UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO
24 gicurasi 2009 umwaka B
Intu 1,1-11
Ef 4,1-13
Mk 16,15-20
Turahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo, Kristu asubira mu ijuru, akicara iburyo bw'Imana Se. Ngo nyuma y'iminsi mirongo ine, Kristu yererejwe mu ijuru amaze guha itegeko intumwa ze ryo kwigisha amahanga yose Ivanjiri. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kimwe n'ivajiri ya Mariko bisobanura ku buryo bunoze imitere y'uyu munsi. Pawulo mutagatifu nawe yungamo akatwibutsa ko kuba Yezu yarasubiye mu ijuru bisobanura ko yari yabanje kumanuka ngo utumenyeshe umugambi w'Imana wo gutugira abana bayo ikunda. Kristu kandi yasize agabiye abe imbaraga zo kurangiza ubutumwa yabasigiye. Ni Roho Mutagatifu twahawe haba muri batisimu no mu gukomezwa ngo tugaragaze cyane cyane mu mubereho ko ivanjiri twemera ari inkuru nziza koko. Mariko yatwibukije ibimenyetso bigomba kuranga zaba intumwa cyangwa abemera ijambo rya Kristu:
- kwirukana roho mbi: Kristu atangira kwigisha yahanganye na shitani kandi arayitsinda kugira ngo atwereke ko n'abemwera bagomba gutsinda roho mbi aho iva ikagera. Ibi bisaba kwibuka ko nta cyago kibi nko kuba ingaruzwamuheto ya roho y'inabi n'icyinyoma. Ikimenyetso cya mbere kiranga abemera ni ukugendera mu kuri no kutazitirwa n'inabi y'icyaha. Ni inshingano ikomeye twebwe twese abemera dufite yo kubohora uwaba aboshywe n'inzigo y'icyaha. Birumvikana ko mbere yo kubohora abandi no kubayobora mu nzira y'ukuri, urumuri n'umukiro w'iteka, dusabwe kuyoboka natwe iyo nzira naho ubundi byaba nka ya magambo ya Yezu ngo nta mpumyi irandata indi.
- kuvuga indi nshya: icyaha cyo kwikuza no gushaka gusingira Imana bitagoranye cyatumye abantu bubaka umunara wa Babeli cyabakururiye kutavuga rumwe. Uwemera Kristu agomba kugaruka ku isoko y'ubusabane maze agashyikirana n'uwo ari we wese kabone n'iyo yaba atavuga ururimi rwe kuko ururimi rugomba guhuza abantu ni urukundo. Uvuga ururimi rw'urukundo ntakenera umusemuzi kuko ibyo avuga bigera ku mutima w'umwumva.
- gufata inzoka no kudakorwa n'uburozi: muri bibiliya, inzoka tuyibona nk'inyamaswa y'inyaryenge ishuka umuntu. Kufata mu ntoki inzoka si umwuga w'abagombozi, ahubwo ni ikimenyetso ko, mu izina rya Yezu, nta bumara buhumanya uwakiriye agakiza.
- gukiza barwayi babaramburiraho ibiganza: ijambo ry'Imana rigomba gukiza roho n'umubiri. Ibi ntibivuga ko twese duhinduka ma Mukiza nk'umwe w'i Coko, ahubwo ko mu izina rya Yezu tugomba guhangayikijwa n'icyatuma ubuzima burushaho gusagamba. Ibikorwa byose bijyana no kugoboka abari mu kaga ni ikimenyetso gikomeye ko muri Kristu twese twunze ubumwe kandi dusangiye umukiro.
Ng'ibi ibitangaza bigomba kuranga abemera ijambo rya Kristu kandi bategereje ihindukira rye. Birasaba rero kwisuzuma ngo turebe niba tugikomeye ku itegeko rya Kristu, niba tucyamamaza ijambo rye kandi niba hari ibikorwa bizima biherekeza ijambo twamamaza. Ahasigaye tukidamararira kuko ubwo Kristu agaje iburyo bwa Se mu ijuru, twarangijie kuhabona ikicaro.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire