyane cyane mu ngorane z'ubuzima, tujye twibuka ko ubuzima bwacu bungomba kuhora bubengerana ineza n'urukundo by'Imana. Mbere yo kwibaza impamvu yatumye Yezu yikoma bariya bacuruzaga mu Ngoro y'Imana, twasoma ibyo igitabo cy'Iyimukamisiri kitwibitsa kuzirikana uyu munsi. Nyagasani aragira ati: ni jyewe Imana yawe, ntuzagire indi wihimbira ngo umbangikanye nayo, ngo uyiramye, ngo ukinishe izina ryanjye mu busa no mu binyoma kuko ari ritagatifu rwose. Uzubahe abaguhaye ubuzima kandi uramenye ntuzice, ntuzatwarwe n'irari ry'umubiri ngo usambane cyangwa ngo umubiri wawe uwugire urwitwazo rwo kwicuruza no kugusha abandi mu cyaha. Ntuzibe cyangwa ngo wifuze iby'abandi. Uramenye ntuzabeshye cyangwa ngo ushyigikire ibinyoma, uzubahe abandi n'ibyabo kandi ntuzifuze kwangiza no kwonona byaba ibyawe cyangwa iby'abandi kuko isi n'ibiyiriho n'ibyanjye. Aya ni amagambo y'Uhoraho wenda n'ubwo nayanditse mu mvugo yanjye. Igikuru ariko ni uko amategeko y'Imana twese tuzi ko ari ingenzi kabone n'ubwo hari ayo twahisemo kumva tutakurikiza kandi ntibigire inkurikizi n'andi twahinduye nkana kuko kuyakurikiza uko ari byatunaniye tuturiwe tugerageza. Aha rero niho Yezu ahera akarakarira cyane abagize Ingoro y'Imana ikibanza cyo kwicururiza. Aba ariko bararenganaga kuko amwe mu mategeko yagengaga abayahudi yabibutsaga kudatunguka imbere y'Uhoraho n'ibiganze bisa cyangwa n'urutwe gusa nk'uko iwacu twari kubivuga. Ikindi kandi hari amategeko agenga uburyo bwo gutura ibitambo n'ubwoko bw'inyamanswa bwagombaga guturwa. Si inyamanswa ibonetse yose rero abantu bazanaga ngo akira Nyagasani. Aha kandi twakwibuka ko mu gihe cya pasika ari nabwo abayisirahe babaga babonye akanya ko kujya i Yeruzalemu cyane cyane ababaga hanze bityo bakaba baragombaga no gutanga ituro ry'Ingoro ryanganaga n'imibyizi ibiri y'umukozi mu mwaka. Bakeneraga rero n'ababavunjira amafaranga y'amanyamahanga. Iyi mirimo yakorerwaga mu Ngoro rero uretse ko yair ifite akamaro ariko yari inemewe cyane. Iwacu twari kubwira Yezu tuti aho kwica Gitera wakishe ikibimutera, aho kwirukana abacuruza, wahereye ku bashyizeho amategeko abarengera. Si iyi mpamvu ariko Yezu ashaka kutwigisha nubwo nayo idafite agaciro gato: kwibwira ko Kiriziya yaba isoko, akenshi ndetse ikiraka kigahabwa inshuti zacu; kwibwira ko gutanga ituro cyangwa imfashanyo yo gusana ikibeho cyaguye cyngwa kugira ikindi gikorwa gitanga inyungu twakorera Kiriziya biduhesha itike yo kumva twarashyikiranye n'Imana. Iyi irimo ni ngombwa ngo kiriziya ibashe kujya imbere ariko gushyikirana n'Imana twabironse ku buntu muri Yezu Kristu Ingoro nzima y'Imana mu bantu. Ibi wena ntibyoroshye kuyumva. Nibyo Pawulo Mutagatifu yita ubusazi bw'iyamamazabutumwa. Twebwe abemera twamamaza Kristu wabamwe ku musaraba shema ry'abemera na soko y'umukiro kuri bose. Ingoro nya ngoro yero si iyi y'amabuye kandi no kuramya Imana nyakwo si umubare n'agaciro k'ibyo twatura ahubwo n'impuhwe n'ubutabera. Ngaho rero, wowe wifuza kugendana na Yezu ngo iwawe ahabone ikicaro bambe ngo umutima wawe uhinduke ingoro ye, isuzume urebe niba nta bucuruzi waba warazamuye mu mutirma wawe butuma uhuze byo kutabasha kuramya Imana kuko. Reba niba nta kindi wishingikirije kitari umusaraba wa Kristu. Gira imbaraga n'ibakwe ibisuke hanze humura agaciro gakomeye warakaronse: ni urukundo Imana igukunda muri Kristu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire