samedi 31 janvier 2009

ICYUMWERU CYA KANE MUBYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA KANE MUBYUMWERU BISANZWE

01 gashyantare 2009 umwaka B


 

Ivug 18,15-20

1Kor 7,32-35

Mt 1,21-28

Inkuru nziza tuzirikana kuri iki cyumweru iradufasha gusobanukirwa kurushaho uko Yezu yakoze ubutumwa bwe. Ngo hari ku isabato maze Yezu yinjira mu Ngoro atangira kwigisha abantu. Inyigisho ze barazishimye kuko zitari zimeze nk'iz'abandi bigisha bariho ku gihe cye. Yezu ngo yigishaga nk'umuntu ufite ububasha. Ibi kandi birahita byigaragaza kuko mu bantu bari bateze amatwi inyigisho ze, harimo uwahanzweho na roho mbi yahise yumva ibangamiwe itangira gutera hejuru iti: uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti? Waje kuturimbura? Nzi uwo uri we, Intungane y'Imana. Yezu ariko yarayicyashye, ati: ceceka kandi usohoke muri uwo muntu. Ubanza uwanditse yaroroheje amagambo kuko ubanza rwose Yezu yarayikangaye bikaze; ngo yahise itigisa uwo muntu maze iramureka iratorongera. Nagira ngo ariko ngaruke gato ku magambo ya roho mbi. "Uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti"? hari abibwira ko Imana iri kagenza ihora ishaka aho yaduturuka. Aba ni bamwe bayita Gatumwa, Gatindi ngo kuko uwo yitumye ntarara. Aba baba basa nabatashywemo na roho mbi, iyi ihora ishaka kumvisha muntu ko ari mutaraga ndetse ko adakenye Imana; ko ibyo yaba imukorera ari uru rwandiko rusa n'urutwibutsa gusa ibintu bitagenda neza mu buzima bwacu. Mu migi imwe yo mu bihugu byakize (kuko guhora tubyibeshyaho ngo byateye imbere ni akaga gakomeye), hari abamodoka atwara abagenzi yanditseho amagambo y'abavuga ko ari abahakanyi. Ayo magambo ni aya: inkuru itari nziza ni uko Imana itabaho, inkuru nziza ni uko wowe ushobora kubaho udakeneye Imana. Aya magambo uretse kuba nyine ngo ashingiye ku burenganzira bwa buri wese bwo kugaragara ukwemera kwe, anagambiriye kumara ubwoba ababa bumva ko Imana ibabangamira mu buzima bwabo. Aho batageza ariko bazirikana kuri uko kwemera kwabo, ni uko iyo umuntu avutse, ndavuga ahawe iyo ngabire yo kubaho, aba abonye ikibanza mu mutima w'Imana: niho aba avuye kandi niho aba azatura mu bugingo bw'iteka. si Imana rero yamugenera inzira yuzuye amahwa cyangwa ngo ibe yashimishwa no kubona arimo arwana n'imibereho nk'aba bibwira ko Imana ariyo nyirabayazana y'ibibazo byabo. Gusa ariko na none ntidushobora kubaho -ndavuga ubuzima nyabwo- niba duheje Imana cyangwa tuyibonamo umwanzi. Uko byagenda kwose ariko yo ntidutererana. Ikindi kandi kumenya ko Imana ibaho, ko ari Intungane, ari Nyirububasha n'andi mazina tuyita, ntibihagije. Na roho mbi zirabizi kandi bikazitera guhinda umushyitsi. Wowe se niba uzi ko Imana ibaho kandi ari Inyamaboko,ubyakira ute? Uherera gusa mu gutangara cyangwa urayemera ngo ibe ariyo ikubohora ingoyi zose wahura nazo. Ibi kandi nibyo twazirikana ku cyumeru gishize aho Yezu yahamagariraga abantu guhinduka no kwemera Inkuru nziza. Yezu ntiyazanywe no kuturimbura, ahubwo yaje kurimbura umuzi w'icyago n'icyaha uri muri twe. Ng'iyo Inkuru nziza dusonzeye abemera kuko gukira roho mbi (simvuga ariko aya twita amashitani cyangwa amagini abenshi yamazeho umutungo bawushyira abapfumu n'amavuzi) ni ukubaho dufite ikizera n'imbaraga zo kwakira ubuzima Imana idiha kandi tukabubamo twishimye kabone niyo bwaba burimo imitego n'ingorane. Ibi rero nta mucunguzi wundi cyangwa umuganga uzadukiza atari Kristu. Reka tumugane adukze kandi tumwigireho kuko niwe shuri ry'ubuzima. Sinarangiza ariko ntibukije ijambo Uhoraho yavuze mu gitabo k'Ivugururamategeko, aho yabwiraga umuryango we ati nzabaha umuhanuzi uzababwira ijambo ryanjye kugira ngo murikurikize. Uzaryumva akarikurikiza, azahirwa. Uzarisuzugura nawe azabibazwa. Uziha kandi kuvuga ijambo rye anyiyitirira azabiryozwa. Bene amatwi nitwumve.


 


 


 


 


 


 


 


 


 


 

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere