UMUNSI MUKURU W'UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI
10 mutarama 2010 umwaka C
Iz 60,1-6
Ef 3,2-3a.5-6
Mt 2,1-12
Turahimbaza umunsi mukuru w'ukwigaragaza kwa Nyagsani, umunsi wa Epifaniya. Ni umunsi witirirwa uw'abami bagiye kuramya Yezu babitewe n'inyenyeri bari babonye. Ubanza bari bamaze igihe bitegereza ikirere cyangwa se hari icyo bari bategereje bityo inyenyeri ikaba yarababereye imbarutso. Ikigaragara ni uko bahise bagenda batazuyaje kandi bagahitira ibwami kubaza inkuru y'imvaho ngo hato bitaba gusa gushiturwa n'inyenyeri. Sinirirwa ngaruka ukuntu abavugwa muri iyi vanjiri bitwaye, ndavuga Herode, wanga kwakira inkuru y'agakiza, agahitamo gucura imigambi mibisha ajijisha ngo nawe akeneye kuramya Yezu naho ari impuhwe nk'iza bihehe. Abasaserdoti baryoherwa no kurangira abandi aho umukiza yavukiye ariko bo bakigumira mu ngoro, ntibirushye bajya kuramya Yezu. Aba bo Yezu azakomeza kubanenga abwira abamwumvaga ati: mujye mwumva ibyo bavuga ariko ntimukabigane kuko bavuga ariko ntibakore. Twanavuga bariya bami baturutse iyo bigwa babonye inyenyeri bakajya kuramya uruhinja Yezu. Aba bo batubera urugero kuko isengesho nyaryo dukwiye kuvuga ni ukuramya Yezu kubera ineza yatugiriye kandi adahwema kutugaragariza. Reka ariko mbatege igitego: ko nshimye bariya bami bakurikiye inyenyeri, aho muri iki gihe cyacu haracyari ibimenyetso bitwibutsa kugana Imana? Inyenyeri dukurikira ni iyihe? Inyenyeri zireze mbe ariko navuga: abashidukira uburanga, ubukungu, ubwenge, ibyamamare, n'izindi mpamvu ntarondora zisa n'izidutwara uruhu n'uruhande. Ariko se izo nyenyeri koko ziramurika cyangwa ni icyuka? Uziringira aho agera kure cyangwa ni akanya k'ubusabusa zikaba zirazimye burundu. Inyenyeri y'Imana iriranga kuko itumburuka hejuru igasumba izindi kandi ikanaba nto byo gutuma ibonwa n'ucishamake. Iyo ni inyenyeri y'ubuntu n'urukundo, inyenyeri y'ubutabera n'amahoro, inyenyeri n'ubugwaneza n'ubusabane. Izi nyenyeri zisumba isi kuko zigera mu bushorishori bw'ijuru, aho Imana iganje. Nyamara ni na nto kubi kuko ziturira mu mutima w'abiyoroshya. Ng'izo imuri zizaturangira aho Yezu yavukiye. Kwa Herodi, izi muri zirazimira kuko hahora habuditse umwijima w'inabi. Nyamara uhasohotse arongera akazibona. Uyaba buri wese yazibonaga, yamenyaga inyenyeri imuyobora kandi akayikurikira atazuyaza. Birumvikana ko kubona inyenyeri no kuyikurikira ubu tubisanga mu ijambo ry'Imana kuko Nyagasani adahwema kutuyobora akoresheje ijambo rye. Tunazisanga mu nyigisho zinyuranye za Kiriziya, amasakaramentu duhabwa, impanuro n'inama duhabwa n'abavandimwe n'inshuti, ndetse n'ubundi buryo bwose Imana yahitao ngo itumurikire. Ubwo natwe kandi tukaba dusabwa guhaguruka tutajuyaje ngo tujye kuramya Umucunguzi. Tuzi ko Kiriziyiya idushishikariza kuyiramya kensho mu Isakaramentu ry'ubuntu bwayo ari ryo ry'Ukaristiya. Tutanibagiwe kuyirangamira ku giti cy'umusaraba aho twarongeye iyo neza idakama. Sinasoza ntibukije ko umunsi wa Epifaniya ukurikirwa n'uwa batisimu ya Nyagasani, ubundi Noheli tukaba tuyiherekeje cyangwa se dukungitse iminsi mikuru, tukinjira mu byumeru bisanzwe by'umwaka. Batisimu ya Nyagasani nayo yinjira mu minsi ya Noheli kuko Yezu yigaragariza abari bategereje Umukiza mu gihe Yohani yamubatizaga. Ibyo kandi bikatwibutsa ko natwe duhinduka nka we, tukaba abana b'Imana n'intumwa z'ubuzima bushya muri batisimu twahawe. Imana nihabwe ikuzo ubu n'iteka ryose. Amina
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire