ICYUMWERU CYA KANE MUBYUMWERU BISANZWE
01 gashyantare 2009 umwaka B
Ivug 18,15-20
1Kor 7,32-35
Mt 1,21-28
Inkuru nziza tuzirikana kuri iki cyumweru iradufasha gusobanukirwa kurushaho uko Yezu yakoze ubutumwa bwe. Ngo hari ku isabato maze Yezu yinjira mu Ngoro atangira kwigisha abantu. Inyigisho ze barazishimye kuko zitari zimeze nk'iz'abandi bigisha bariho ku gihe cye. Yezu ngo yigishaga nk'umuntu ufite ububasha. Ibi kandi birahita byigaragaza kuko mu bantu bari bateze amatwi inyigisho ze, harimo uwahanzweho na roho mbi yahise yumva ibangamiwe itangira gutera hejuru iti: uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti? Waje kuturimbura? Nzi uwo uri we, Intungane y'Imana. Yezu ariko yarayicyashye, ati: ceceka kandi usohoke muri uwo muntu. Ubanza uwanditse yaroroheje amagambo kuko ubanza rwose Yezu yarayikangaye bikaze; ngo yahise itigisa uwo muntu maze iramureka iratorongera. Nagira ngo ariko ngaruke gato ku magambo ya roho mbi. "Uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti"? hari abibwira ko Imana iri kagenza ihora ishaka aho yaduturuka. Aba ni bamwe bayita Gatumwa, Gatindi ngo kuko uwo yitumye ntarara. Aba baba basa nabatashywemo na roho mbi, iyi ihora ishaka kumvisha muntu ko ari mutaraga ndetse ko adakenye Imana; ko ibyo yaba imukorera ari uru rwandiko rusa n'urutwibutsa gusa ibintu bitagenda neza mu buzima bwacu. Mu migi imwe yo mu bihugu byakize (kuko guhora tubyibeshyaho ngo byateye imbere ni akaga gakomeye), hari abamodoka atwara abagenzi yanditseho amagambo y'abavuga ko ari abahakanyi. Ayo magambo ni aya: inkuru itari nziza ni uko Imana itabaho, inkuru nziza ni uko wowe ushobora kubaho udakeneye Imana. Aya magambo uretse kuba nyine ngo ashingiye ku burenganzira bwa buri wese bwo kugaragara ukwemera kwe, anagambiriye kumara ubwoba ababa bumva ko Imana ibabangamira mu buzima bwabo. Aho batageza ariko bazirikana kuri uko kwemera kwabo, ni uko iyo umuntu avutse, ndavuga ahawe iyo ngabire yo kubaho, aba abonye ikibanza mu mutima w'Imana: niho aba avuye kandi niho aba azatura mu bugingo bw'iteka. si Imana rero yamugenera inzira yuzuye amahwa cyangwa ngo ibe yashimishwa no kubona arimo arwana n'imibereho nk'aba bibwira ko Imana ariyo nyirabayazana y'ibibazo byabo. Gusa ariko na none ntidushobora kubaho -ndavuga ubuzima nyabwo- niba duheje Imana cyangwa tuyibonamo umwanzi. Uko byagenda kwose ariko yo ntidutererana. Ikindi kandi kumenya ko Imana ibaho, ko ari Intungane, ari Nyirububasha n'andi mazina tuyita, ntibihagije. Na roho mbi zirabizi kandi bikazitera guhinda umushyitsi. Wowe se niba uzi ko Imana ibaho kandi ari Inyamaboko,ubyakira ute? Uherera gusa mu gutangara cyangwa urayemera ngo ibe ariyo ikubohora ingoyi zose wahura nazo. Ibi kandi nibyo twazirikana ku cyumeru gishize aho Yezu yahamagariraga abantu guhinduka no kwemera Inkuru nziza. Yezu ntiyazanywe no kuturimbura, ahubwo yaje kurimbura umuzi w'icyago n'icyaha uri muri twe. Ng'iyo Inkuru nziza dusonzeye abemera kuko gukira roho mbi (simvuga ariko aya twita amashitani cyangwa amagini abenshi yamazeho umutungo bawushyira abapfumu n'amavuzi) ni ukubaho dufite ikizera n'imbaraga zo kwakira ubuzima Imana idiha kandi tukabubamo twishimye kabone niyo bwaba burimo imitego n'ingorane. Ibi rero nta mucunguzi wundi cyangwa umuganga uzadukiza atari Kristu. Reka tumugane adukze kandi tumwigireho kuko niwe shuri ry'ubuzima. Sinarangiza ariko ntibukije ijambo Uhoraho yavuze mu gitabo k'Ivugururamategeko, aho yabwiraga umuryango we ati nzabaha umuhanuzi uzababwira ijambo ryanjye kugira ngo murikurikize. Uzaryumva akarikurikiza, azahirwa. Uzarisuzugura nawe azabibazwa. Uziha kandi kuvuga ijambo rye anyiyitirira azabiryozwa. Bene amatwi nitwumve.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire