mercredi 26 mai 2010
samedi 15 mai 2010
YEZU ASUBIRA MU IJURU 2010C
Yezu asubira mu ijuru
15 gicurasi 2010 umwaka C
Intu 1,1-11
Heb 9,24-28; 10,19-23
Lk 24,46-53
Turahimbaza umunsi mukuru wa Yezu asubira mu ijuru. Ni umunsi usoza ubutumwa bwa Yezu hano ku isi; ubutumwa twashyira hagati ya batisimu n'izuka bye. Gusa ariko umunsi wa none si gusa uwo kwibuka ugutsinda kwa Yezu utahukanye ikuzo kwa Se, ahubwo ni ubutumwa bukomeye Yezu aduha ngo dukomeze umurimo we wo kwamamaza ya Nyagasani. Amasomo ya none arashimanagira ingingo ebyiri z'ingezi mu buzima bwacu abemera. Iya mbere ni uko Yezu, mbere yo gusubira kwa Se, yabanje gusobanurira abigishwa be ibijyanye n'umukiro ukomaka ku rupfu n'izika bye. Ibi yari yarabivuze na mbere hose, ariko abigishwa ntibashoboraga kubyumva kuko bari bataramanya neza Yezu uwo ari we. Nyuma y'izuka ntibari bakirwanira imyanya nka bene Zebedewo. Yuda we urwe yari yararurangije. Petero ntiyari agishyuhaguzwa. Muri rusange, bari baramenye Yezu uwo ariwe n'icyo bisobanura kumuyoboka. Ikindi kandi bazahwa Roho Mutagatifu uzabafasha kunoza ibitekerezo. Yezu rero arishimye ko abigishwa bagiye gukomeza ubutumwa, niyo mpamvu ivanjiri ya Luka ivuga ko mbere yo kujyanwa mu ijuru yahaye abigishwa be umugisha bisobanura ko yabaraze abishimiye kuzasohoza ubutumwa. Aha rero hagusha mu ngingo ya kabiri: kuba bahamya. Umuhamya ni uwemera icyo azi, agahamya icyo yemera. Si ubara inkuru kuko isi ikeneye abahamya ntikeneye abanyamagambo. Isi ikeneye abandika amateka badakoresheje za machines, ahubwo bavugishije ubuzima bwabo. Isi ikeneye abagabo n'abagore bemera izuka rya Yezu maze bagahamya ko Kristu ariwe nzira y'umukiro. Gusubira mu ijuru kwa Yezu rero ni iki bisobanura: kwakira uwo mugisha we, tukamubera abahamya, tukakamaza ko muri we tubabarirwa ibyaha kandi tukaronka amahoro. Yezu ntiyagiye yihungije ibibazo by'iyi si cyangwa ngo abe yarashatse kwibera mu bushoroshori bw'ijuru. Ari kumwe natwe kandi akomeza umurimo we wo gukiza abantu abinyujije mu murimo w'intumwa n'abazisimbura. Umunsi wa none rero ntube uwo kwibuka uko kunanara kwa Yezu, ahubwo bibe impamvu yo kwibaza aho tugeze ubwo butumwa. None ubu yaza, aho yasanga hari aho twabugejeje? Aho ntiyasanga twarabuvangavanze n'imvugo zacu cyangwa amagambo aturyohera kimwe n'adasesereza abashaka kutwumva? Inkuru twamamaza ni imwe rukumbi: Kristu yaratwitangiye bityo Imana Data imugororera ikamba. Abamwemera bose bazatsinda kimwe nawe niba bamukomeyeho kandi bakamubera abahamya. Turagahorana uwo mugisha kandi duhore natwe dutanga umugisha.
samedi 8 mai 2010
ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA 2010C
ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA
09 gicurasi 2010 umwaka C
Intu 15,1-2.22-29
Hish 21,10-14.22-23
Yh 14,23-29
"Mbahaye amahoro yanjye". Ngaya amagambo tuzirikana kuri iki cyumweru. Kristu araga abigishwa be abaha amahoro ndetse na Roho Mutagatifu. Ati: sinyatanza nk'uko isi ibigenza. Ijambo amahoro ubanza risigiye n'urukundo mu kuvugwa cyane, haba mu byifuzo, mu ndirimo yemwe no mu bisigo. Ubanza ari cyo kintu umuntu wese yumva yatunga mbere y'ibindi bityo akaba yanakifuriza abandi. Gusa ariko uwabaza ati: ese amahoro ni iki, ibisubizo byaba byinshi. Ubwo turi kuzirikana Ijambo ry'Imana reka twibande ku nyito y'iri jambo muri Bibiliya. Amahoro ni ijambo ribumbye ibyifuzo byinsi. Iyo dusoma SHALOM mu byanditswe bitagatifu, dusanga akenshi ririya jambo riba rivuga: kugubwa neza, gutekana, guhirwa, n'ibindi byifuzo bigaragaza umuntu washyikiriye umunezero uturuka ku Mana. Amahoro asobanura kimwe n'agakiza gaturuka ku Mana. Amahoro si icyo Imana itanga, ahubwo ni icyo Imana iri cyo mu buzima bwacu. Kugira amahoro rero ni igutunga Imana cyangwa se kugira Imana ariko atari ya yindi y'ishaba ihira imbwa n'abasazi cyangwa iyi n'abiba bambaza ngo icyampa ngo wenda irya none simfatwe. Kugira amahoro ni ugutuza, ugatura, ugatunganirwa byanakunda ukaramba nk'uko abakurambere babyifurizanyaga. Aya mahoro yenda gusa na none n'ibyo bita mu idini ya budha NIRVANA. Nirvana ni aho umuntu aba atacyumva amajye y'isi, yaraciye ukubiri no kubabara. Gusa nyine itandukanyirizo rya Nirvana cyangwa ibyifuzo by'abakurambere ni uko umuntu ari we ugomba kwishakamo imbaraga zo kugera ku mahoro. Akirya, ikiyuha icyuya ngo abashe kuramuka; cyangwa agakurikira imyitozo ituma umubiri we ubasha kugera ku ntera yo kwitsinda no kuganza ibishuko by'iyi si n'uyu mubiri. Amahoro ya ya Kristu ashushanywa n'ibyo dusoma mu gitabo cy'Ibyahishuwe, aho umwanditsi avuga ngo ng'iyi Ingoro y'Imana mu bantu: Ingoro itarangwamo ubukene ubwo ari bw bwose, Ingoro itarangwamo inabi n'akababaro; Ingoro yuzuye ububasha n'Ikuzo by'Imana. Ngaya amahoro nyayo atangwa na Kristu. Amahoro ya Kristu twayaronkeye ubuntu. Twayasaruye ku giti cy'umusaraba ubwo Kristu yemeraga kurambura amaboko ngo adupfire. Iyo rero Yezu avuze ngo umutima wanyu woye kugira impagarara, aba avuze ijambo rikomeye. Ingorane zabaho ndetse zikaze bitewe n'uko ubuzima buje. Nyamara abiringira Imana bazabona isi nshya n'ijuru rishya. Aho bitazaba ngombwa kujya mu Ngoro y'Imana, ndetse ngo nta ngoro izaba ikiriho kuko ikuzo ry'imana rizuzura isi. ibi rero birumvikana kandi nta kindi dusabwa uretse kumva Roho Mutagatifu Yezu yasezeranije abe. Si ngomba kungikiranya amategeko n'imihango nk'uko abayahudi bari barayobotse kiriziya bifuzaga ko abakristu bavuye mu gipagani banakurikiza imihango ya kiyahudi. Ubukristu si ukubikura ibyo hambere, ahubwo ni uguhumeka ineza n'amahoro bya Kristu nk'uko igitambo cya missa gitangira kibitwifuriza. Nibwira ko icyo twasaba Yezu kuko kandi tugisonzeye ari amahoro, aya amuturukaho, atari ay'isi itanga. Tuyifurizanye kandi igihe duhana ikiganza mu gitambo cya missa twifurizanya amahoro tujye tubyibuka ko Imana ari Mahoro meza, aya yuzuye kandi yuzuza imitima yacu akanyamuneza. Sinarangiza kandi ntibukije ko isengesho nyaryo riba rivuga amahoro. Erega na misa, iri sengesho rikuru ritwubaka nk'umuryango w'Imana rigizwe ahanini n'ijambo "amahoro": mu ntangiriro ya misa aho padiri asuhuza ikoraniro, mu ndirimbo y'abamalayaka aho tugira tuti Imana n'isingizwe mu ijuru n'abantu bahorane amahoro. Mu isengesho ry'ukarisitiya (cyane cyane irya gatatu), aho padiri avuga ati Nyagasani ugirire iki gitambwo maze isi yose uyihe umukiro n'amahoro, ... kandi n'abavandimwe bacu bose bapfuye ubahe kuruhukira mu mahoro. Nyuma gato ya Dawe uri mu ijuru nabwo dusaba amahoro no gukiranuka n'impagarara z'iyi isi kandi tukanayifurizanya mu kimenyetso cyo guhana amahoro. Igitambo cya misa kikarangira padiri atwifuriza kujyana amahoro ya Kristu ngo tuyakwize hose kandi ngo tuzagaruke amahoro kongera gushimira Imana. Twese rero tugire amahoro ya Kristu.
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
Qui êtes-vous ?
ikaze
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi