dimanche 24 mai 2009

UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO 2009 B

UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO

24 gicurasi 2009 umwaka B


 


 

Intu 1,1-11

Ef 4,1-13

Mk 16,15-20

Turahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo, Kristu asubira mu ijuru, akicara iburyo bw'Imana Se. Ngo nyuma y'iminsi mirongo ine, Kristu yererejwe mu ijuru amaze guha itegeko intumwa ze ryo kwigisha amahanga yose Ivanjiri. Igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa kimwe n'ivajiri ya Mariko bisobanura ku buryo bunoze imitere y'uyu munsi. Pawulo mutagatifu nawe yungamo akatwibutsa ko kuba Yezu yarasubiye mu ijuru bisobanura ko yari yabanje kumanuka ngo utumenyeshe umugambi w'Imana wo gutugira abana bayo ikunda. Kristu kandi yasize agabiye abe imbaraga zo kurangiza ubutumwa yabasigiye. Ni Roho Mutagatifu twahawe haba muri batisimu no mu gukomezwa ngo tugaragaze cyane cyane mu mubereho ko ivanjiri twemera ari inkuru nziza koko. Mariko yatwibukije ibimenyetso bigomba kuranga zaba intumwa cyangwa abemera ijambo rya Kristu:

  1. kwirukana roho mbi: Kristu atangira kwigisha yahanganye na shitani kandi arayitsinda kugira ngo atwereke ko n'abemwera bagomba gutsinda roho mbi aho iva ikagera. Ibi bisaba kwibuka ko nta cyago kibi nko kuba ingaruzwamuheto ya roho y'inabi n'icyinyoma. Ikimenyetso cya mbere kiranga abemera ni ukugendera mu kuri no kutazitirwa n'inabi y'icyaha. Ni inshingano ikomeye twebwe twese abemera dufite yo kubohora uwaba aboshywe n'inzigo y'icyaha. Birumvikana ko mbere yo kubohora abandi no kubayobora mu nzira y'ukuri, urumuri n'umukiro w'iteka, dusabwe kuyoboka natwe iyo nzira naho ubundi byaba nka ya magambo ya Yezu ngo nta mpumyi irandata indi.
  2. kuvuga indi nshya: icyaha cyo kwikuza no gushaka gusingira Imana bitagoranye cyatumye abantu bubaka umunara wa Babeli cyabakururiye kutavuga rumwe. Uwemera Kristu agomba kugaruka ku isoko y'ubusabane maze agashyikirana n'uwo ari we wese kabone n'iyo yaba atavuga ururimi rwe kuko ururimi rugomba guhuza abantu ni urukundo. Uvuga ururimi rw'urukundo ntakenera umusemuzi kuko ibyo avuga bigera ku mutima w'umwumva.
  3. gufata inzoka no kudakorwa n'uburozi: muri bibiliya, inzoka tuyibona nk'inyamaswa y'inyaryenge ishuka umuntu. Kufata mu ntoki inzoka si umwuga w'abagombozi, ahubwo ni ikimenyetso ko, mu izina rya Yezu, nta bumara buhumanya uwakiriye agakiza.
  4. gukiza barwayi babaramburiraho ibiganza: ijambo ry'Imana rigomba gukiza roho n'umubiri. Ibi ntibivuga ko twese duhinduka ma Mukiza nk'umwe w'i Coko, ahubwo ko mu izina rya Yezu tugomba guhangayikijwa n'icyatuma ubuzima burushaho gusagamba. Ibikorwa byose bijyana no kugoboka abari mu kaga ni ikimenyetso gikomeye ko muri Kristu twese twunze ubumwe kandi dusangiye umukiro.

Ng'ibi ibitangaza bigomba kuranga abemera ijambo rya Kristu kandi bategereje ihindukira rye. Birasaba rero kwisuzuma ngo turebe niba tugikomeye ku itegeko rya Kristu, niba tucyamamaza ijambo rye kandi niba hari ibikorwa bizima biherekeza ijambo twamamaza. Ahasigaye tukidamararira kuko ubwo Kristu agaje iburyo bwa Se mu ijuru, twarangijie kuhabona ikicaro.

samedi 16 mai 2009

Inkuru nziza y’Icyumweru

ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA

17 gicurasi 2009 umwaka B


 


 

Intu 10,25-27, 34-35, 44-48.

1Yh 4,7-10.

Yh 15,9-17

"Icyo mbategetse ni uko mukundana". Inyigisho ya Kristu kuri iki cyumeweru irashimangira amagambo Kristu amaze iminsi atubwira, amagambo agaragaza isano ikomeye iri hagati y'Imana Data na Yezu, hagati ya Yezu n'abigishwa be no hagati yacu nk'abemera Kristu. Twibuke ko Kristu ari we mushumba mwiza witangira intama ze ngo zigire ubuzima busesuye. Kristu ni we muzabibu dufasheho nk'amashami, kandi muri twe hatemba ubuzima bw'Imana nyirizina. Kristu niwe watudoye, adukunda mbere, aratwitangira. Kristu wemeye kudupfira niwe udusaba ko twamukomeraho ngo dushobore kubaho kandi duheshe Imana ikuzo. Yohani intumwa abisobanura mu magambo yo mu ibarowa ye ya mbere aho agira ati udakunda ntashobora kumenya Imana kuko Imana ni urukundo. Ng'aha aho dutsikira kuko iyo turirimba urukundo, akenshi duhera ku myumvire yacu. Uwemera agomba gukunda nk'uko Imana ikunda, agomba kugenza nka Kristu agakurikiza amategeko ya Kristu nk'uko nawe akurikiza amategeko ya Se.

Nta kintu gitungurana nko kumva gukundana bihinduka itegeko. Nibyo Yezu yasozerejeho ivanjiri y'uyu munsi: icyo mbategetse ni uko mukundanda. Iwacu duca umugani ngo gukunda utagukunda ni nk'imvura igwa mu ishyamba. Ivanjiri yo ibivuga ukwayo ngo kunda abandi nk'uko Kristu agukunda. Ubwo ga bisobanura gukunda unkunda n'utakunda, gukunda uwo nzi n'uwo ntazi, undi bugufi n'uri iyo bigwa, ufite igikundiro n'uteye ukwe... Ibi byo kugena uko abantu bateye ni imbibi twihimbiye nka za ndimi zavutse mu gihe abantu bashakaga kubaka umunara wa Baberi maze kubera kwihangishaho ngo barashaka kwigerera mu bushorishori, bikabaviramo gusobanya ururimi, bagasigara bavuga ibyo bishakiye. Imana idukunda uko turi kugira ngo idutagatifuze, tebe nk'umugeni warimbiye umukwe. Usibye kabutindi, hazabe se hari uwabenga umugeni yarangije kwambikwa ikanzu y'ubukwe. Ng'aho aho urukundo ruhinduka itegeko k'ubemera Imana: nk'uko Kristu agukunda, nawe kunda abandi bityo urukundo ruzasagambe iwawe. Udakunda aba ameze nk'ishami ryomotse ku giti. Mutagatifu Petero mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa araduha urugero rudufasha kumva uko Imana idukunda. Ubwo yajyaga mu rugo rw'uwari wemeye Kristu, bamusanganiye bamuramya. Petero ati: sigaho kuko ndi umuntu nka we. Nyuma yungamo ati twakwanga kubatiza gute abahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe. Imana idukunda twese ntawe irobanuye kandi ikifuza ko tuyikunda muri bagenzi bacu ntawe turobanuye. Yaba uwemeye avuye mu bapagani nk'uko igitabo cy'ibyakozwe n'intumwa cyabitubwiraga, yaba usaziye mu idini, yaba ujarajara cyangwa uwibwira ko afite ukwemera gukomeye: twese Imana iradukunda kandi yabigaragaje muri Yezu Umwana wayo watwitangiye ku musaraba.

Ngaho rero, twisuzume turebe niba muri twe urukundo rwa Kristu rwarashinze iminsi, turebe niba dukurikiza amategeko ye, kuko ni byo biranga abemera Yezu. Ngo udakunda tiyamenye Imana. Simbifuriza kubaho mutazi Imana, kandi ari Ubuhungiro bwacu. Tuyiyambaze ngo itwiyereke mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo turusheho kuyimenya no kuyikunda tubigaragariza mu bo yaduhaye ngo dufatanye urugendo ruyigana.

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA

10 gicurasi 2009 umwaka B


 


 

Intu 9,26-31

1 Yh 3,18-24

Yh 15,1-8

Ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami naho Data akaba umuhinzi. Ishami ritera imbuto araritema naho iryera akarikonora ngo rirusheho kwera imbuto nyinshi. Ng'aya amagambo tuzirikana ku cyumweru cya gatanu cya pasika. Amasomo yo mu gihe cya pasika akomeza kudufasha gusobanukirwa n'isano dufitanye na Kristu. Nyuma y'aho Kristu wazutse yiyeretse abigishwa be akabahumuriza kandi akabaha Roho Mutagatifu, turagenda turushaho kumva isano iranga abemera: Kristu ni umushumba mwiza wita ku ntama ze; ni umuzabibu ugabura ubuzima mu mashami ngo arusheho kwera imbuto kandi ngo igishimisha Imana Data ni uko twera imbuto, atari iz'umunsi umwe, ahubwo imbuto zihoraho kandi tukaba abigishwa ba Kristu. Ikigereranyo cy'umuzabibu n'amashami awufasheho kitworohereza mu kumva isano dufitanye na Kristu. Ntawe uyobewe ko iyo amashami yiyatse ku giti yuma maze abatashya inkwi bakayakusanya ngo atwikwe. Ng'uko uko udashingiye kuri Kristu amera. Mbere yo kwibaza uko tubayeho nk'abakristu, icyo dukora cyangwa se tugomba gukora muri kiriziya, mbere yo kureba imirimo dushinzwe cyangwa iyo turarikira muri kiriziya, ivanjiri y'uyu munsi iraduhamagarira kumenya niba dufashe kuri Kristu nk'uko ishami rifata ku giti. Iyi vanjiri ni ishingiro ry'ukwemera kwacu: kwitwa abakristu bisobanura guhumeka umwuka n'ubuzima bya Kristu kandi muri Batisimu twahawe Roho w'Imana utugira abana bayo muri Kristu. Nibyo Yohani atwibutsa mu ibarowa ye ya mbere: tugomba kubaho nta cyo twishinja niba kuko tubeshejweho na Roho w'Imana, tukagaragaza ukwemera kwacu mu kuri no bikorwa. Ikindi ivanjiri ya none ishimangira ni umurimo uturoshye Imana Data ikora wo gukonorera umuzabibu ngo uzatange umusaruro. Abadahinga umuzabibu, tuzi imirimo ikorerwa ikawa ngo azabashe kwera neza. Yego igiti ntikivugira, ariko gusazura igiti no kugikiza ibisambo uwabishyira mu buzima bwacu byasa n'igihe tuba duhanganye n'ubuzima, tugomba kwigomwa no kwihangangira ibigeragezo ngo hato tutirara nka cya kinonko cyo mu ki. Ivanjiri ya none ntigamije kuduha igisobanuro cy'umusara, ndavuga akababaro; intego yayo ni ukutwibutsa ko gukomera kuri Yezu n'ukuri kwe ariyo nzira yonyine izatugeza ku buzima bwuzuye. Kwiyaka Yezu, cyane cyane iyo twikaga kumva twihagije, ni ukwiharurukwa kuko turangiriza mu muriro nk'amashami yumwe bakusanya ngo bayacane. Ingingo yindi dukura muri iyi vanjiri ni isano abemera bafitanye, ishingiye ku buzima bwa Kristu butembera muri Kiriziya, bityo uwemera wese akaba asangira ubuzima na Kristu kandi akaba agomba no gutanga ubuzima nk'uko ishami rikwiza ubuzima bw'igiti mu dushami turifasheho. Turiyimbire rero niba twumva twabaho nk'ibyigenge, cyangwa niba dutambamira ubuzima Kristu ashaka gusangiza abe abinyujije kuri twe mu mirimo twaba dushinzwe muri Kiriziya.

Imana iragahora isingizwa iteka ryose.


 

samedi 2 mai 2009

ICYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA 2009 B

ICYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA

03 gicurasi 2009 umwaka B


 


 

Intu 4,8-12

1 Yh 3,1-2

Yh 10,11-18

"Ndi umushumba mwiza, menya intama zanjye nazo zikamenya". Icyumweru cya kane cya pasika ni icyumweru cy'umushumba mwiza uzi umurimo we, wita ku ntama ze, akazimenya kandi nazo zikamumenya. Muri bibiliya tumenyereye imvuga ishingiye ku ngero Imana yagiye yifashisha ngo isobanurire umuryango wayo urukundo iwukunda n'icyo iwutezeho. Hari urugero rw'umushumba n'intama, umuzabibu n'amashami yawo, umuhinzi wita ku murima, izindi ngero. Urugero rw'umushumba ariko rufite akarusho kuko rugaragaza isano igomba kuba hagati y'Imana n'umuryango wayo, isano inaranga abagize umuryango umwe. Mbere yuko twumva icyo Yezu ashaka kutugezaho ni ngombwa kwibuka ko Imana yifashisha abantu mu kuyobora umuryango wayo. Mu isezerano rya kera, Imana yagiye yohereza abantu batandukanye ngo bayibere nk'abashumba bu bushyo bwayo. Gusa rero siko bose bagiye batunganya neza ubwo butumwa, kuko aho kwita ku muryango , bamwe biyitagaho ubwabo. Igitekerezo cy'uko Uhoraho ari we ubwe uzaza kwikenurira umuryango nicyo Yezu agirango ashimangire. Yezu ni umushumba mwiza, utari umucanshuro kuko yitangira intama ze; ni umushumba mwiza kuko azi intama ze kandi akaba ashishikajwe ni uko zose zigubwa neza, zikaba igikumba kimwe; ni umushumba mwiza kuko atamena urugo nk'umujura. Mu gihe Yezu yacaga uyu mugani, yari ahereye ku myitwarire y'abafarizayi n'abatware b'umuryango wa Isiraheli, bari baratannye, aho kuyobora abo bashinzwe bakabayobya. Icyo gishuko nticyarangiranye n'abafarizayi kuko n'ubu wenda mu bushyo bw'Imana ntihabura abiyitirira imirimo bashinzwe ngo bakunde bigerere ku nyungu zabo. Abo dukunze kwita ba leaders ni benshi muri iyi si: abayobozi turi benshi, abiyemeza kujya imbere y'abandi ngo babayobore ntibabuze muri iyi si. Ariko se, abashumba n'abacanshuro aho dushobora kubatandukanya bitworoheye? Nta bundi buryo bwo kumenya umushumba muzima atari ukumupimira kuri Yezu. Umunzani ugaragaza urukundo dukunda Kiriziya ya Kristu werekana uburyo twishushanya na Nyirayo. Ibi kandi ntibisabwa abayobozi ba Kiriziya, n'ubwo ngo zitukwamo nkuru, ahubwo uwabatijwe wese agomba gushishikazwa n'ubushyo bwa Kristu nk'aho yabaye Kristu we ubwe ubwiragiriye. Kuba umucanshuro ni icyaha gikomeye cyane kandi kitagomba gukinishwa. Yaba umugabo mu rugo cyangwa umugore, yaba umwarimu ku ishuri, yaba umuyobozi ku murenge cyangwa no mu zindi zengo, yaba umuganga cyangwa umuforomo, ntibihagije kurindira igihembo kabone niyo cyakitwa serumu. Dusabwa gukunda no kwitangira abo dushinzwe aka wa mugani ngo agahimbaza umusyi kaba munsi y'ingasire. Guhuzagurika, kwibeshya, kunanirwa cyangwa se izindi ngorane twagira mu butumwa dushinzwe sibyo bizatubera ipamvu yo gushimwa cyangwa kugawa imbere ya Yezu; uko tuzaba twarahangayikishijwe n'umurimo yadushinze, ubusabane tugirana n'abo dushinzwe n'ibakwe tugira mu kurengera ubushyo bwa Kristu ni byo gipimo cyizaduhesha ikamba kwa Yezu.Dukenyere rero dukomeze kandi Yezu aturi bugufi nta kizadukoma mu nkokora.

Icyumweru cyiza.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere