Yezu asubira mu ijuru
15 gicurasi 2010 umwaka C
Intu 1,1-11
Heb 9,24-28; 10,19-23
Lk 24,46-53
Turahimbaza umunsi mukuru wa Yezu asubira mu ijuru. Ni umunsi usoza ubutumwa bwa Yezu hano ku isi; ubutumwa twashyira hagati ya batisimu n'izuka bye. Gusa ariko umunsi wa none si gusa uwo kwibuka ugutsinda kwa Yezu utahukanye ikuzo kwa Se, ahubwo ni ubutumwa bukomeye Yezu aduha ngo dukomeze umurimo we wo kwamamaza ya Nyagasani. Amasomo ya none arashimanagira ingingo ebyiri z'ingezi mu buzima bwacu abemera. Iya mbere ni uko Yezu, mbere yo gusubira kwa Se, yabanje gusobanurira abigishwa be ibijyanye n'umukiro ukomaka ku rupfu n'izika bye. Ibi yari yarabivuze na mbere hose, ariko abigishwa ntibashoboraga kubyumva kuko bari bataramanya neza Yezu uwo ari we. Nyuma y'izuka ntibari bakirwanira imyanya nka bene Zebedewo. Yuda we urwe yari yararurangije. Petero ntiyari agishyuhaguzwa. Muri rusange, bari baramenye Yezu uwo ariwe n'icyo bisobanura kumuyoboka. Ikindi kandi bazahwa Roho Mutagatifu uzabafasha kunoza ibitekerezo. Yezu rero arishimye ko abigishwa bagiye gukomeza ubutumwa, niyo mpamvu ivanjiri ya Luka ivuga ko mbere yo kujyanwa mu ijuru yahaye abigishwa be umugisha bisobanura ko yabaraze abishimiye kuzasohoza ubutumwa. Aha rero hagusha mu ngingo ya kabiri: kuba bahamya. Umuhamya ni uwemera icyo azi, agahamya icyo yemera. Si ubara inkuru kuko isi ikeneye abahamya ntikeneye abanyamagambo. Isi ikeneye abandika amateka badakoresheje za machines, ahubwo bavugishije ubuzima bwabo. Isi ikeneye abagabo n'abagore bemera izuka rya Yezu maze bagahamya ko Kristu ariwe nzira y'umukiro. Gusubira mu ijuru kwa Yezu rero ni iki bisobanura: kwakira uwo mugisha we, tukamubera abahamya, tukakamaza ko muri we tubabarirwa ibyaha kandi tukaronka amahoro. Yezu ntiyagiye yihungije ibibazo by'iyi si cyangwa ngo abe yarashatse kwibera mu bushoroshori bw'ijuru. Ari kumwe natwe kandi akomeza umurimo we wo gukiza abantu abinyujije mu murimo w'intumwa n'abazisimbura. Umunsi wa none rero ntube uwo kwibuka uko kunanara kwa Yezu, ahubwo bibe impamvu yo kwibaza aho tugeze ubwo butumwa. None ubu yaza, aho yasanga hari aho twabugejeje? Aho ntiyasanga twarabuvangavanze n'imvugo zacu cyangwa amagambo aturyohera kimwe n'adasesereza abashaka kutwumva? Inkuru twamamaza ni imwe rukumbi: Kristu yaratwitangiye bityo Imana Data imugororera ikamba. Abamwemera bose bazatsinda kimwe nawe niba bamukomeyeho kandi bakamubera abahamya. Turagahorana uwo mugisha kandi duhore natwe dutanga umugisha.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire