samedi 26 juin 2010

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE

27 kamena 2010 umwaka C


 

1 Bam 19,16.19-21

Gal 5,1.13-18

Lk 9,51-62

Amasomo y'iki cyumweru aragaruka ku ngingo yo gukurikira Yezu mu bwigenge busesuye. Uburenganzira bwo gukurikira Imana atari uguhutiraho ngo nzagukurikira aho uzajya hose nk'uko mu ivanjiri tubyumva kuri uriya muntu wa mbere. Yezu ntatwizeza ibipimo by'amakawa cyangwa amareshyamugeni, ati: Umwana w'umuntu ntaho agira abogeka umusaya; kumukurikira ni ukuyemeza. Ntawe utangira umurimo wo guhingisha imashini, ngo asubize amaso inyuma. Imashini ibura kiyobora. Yemwe nta n'umuntu wiyemeza gukorera Imana uvuga ngo reka mbaze nikize induruburi zo mu rugo maze nkunde mboneke ngukurikire. Ni ngombwa na none kumenya ko Imana itari giharamagara byo kuvuga ko uyikurikira agomba kuba "ntampuhwe". Bisobanura ko gukurikira Imana ari bwo buryo bwuzuye bwo kwimenya, kwiyitaho no kwita ku bandi. Kuko gukurikira Imana nyakwo ni ukwiyaka iby'isi kuko nta kivuna nko gukurubana umuzigo w'iby'isi kandi inda ari mutanyurwa. Undi mutwaro tugomba kwipakurura ngo tubashe kwigenga mu gukorera Imana n'abayo ni umurundo wa gahunda zituma duhora tuganya ngo nta kanya, nta gihe, ndihuta,... icyago cya gatatu tugomba kwikiza ni inzitizi z'amateka yacu. Akenshi mbere yo kugira icyo dukora tubanza gutekereza kandi ni ngombwa. Nyamara hari igihe duhagama mu mateka yacu, uko abandi babyumva, uko byagenda, n'ibindi bituziga maze tugatahwa n'ubwoba ntutubashe kugira icyo twigezaho cyangwa tukibwira ko Imana ishobora kwihangana tukabanza tukarangizza imanza n'induruburi z'umuryango bityo twahuguka tukayikurikira nta kituziga. Ingero turazifite ariko reka nibutse gusa izo duhabwa n'amasomo y'iki cyumweru: Elisha wamagawe na Aliya akabanza agatura igitambo Imana maze agasiga byose agakurikira umuhanuzi ndetse igitabo cya Abami kitubwira ko azanamusimbura ku murimo w'ubuhanuzi. Urundi rugero ni urwa Pawulo utwibutsa ko tutahawe Roho utugusha mu bwoba cyangwa ngo atuzirike urusyo rw'amategeko ku ijosi. Twabohowe na Kristu, ntitugomba kwongera kugwa mu mutego w'ubucakara: bwaba ubw'irari ry'umubiri cyangwa ubwo kugengwa n'amategeko. Icyo dusaba Imana ni uko idukomereza ingabire zayo ngo hato tutavugishwa ngo tuzayikurikira kandi wenda tutanumva ibyo tuvuga. Ahubwo tuyitege amatwi wenda izadufasha kumva neza ineza yayo no kuyikurikira twibyishimiye.

samedi 19 juin 2010

ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWERU BISANZWE

20 kamena 2010 Umwaka C


 

Zak 12,10-11;13,1

Gal 3,26-29

Lk 9,18-24

"Rubanda ruvuga ko ndi nde?", "Mwembwe se muvuga ko ndi nde?". Ivanjiri y'iki cyumweru igizwe n'ibibazo bibiri Yezu yabajije abigishwa be ashaka kumenya niba bamuzi ariko ahanini agambiriye kubahishurira uko ubutumwa bwe buteye. Ngo rubanda bavuga ko uri Yohani Batisita, Eliya cyangwa umwe mu bahanuzi bakomeye. Rubanda hari icyo yabonye muri Yezu gituma bamuha izina ribibutsa abahanuzi bakomeye Uhoraho yoherereje umuryango we. Rubanda ikenshi iba itanga amakuru, aya twumvira mu mpaka no mu biganiro bya buri munsi. Ikiza cya rubanda ariko nuko amakuru itanga akenshi nta kindi aba agambije uretse kwiganirira. Iyo bikomeye, iyo hari impamvu ituma iryavuzwe rigomba gusubirwamo rubanda irabura, ugasanga abasangiraga ikiganiro bitana ba mwana. Ikibazo cya kabiri kireba abigishwa be: mwebwe muvuga ko ndi nde? Wowe uvuga ko ndi nde? Waba se usubira mu mvugo ya rubanda? Waba se utashobora gusubiza? Waba se utaramenya Yezu byo kuba nta jambo wamvugaho? Kuri wowe, kuri jye Yezu ni nde? Guhera ku ntumwa zabanye na we kugeza uyu munsi –kandi ubanza ariko bizahora-, imyitwarire yacu ijyana nuko dusubiza iki kibazo. Iyo tubangukiwe no kusubiramo uko rubanda bamubona cyangwa itangazamakuru, akenshi duhagama aha nta gikorwa cyangwa imyitwaire twagira irangwa n'uburyo tuzi Yezu. Tubashije gusubiza nka Petero byatuma tuboneraho kugengwa nyine n'uko kwemera kwacu. Petero ariko nubwo yasubije neza, Yezu yamwihanangirije we na bagenzi be kutagira uwo bambwira iryo banga bari barahishuriwe na Roho w'Imana nk'uko mu yandi mavanjiri tubisoma. Si uko Yezu yari yanze kumenyekana, ni uko abigishwa batari basobanukirwa n'inzira Yezu yagombaga kunyuramo ngo yerekane ko ari we koko Umucunguzi Imana yoherereje isi: inzira y'umusaraba. Kumenya Imana bijyana no kubaho nk'uko ibishaka kuko ubumenyi nyabwo ni ubutuma turonkeramo agakiza. Kuba rero agakiza kacu tugakesha umusaraba si ibintu byoroshye kumvwa yemwe no kwemerwa. Twabona ingorane cyangwa amakuba bitugwirira, ariko ntibyoroha kumva ko ku mbwende bwacu tugombwa kwikorera umusara tugakurikira Yezu kandi buri munsi, nta karuho. Umuhanuzi Zakariya atwibutsa ko Imana yari yarasezeranije umuryango wayo Umukiza boze bazarangamira. Uwo tugomba kurangamira rero ni Kristu wabambwe ku musaraba agapfa akazukira kudukiza; ni Kristu utubumbira hamwe twese nk'uko Pawulo Mutagatifu abisobanura mu kandiko yoherereje abakristu b'i Galati. Ngaho rero nawe ntanga igisubizo cyawe, ubwire Yezu uwo ari we, icyo wumva muhuriye n'uko umukurikira. Ndibwira utari busubire mu bisubizo bya rubanda cyangwa by'abanditse bashashatse ngo basobanure Yezu uwo ari we. Ndizera kandi utagomba no kurya iminwa ngo ubure ijambo imbere ya Yezu kuko kuvuga ko utamuzi byo byaba ari akaga. Ndanizera ko igisubizo cyanwe kiri buhure n'uburyo wihatira gutwara umusaraba. Wenda nawe waba ukeneye igihe cyo kumva neza imvugo ya Yezu. Ni byo byiza hato ukwemera kutavaho kwivanga n'amarangamutima cyangwa se n'uko rubanda bambyumva. Imana yo soko y'ubuhanga nyabwo, imurikire imitima y'abemera maze barusheho kumenya Yezu, Umukiza twohererejwe no kubasha kumukurikira buri wese n'umusaraba we.

samedi 12 juin 2010

ICYUMWERU CYA 11 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

Icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe

13 Kamena 2010 umwaka C


 

2 Sam 12,7-10.13

Gal 2,16.19-21

Lk 7,36-8,3

Amasomo y'iki cyumweru aribanda ku ngingo y'imbabazi Imana itugirira. Mu gitabo cya mbere cya Samweli, umuhanuzi Natani amaze gusobanurira umwami Dawudi ikosa yari yakoze acyura umugore wa Uriya maze akanamwikisha, Dawudi yumvise umwawe maze arigaya yicuza icyaha cye. Natani ati: humura ntugipfuye kuko Imana yakubabariye ibicumuro byawe. Mu ivanjiri, Yezu arababarira ibyaha by'umugore ngo wari umunyabyaha uzwi muri uwo mugi. Ariko nubwo imbabazi z'Imana zitagurwa, we yari yabigendeye. Ngo yinjiye aho Yezu yari yatumiwe maze amuturuka inyuma akanya amwoza ibirenge n'amarira, akamuhanaguza imisatsi ndetse akamuminshaho imibavu. Iyo myitwarire ngo yatunguye Simoni wari watumiye Yezu, ati iyaba yari azi uriya umwitsitsaho uwo ariwe yamwiyamye. Yezu ariko ati: ahubwo dore uwamenye igikwiye. Pawulo Mutagatifu we mu ibarowa yandikiye abanyagalati, atwibutsa ikintu gikomeye ko ingabire y'Imana idaterwa n'ibyo dukora cyangwa duteganya gukora ngo wenda bibe byakwitwa nk'igihembo. Si umubyizi tuba ducyuye cyangwa igipatane tuba turangije, ahubwo ni ubuntu busa Imana itugirira. Yaba Dawudi, yaba uriya mugore ruharwa mu mugi we, yaba Pawulo, yemwe kimwe na twe twese, Imana ntitugura kuko ntacyo twabona dutanga. Yezu abwira Simone wari wamutumiye ati mbese witegereje uriya mugore, yashakaga kumwibutsa ko impano isumba izindi atari ugutumira Imana iwacu, gukoresha ibirori byo kwakira Yezu, ahubwo kemera ko ari twe dusonzeye Imana n'imbabazi zayo. Niyo iturebera, ikatugenera ikurikije ndetse n'ubushobozi bwacu bwo kwakira inema yayo. Aha rero ni ahantu hakomeye kuko ntitugomba kwita ku maso y'abantu, tukagira ubutwari nk'ubw'uriya mugore wari wumvise ineza ya Yezu akivayo mu kugaragaza ko ineza y'Imana itaguye mu butaka bw'agasi. Tugomba gusa kwita ku ndoro y'Imana yuje ubuntu n'impuhwe, yo ituma isoni n'ikimwaro by'ibyaha byacu bihindduka ibyishimo byo kwicuza no kumva Imana itubwira ngo ugende amahoro, ukwemera kwawe kwagukijije. Erega ni ibi Pawulo Mutagatifu avuga ati: jyewe kuba ndiho mbikesha umwana w'Imana wankunze kandi akanyitangira. Si ibintu byoroshye kumva ubuzima bwacu buri mu Mana ariko kandi si n'amagambo gusa. Bisaba kwirekura, tukivamo maze tugashima Imana. Isomo tuvanamo rya mbere niko niba dukunzwe kandi tukababarirwa ibicumuro byacu, niba Imana itwizeza ko tutazapfa kubera ibicumuro byacu, ahubwo tuzabaho, tugomba guhora tuyishimira kandi tunirinda icyatuma tuyitatira. Isomo rya kabiri, sitwe twagombye kuzitira abandi mu kuramya Imana no kuyisanga ngo ibomore ibikomera byabo. Kuba Yezu yari yakiriye ubutumire bwa Simoni, si impamvu yo kunenga ibimukorerwa cyangwa kuba twakwibwira ko Imana hari abayiharira kimwe no kwibwira ko wenda kuba itwwumva hari ikindi iduca kitari urukundo . Isomo rya gatatu ni ukutaniganywa ijambo ngo usange umuntu araheranwa n'ibyaha cyangwa n'amaganya avanze n'agahinda ngo hato hatagira umubona cyangwa umwumva. Niba Imana itubabarira ninde wundi wadukoma imbere? Ibi kandi biba byiza iyo twibutse ko aho Imana itumiwe hose ntawe isiga inyuma bityo natwe tukaba duhorana nayo mu birori by'imbabazi n'urukundo. Isomo rya kane ni ukwiga kureba abantu nk'uko Yezu abareba: yawa Zakewusi wurira igiti, ihabara rimusanga aho yatumiwe, umukecuru utanga ituro ry'uduceri tubiri gusa, ...

Reka tuyiramye yo gahorana ikuzo n'icyubahoro ubu n'iteka ryose. Amina.


 

samedi 5 juin 2010

UMUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU 2010C

UMUNSI MUKURU W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

06 kamena 2010 umwaka C


 

Intg 14,18-20

1Kor 11,23-26

Lk 9,11-17

Turahimbaza umunsi w'Isakaramentu ritagatifu. Umwe mu minsi mikuru yitabirwa cyane: ingoma ziravuga, turatambagira, indabo ziba ari zose, abantu baba bakeye baseka... muri rusange ni umunsi rwose w'abemera. Amasomo ya none aragaruka ku mwanya w'Ukarisitiya mu buzima bw'abemera. Pawulo mutagatifu ati: ibyo mbabwira ni ibyo nanjye nabwiwe ko Yezu araye ari budupfire yabwiye abigishwa be ati iki ni umubiri wanjye, nimwakire murye; aya ni amaraso yanjye, nimwakire munywe kandi ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye. Kuva burya kugeza ubu, nta kindi kiriziya ikora uretse kwibutsa urupfu rwa Yezu. Ibi kandi birumvikana kuko ubuzima bwose bwa kiriziya bushingiye kuri cya gitambo. Ineza dukesha Imana si iyo twihimbira. Ni urwibutso rw'ibyo Imana yifuje ko tuyigiraho ngo tuyimenye, tumenye ko idukunda kandi natwe tiyigireho gukundana. Ariko na none iyo dukora urwibitso rw'ibyo Yezu yaturaze, si ugusubira inyuma mu mateka ngo tube twavuga ngo kera habayeho.... Ni uburyo bwo gutuma ukwemera kwacu kudahora mu mihango ngusa. Ngo usange icyaha kiba icyo kurya inyama kuwa gatanu mutagatifu kandi iyo ndyo itanakibukwa mu ngo za benshi. Ukwemera si ugutonda ku kiriziya kandi umutima wacu wibereye ahandi ngo hato tudasiba missa wenda tuyumva tudahari. Ukwemera si ukwibutsa Yezu nk'abigishwa ngo asezerere abantu bajye kwirwanaho kuko twebwe tutanabirota kubafungurira dore ko natwe ari ntako twimereye. Ukwemera si umuhango ahubwo ni ubuzima. "Mwakire murye, mwakire munywe" ni amagambo akomeye kuko atuma twigiramo ubuzima bw'Imana. Ikindi kandi aduhamagarira guhora twibuka icyo gikorwa. Kugeza igihe Yezu azahindukirira, hagomba kuboneka abamwemera bahora bibutsa mu izina rye ibyo yavuze n'ibyo yakoze. Ni umurimo rero ukomeye kuko isi ikeneye kuhora yumva ko hari isezerano rishya Yezu yakoze ryo kuyicungura; igomba kumva ko abantu bagomba kwitabwaho, hakabonerwa ikicaro, bakabwira ijambo ry'agakiza kandi bagahabwa umugati ubamara inzara yaba iya roho cyangwa iy'umubiri. Ukwemera ni ukwizera ko niba tudahereye mu kuguna, ibyo dutunze byahaza bose kabone niyo yaba ari amafi abiri n'imigati iatanu. Ukwemera ni ukudaheza umuco maze iteka hakaboneka uburyo bwo gusubira mu magambo ya Yezu. Ukwemera ni uguharanira ko abanu bose babona ikibatungira roho n'umubiri kuko nicyo ineza y'Imana igamije. Ng'uko twifuza gutamabagiza Yezu mu mitima yacu no mu ngo zacu. Tukamwereka hose cyane cyane abakeneye kumva ijambo rye no gukizwa. Tukamwiyereka mu isenegsho ryo gushimira nk'iryo umusaserdoti MELKISEDEKI yatuye ashimira Imana kubera umugaragu wayo Abrahamu. Si ngombwa amagambo menshi kuko Ukaristiya irisobanura. Erega n'abigisha bar bisubiriye iwabo Emmaus burya bari banyuze byo kwinginga Yezu ngo yoye kugenda ngo ahubwo agumane nabo. Natwe rero tumwinginge agumane natwe, twoye kumwibutsa kuhura rubanda cyangwa ngo tube ari twe tubikora. Niyo twaba ntacyo dufite tugabura wenda twashimishwa no kumva Yezu atubwira ati: nimwicaze rubanda, mubagabanye ineza yanjye. Cyangwa ati: nimusakume ibyasigaye hato hatagira ibipfa ubusa.

Imana iragahorana ikuzo n'ibisingizo ubi n'iteka ryose. Amina.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere