samedi 31 janvier 2009

ICYUMWERU CYA KANE MUBYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA KANE MUBYUMWERU BISANZWE

01 gashyantare 2009 umwaka B


 

Ivug 18,15-20

1Kor 7,32-35

Mt 1,21-28

Inkuru nziza tuzirikana kuri iki cyumweru iradufasha gusobanukirwa kurushaho uko Yezu yakoze ubutumwa bwe. Ngo hari ku isabato maze Yezu yinjira mu Ngoro atangira kwigisha abantu. Inyigisho ze barazishimye kuko zitari zimeze nk'iz'abandi bigisha bariho ku gihe cye. Yezu ngo yigishaga nk'umuntu ufite ububasha. Ibi kandi birahita byigaragaza kuko mu bantu bari bateze amatwi inyigisho ze, harimo uwahanzweho na roho mbi yahise yumva ibangamiwe itangira gutera hejuru iti: uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti? Waje kuturimbura? Nzi uwo uri we, Intungane y'Imana. Yezu ariko yarayicyashye, ati: ceceka kandi usohoke muri uwo muntu. Ubanza uwanditse yaroroheje amagambo kuko ubanza rwose Yezu yarayikangaye bikaze; ngo yahise itigisa uwo muntu maze iramureka iratorongera. Nagira ngo ariko ngaruke gato ku magambo ya roho mbi. "Uradushakaho iki Yezu w'i Nazareti"? hari abibwira ko Imana iri kagenza ihora ishaka aho yaduturuka. Aba ni bamwe bayita Gatumwa, Gatindi ngo kuko uwo yitumye ntarara. Aba baba basa nabatashywemo na roho mbi, iyi ihora ishaka kumvisha muntu ko ari mutaraga ndetse ko adakenye Imana; ko ibyo yaba imukorera ari uru rwandiko rusa n'urutwibutsa gusa ibintu bitagenda neza mu buzima bwacu. Mu migi imwe yo mu bihugu byakize (kuko guhora tubyibeshyaho ngo byateye imbere ni akaga gakomeye), hari abamodoka atwara abagenzi yanditseho amagambo y'abavuga ko ari abahakanyi. Ayo magambo ni aya: inkuru itari nziza ni uko Imana itabaho, inkuru nziza ni uko wowe ushobora kubaho udakeneye Imana. Aya magambo uretse kuba nyine ngo ashingiye ku burenganzira bwa buri wese bwo kugaragara ukwemera kwe, anagambiriye kumara ubwoba ababa bumva ko Imana ibabangamira mu buzima bwabo. Aho batageza ariko bazirikana kuri uko kwemera kwabo, ni uko iyo umuntu avutse, ndavuga ahawe iyo ngabire yo kubaho, aba abonye ikibanza mu mutima w'Imana: niho aba avuye kandi niho aba azatura mu bugingo bw'iteka. si Imana rero yamugenera inzira yuzuye amahwa cyangwa ngo ibe yashimishwa no kubona arimo arwana n'imibereho nk'aba bibwira ko Imana ariyo nyirabayazana y'ibibazo byabo. Gusa ariko na none ntidushobora kubaho -ndavuga ubuzima nyabwo- niba duheje Imana cyangwa tuyibonamo umwanzi. Uko byagenda kwose ariko yo ntidutererana. Ikindi kandi kumenya ko Imana ibaho, ko ari Intungane, ari Nyirububasha n'andi mazina tuyita, ntibihagije. Na roho mbi zirabizi kandi bikazitera guhinda umushyitsi. Wowe se niba uzi ko Imana ibaho kandi ari Inyamaboko,ubyakira ute? Uherera gusa mu gutangara cyangwa urayemera ngo ibe ariyo ikubohora ingoyi zose wahura nazo. Ibi kandi nibyo twazirikana ku cyumeru gishize aho Yezu yahamagariraga abantu guhinduka no kwemera Inkuru nziza. Yezu ntiyazanywe no kuturimbura, ahubwo yaje kurimbura umuzi w'icyago n'icyaha uri muri twe. Ng'iyo Inkuru nziza dusonzeye abemera kuko gukira roho mbi (simvuga ariko aya twita amashitani cyangwa amagini abenshi yamazeho umutungo bawushyira abapfumu n'amavuzi) ni ukubaho dufite ikizera n'imbaraga zo kwakira ubuzima Imana idiha kandi tukabubamo twishimye kabone niyo bwaba burimo imitego n'ingorane. Ibi rero nta mucunguzi wundi cyangwa umuganga uzadukiza atari Kristu. Reka tumugane adukze kandi tumwigireho kuko niwe shuri ry'ubuzima. Sinarangiza ariko ntibukije ijambo Uhoraho yavuze mu gitabo k'Ivugururamategeko, aho yabwiraga umuryango we ati nzabaha umuhanuzi uzababwira ijambo ryanjye kugira ngo murikurikize. Uzaryumva akarikurikiza, azahirwa. Uzarisuzugura nawe azabibazwa. Uziha kandi kuvuga ijambo rye anyiyitirira azabiryozwa. Bene amatwi nitwumve.


 


 


 


 


 


 


 


 


 


 

samedi 24 janvier 2009

ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISANZWE

25 mutarama 2009 umwaka B


 

Yon 3,1-5.10

1Kor 7,29-31

Mk 1,14-20

"Nimuhinduke kandi mwemere inkuru nziza". Ngaya amagambo Yezu yatangije umurimo we wo kwigisha atangaza ko Ingoma y'Imana iri bugufi. Ati: igihe kirageze bambe kirimo kirarenga. Aya magambo ya Yezu yakurikiwe no guhamagara abigishwa ba mbere, bahise basiga ibyo barimo maze baramukurikira. Interuro rero tuzirikana ni iyo guhinduka no kwemera Ivanjiri. Ijambo guhinduka mu myumvire ya Isiraheli ryasobanuraga guhindura ikerekezo, guhagarara gato ukibaza aho ugana maze wasanga utakiri mu nzira nyayo cyane cyane iyo gukurikiza amategeko, ugakata ugasubira mu nzira nyayo. Mu nyigisho ya Yezu, iyi myumvire irahinduka. Atari uko Yezu atifuza ko abantu babaho bakurikiza amategeko cyangwa ngo bagendere mu nzira nyayo. Ahubwo ko abantu badashobora kwibwira ko Imana ibaha agakiza, ibumva iyo basenga, ahubwo ko agakiza gaturuka ku Mana yakaduhaye, ihora ikaduha ku buntu bwayo. Icyo dusabwa gusa ni ukwemera ko ibyo bishoboka maze tugahindura imibereho. Twakwibuka kandi ko inyigisho yo guhinduka itareba gusa abatarabatizwa, abatemera cyangwa aba biyita abahakanyi. Ntinasobanura kubaho abantu bazinze umunya nkaho kuba umukristu byitiranwe no kuba abarakare cyangwa ba Bakonjeriva. Guhinduka ni ukwakira igabire y'Imana; ni ukwemera ko urukundo rw'Imana rudategereza ababa bibwira ko ijuru n'imigisha biterwa n'imyitwarire yacu. Inzira Kristu yigisha si iyi dusanzwe twibwira ko tugomba kunyura byanze bikunze ngo dushimishe Imana maze nayo ikore mu mufuka iduhereze. Intambwe ya mbere Imana yarayiteye (ndetse yateye intambe 99,99 nkuko dukunze kubivuga), twebwe idusaba gusa kubibona no kubyemera. None se tubyibajijeho neza, niba umukiro w'Imana uzaturuka ku myitwarire yacu, uko dukurikiza amategeko, ububare w'ibikorwa by'urukundo tuzaba twarakoze, ingendo ntagatifu cyangwa ibindi bikorwa by'impuhwe, aho abenshi twisuzumye tutibera ntitwasanga ijuru rituri kure nk'uko inyenyeri tuzibona mu kirere? Ubwo se twazaruha na ryari ngo dusingire aho Imana yibereye? Ubwo ga nayo yajya inyuzamo ikatureba, wenda ikaba yanamwenyura iti: ariko buriya bazabishobora!!! Kandi koko ntituzabishobora cyangwa se tuzihimbira ibitworoheye, ibi duhugiramo mu buzima aho ku bwacu tuba tuzi intungane, inzobere, intore n'andi mazina twihimba twibwira ko kubera duke dukora mu buzima bwa gikiristu Imana twayirangije. Ibyo Imana irabizi ko tudashobora kwikarana ubuzima byo kuba twakwikiza ku mbaraga zacu. Ng'iyi impamvu umukiro wayo ubanziriza umurimo wacu wo kumera. Kwemera ko muri Kristu Imana yakinguye ijuru, kwemera ko twakijijwe bityo tutagomba kubaho gutyo tutagaragaza iyo neza Imana yatugiriye. Birumvikana ko uburyo bwo kwitwara mu nzira y'ubukristu buhinduka. Si umubare w'ibyo dukora uduhesha agakiza, ahubwo ni ingabire n'inema by'Imana bidushobora ibikorwa biranga abemera. Itandukanyirizo rero riranga uwemera Kristu akanakira Inkuru nziza y'umukiro ni imyumvire y'iyo nzira igana Imana. Krustu iyo aduhamagara akanasuba gusiga byose ngo tumukurikire aba adusaba nyine guhumuka tukabona ko inema aduha n'imbaragaza za Roho we ari byo byonyine bishobora kutugeza ku mukiro nyawo. Guhinduka no kwemera rero si ibintu bibiri bitandukanye; ni ikintu kimwe: kwemera ko Imana ituri iruhenda, bambe ituye muri twe byo gutuma imibereho yacu ihorana itoto ry'ubuzima bw'Imana. None se ibi hari ikindi twabirutisha? Uburobyi (niwo murimo abigishwa ba mbere bakoraga), ububaji, ubucuruzi... ibyo twaba dukora byose ntibishobora kuzatugeza ku gakiza nyako niba ari byo twishingikirijeho gusa. Baraba bitatumara inzara y'inyota by'isi, tukumva bizatumara utubazo tw'uruhuri duhura natwo mu buzima? Nyamara ufite ukwemera, ndavuga uzi ko muri Yezu ingabire twahawe idushoboza byose nk'uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa, uwo uburobyi cyangwa ububaji n'undi murimo wose yakora uretse mno kumutunga we n'abo ashinzwe, unamufasha kwitagatifuza. None se ko nyine aba ari mutaraga, ndavuga intore y'Imana ikindi yaba akennye ni iki? "nimuhinduke mwemere Ivanjiri kuko Ingoma y'Imana iri hafi".

samedi 17 janvier 2009

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE 2009 B

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE

18 mutarama 2009 umwaka B


 

1Sam 3,3-10.19

1Kor 6,13-15.17-20

YH 1,35-42

Iminsi mikuru irarangiye, ukwezi kwa mbere tukugeze hagati, ajo tuzaba twiyamira ngo dore kandi n'uyu mwaka urahise n'akanya. Ni ngombwa rero ku ubishaka yatangira kare agakazanya ngo hato igihe kitazamubana gito cyangwa kikamubera impfabusa. Ivanjiri y'iki cyumweru iratwereka uko Yohani Batisita yerekanye Yezu ndetse akanamuyoboraho abigishwa ba mbere. Ngo mu gihe Yohani yari kumwe n'abigishwa be babiri, abona Yezu atabuka... Ibi birasa n'aho Yohani atari yiteze kubona Yezu bikaba byarabaye nka tombora. Si ubwa mbere muri Bibiliya dusoma inkuru zisa nk'aho zitari ziteganyijwe. Imigani myinshi yezu azacira abamvumvaga akenshi niko itangira: uw'umusamaritani w'impuhwe, uw'umwana w'ikirara, uw'intama yazimiye cyangwa igiceri gitakara ... n'ibitangaza akora ni nk'aho biba bitunguranye. Akenshi twebwe abantu tuba dushaka ibintu bigenda ku murungo no kuri gahunda: ugusuye atakubwiye ukaba wamwihorera, ugutumiye atabikora kare ukigira mu byawe, ukwiyambaje ukumva akuvangiye kuko utari wabyiteguye. Nyamara inzira z'Imana ntizigendera kuri gahunda ziri gusa ku murongo. Ibikorwa by'Imana bihoraho kandi biba byizwe neza kuko byuzuye ineza n'impuhwe. Tugomba gufungura amaso tugahora twiteguye ko Imana inyura mu nzira tugendamo, iwacu mu miryago, aho dukora n'aho tujya kwidagadura cyangwa kuganira n'inshuti. Imana irahahora cyangwa ikanahayura kugira ngo irebe niba hari Yohani integuza abe yagira abo abwira ati: dore Ntama w'Imana, dore uzadukiza. Ibi rero bikanasobanura ko kumenya Imana akenshi tubikesha abandi: abatwibarutse baduktoje kumenya Iyaturemye ndetse bakadufasha mu guhambwa masakaramentu y'ibanze, abarezi bacu, inshuti zituma tumenya inzira nzima ntidutane cyangwa ngo ziduce iwacu. Gusa ariko ibatuboneye izuba sibo bagomba no gukomeza kubaho mu mwanya wacu. Bisaba ko natwe dufata gahunda yo gusanga Yezu. Aha rero hakaza ikibazo cya Yezu: murashaka iki? Ese koko burya iyo tugiye mu Kiriziya niba tukihajya, twibaza ikiba kitujyane? Yezu aba yanga ko twata igihe cyangwa wenda tukaba twakwicara mu kiriziya ariko twibereye ahandi. Iyo wiyambaza Imana cyangwa uyisenga, iyo uyishakashaka uba ugenzwa ni iki? Abigishwa ba mbere ntibariye iminwa. Bati: utuye he? Ibi ariko si umukino wa ping pong aho ikibazo gisubiwìzwa n'ikindi. Ni byiza kumenya aho Imana ituye ngo twoye kuyishakira aho itari. Kandi ni mu gihe kuko mu ivanjiri twumvanga ku cyumweru gishize, Yohani yatwibutsaga ko Imana muri Kristu yubatse inzu rwa gati muri twe. None se iyo nzu y'Imana irihe? Nyagasani utuye he ngo nze ngusange? Iyi vanjiri itubwira ko bagiye kureba bakagumana nawe guhera ku isaha ya saa kumi kugeza bukeye. Ubanza amatsiko yarashize. Kutamenya aho Imana ituye bituma abenshi ubuzima bw'ukwemera tubwitiranya no gukora ibyo twishakiye cyane cyane tukibwira ko Imana izanyurwa nidutanga ituro, niduha agaceri cyangwa umwenda utakidukwira umukene, nitujya i Lourdes cyangwa i Kibeho.... Imana ntacyo twayikinga mu maso kuko burya nitwe tuba twibeshya. Imana nitwe ikeneye ngo idukize ibyatubangamira byose bityo tubashe kuba twagenda tukabwira abandi ko twabonye umucunguzi nka Andereya wagiye kuzana mwene nyina Simoni. Icyo gihe buri wese aba intumwa kuko aba yanga kwihererana ineza Imana iba yamugiriye. Ni mu gihe kandi kuko ineza y'Imana ntishira cyangwa ng ibe yatuba ngo nuko abayigana babaye benshi. Igitangaza cyo gutubura imigati cyatubera inyigisho. Reka dufate gahunda yo kugana Yezu, tumenye aho atuye kandi naduhamagara tumwikirize bwangu nk'umwana Samweli ngo vuga Nyagasani umugaragu wawe aguteze amatwi.

dimanche 11 janvier 2009

UMUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI 2009 B

UMUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI

11 mutarama 2009 umwaka B


 


 

Iz 55,1-11

1Yh 5,1-9

MK 1,7-11

Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, ni umunsi ukurikira Epifaniya aho Epifaniya, ukwigaragaza kwa Nyagasani, iba yahimbajwe ku italiki ya 6 mutarama. Aho rero badahimbaza uyu munsi ku italiki ya 6 nk'iwacu mu Rwanda ubwo uyu munsi barahimbaza umunsi w'ukwigaragaza kwa Nyagasani, maze ejo bazahimbaze batisimu ya Nyagasani buke twinjira mu gihe gisanzwe cya liturugiya. Ukwigaragaza kwa Nyagasani tuguhimbaza twibuka abami batatu bagiye kuramya Yezu baturutse iyo bigwa ngo bayobowe n'inyenyeri. Aba bami bakaba bashushanya amahanga yari ategereje ugucungurwa ariko akaba atari yaranyuze inzira yo guhamagarwa nka Isiraheli. Ibi kandi bigasobanura ko Yezu ari we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese. Ivanjiri ya Yohani cyane cyane mu ntangiriro itwibutsa ko Jambo wariho iteka ryose, uyu byose bikesha kubaho, yemeye kwigira umuntu, maze ashinga inturo (ihema) ye rwa gati muri twe. Niba kandi Imana yarahisemo guturana na twe, ni ikimenyetso kigaragara ko idukunda. Ijuru ntiriri kure ya muntu byo kuvuga ko agomba kwirwanaho no kwirwariza, ngo apfe yishwe n'umuzigo w'ubuzima n'amateka. Isi n'ibiyirimo byose bigira isura nshya muri Kristu uje kudutagatifu. Muntu rero agomba kumenya aho Imna iganje, akamenya gusobanura mu nyenyeri nyinshi zuzuye ikirere, ishushanya Kristu Rumuri nyakuri. Ukwigaragaza kwa Nyagasani rero gukurikirwa n'umunsi wa batisimu. Birumvikana ko hagati harimo iminsi bambe imyaka myinshi, ariko igisobanuro cy'uyu munsi nuko nyuma ya batisimu Yezu yatangiye umurimo we ku mugaragaro. Batisimu rero ni ubundi buryo Yezu yiyereka rubanda kandi akabikora yinjira mu murongo w'abanyabyaha, agakurikira abandi ngo Imana ikunde yigaragarize abari basonzeye ubucunguzi. Ubu kandi ni ubwa gatatu Imana yiyereka abantu muri Yezu Kristu muri iyi minsi duhimbazamo Ukwigira Umuntu kwa Kristu: ubwo abamalayika bamenyeshaka abashumba ko havutse umucunguzi, mu nyenyeri yayoboye abami no ku kimenyetso gikomeye cy'ijwi rivuye mu ijuru rihamya ko Kristu ari Umwana w'Imana ndetse n'ishusho y'inuma igaragaza ububasha bwa Roho Mutagatifu. Ibi rero biha imbaraga abari basonzeye gucungurwa bikanatuma muntu yumva yorohewe bambe aryohewe no kubaho. Ikindi tuzirikana uyu munsi ni batisimu natwe twahawe, maze muri Kristu tukaba twarabaye ibiremwa bishya, abantu bashya bifitemo inema n'imigisha by'Imana. Kwemera ko rwa gati muri twe haganje Nyirimbaraga na Nyirubuzima, ni intango yo kubaho tutagengwa gusa n'amatwara y'iyi si, ahubwo tugengwa na Kristu. Guhera ejo tuzaba turi mu bihe bisanzwe bya liturugiya. Ibi ntibivuga gusa ibihe bitarimo iminsi mikuru, ahubwo ibihe byo kugaragaza mu mibereho ya buri munsi, imbaraga twaronkeye muri Kristu. Ni ibihe byo kwerekana ko twemera, atari ugusubira mu masengesho cyangwa amahame n'amategeko twafashe mu mutwe, ahubwo tukareka ineza y'Imana igatembera mu buzima bwacu. Twibuke uko abakristu ba mbere babagaho kugeza aho abantu babavuga ngo ni murebe uko bakundana. Ubonye natwe byaduhamye, Kiriziya ikaba koko umuryango urangwa gusa no gukundana, gufashanya no kubabarirana! Yewe nta kwibeshyera cyangwa ngo twirare kuko tukigengwa n'umubiri kandi tukaba tukirwana n'imitego n'ibigeragezo bya Sekibi, ariko urugamba ntitururwana twenyine, dushyigikiwe n'Imana, iyi itubwira mu magambo y'umuhanuzi Izayi iti: kuki muta igihe mukanapfusha ubusa imari yanyu mugura ibintu bidafite agaciro kandi bidashobora kubarokora? Nimungane muhaha, murye kandi munywe ku buntu; mushake Uhoraho akiboneka kandi umunyabyaha areke inzira ye y'ibyaha n'ubugome ace ukubiri n'imigenzereze ye bityo ineza ya Nyagasani isakare kuri bose. Icyo gihe muri wese azumva ijwi ry'Uhoraho rivuga riti: uyu ni umwana wanjye nkunda, muri we ndanyurwa bitagereranywa. Natwe tukaba twasubiza nta pfunwe n'ubwoba ngo: Dawe wa twese uri mu ijuru, izina ryawe niryubahwe ubu niteka ryose, amina.

dimanche 4 janvier 2009

ICYUMWERU CYA KABIRI NYUMA YA NOHELI 2009 B

ICYUMWERU CYA KABIRI NYUMA YA NOHELI

04 mutarama 2009 umwaka B


 

Sir 24,1-4.12-16

Ef 1,3-6.15-18

Yh 1,1-18

Umunsi umwe umunovisi yegereye umumonaki w'umusaza wari watwawe imbere y'Ubushyinguro butagatifu, aramubaza ati: wambwira uko uba wumva umeze imbere y'Isakaramentu ritagatifu. Umusaza yaramusubije ati: ahubwo gerageza kumva uko Imana iba imeze cyangwa ikureba aho yibereye mu Bushyinguro butagatifu. Akenshi iyo tuvuga cyangwa dusobanura amahame y'ukwemera, uburyo tuzi Imana kandi tugerageza kuyikunda, dukunze kubikora duhereye ku ruhande rwacu, uko tubyumva, uko tubibona, ukwo byagombye kugeda,.... Ntabwo tuba twibshye ariko biba bidahagije. Umunsi wa Noheli cyane cyane ivanjiri ya Yohani twasomewe ku munsi wa Noheli none Kiriziya ikaba yongeye kuduha uburyo bwo kuyizirikana nibyo idusobanurira. Kwigira umuntu kwa Kristu ni ineza y'Imana ishaka kudusangiza ku rukundo rwayo ngo twoye guhera mu icuraburindi ry'umwijima n'icyaha ahubwo tubeho mu kuri n'urukundo byayo. Jambo wahozeho iteka ryose, uwo byose bikesha kubaho yemeye kubaka inzu iwacu. Bibiliya ikoresha ijambo ihema kuko ari bwo buryo bwariho bwo kubaka amazu, ariko ubwo buryo budufasha no kumva ko Imana yubaka ihema iri rishobora kwimukanywa bitewe n'uko bene ryo bimutse. Imana rero ituye aho muntu atuye, ikaba yimura ihema bitewe n'urukundo idukunda. Ngo yaje mu bayo ariko abayo ntibayakira. Aka ni akaga kumva Imana ibura umwanya iwayo kandi koko niko byagenze kuko Yezu yavukiye mu kiraro cy'amatungo. Muri Kiriziya y'aba Ortodosi, hari abashushanya ikirugu nk'imva. Wenda twakumva ari ugukabya ariko ni kimwe: Yezu yaje mu be bamwima icumbi avukira mu rwango aka ya mazina y'amagenurano ngo Mbamubanzi. Ibi kandi bizageza ku ndunduro ubwo azemera byose agaheka umusaraba kubera ibyaha byacu. Ijambo ryiza ariko nuko abamwemeye yabahaye ububasha bwo kwitwa abana b'Imana, bakaba bavuka ku bwa Roho Mutagatifu. Ese aho twibuka guhuza iri jambo n'indamutso ya Malayika kwa Mariya. Uzasama ku bwa Roho Mutagatifu. Ubwo ga natwe muri Kristu nk'uko Mariya yasamye natwe niko tuvuka tukaba abana b'Imana. Ibi rero bintera imbaraga n'ishema, atari uko ndi icyatwa cyangwa icyamamare, ahubwo kuko ndi umwana w'Imana. Binantera ipfunwe kuko uko nitwara ntibuhuye na mba n'izina Imana yampaye muri Kristu Umwana wayo ariko ndabigendera. Niba se Imana yarabishatse gutyo kuki jyewe ntaryoherwa no kumva inkunze. Ibi kandi nibyo Pawulo intumwa aririmba mu ibarowa yandikiye abanyefezi ati: nihasingizwe Imana Data Se w'Umwami wacu Yezu Kristu kuko yadusendereje ibigisha yo mu ijuru muri Kristu, kuko yaduhisemo isi itararemwa ikatugura abana bayo. Ibindi byose twakwifuza cyangwa twararikira nta gaciro bigira niba tubirutisha urukundo Imana yadukunze kandi ikidukunda muri Kristu Umwana wayo. Ahubwo kubakira kuri iyi neza nibyo byonyine biha agaciro ubuzima bwacu n'imirimo Imana iduha gutunganya hano ku isi. Tueke rero urukundo rw'Imana rusagambe muri twe, tureke Kristu ature rwa gati muri twe maze ineza ye itumurikire.

jeudi 1 janvier 2009

UMUNSI MUKURU W’UBUNANI 2009

UMUNSI MUKURU W'UBUNANI 2009

O1 mutarama 2009 umwaka B


 

Ibar 6, 22-27

Gal 4,4-7

Lk 2,16-21

Kiiziya irahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umunsi uhurirana n'ubunani aho kiriziya idushishikariza gusaba amahoro ku isi. Kiriziya ihimbaza umunsi wa Bikira Mariya nyina wa Jambo kugira ngo iduhe uburyo n'imbaraga zo gutangirana nawe umwaka bityo tugengere mu rukundo rwe. Amasomo y'uyu munsi aratwinjiza mu birori by'ubunani. Igitabo cy'Ibarura kitubwira uko Imana yifuzaga ko Musa na Aroni baha umuryango wayo umugisha. Dore amagambo Uhoraho yari yarategetse gukoresha batanga umugisha: Nyagasani aguhe umugisha kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro! Hari se ikindi twakwifurizanya uyu munsi uretse inema n'amahoro bituruka ku Mana? Nta n'ikindi twaharanira gutunga cyagereranywa n'inema y'Uhoraho. Iyi neza kandi yujurijwe muri Kiriziya ubwo Jambo yemeraga kwigira umuntu maze akabyarwa na Bikira Mariya. Uwari asanzwe ari Imana itagaragara yemeye kuvuka no kugengwa n'amategeko. Uwo abashumba bagiye kuramya nk'uko ivanjiri ibitwibutsa niwe uje kunganira intege nke zacu ngo atuzahure atuvane mu nzarwe z'icyaha n'urupfu maze azadusohoze kwa Se dukeye kandi tubengerana ubutungane nka Mariya Umubyeyi we. Ngiyo rero gahunda y'Imana mu bayo kandi ikaba nyine na gahunda yacu mu ntango y'umwaka. Tumenyereye kandi ko umunsi w'ubunani ari umunsi wo gusaba amahoro ku isi. Buri mwaka Papa yoherereza abemera bose ubutumwa bwo kuzirikana kuri uyu munsi wo gusaba amahoro ku isi. Uyu mwaka intego tuzirikana ni "kurwanya ubukene niko kubaka amahoro". Papa arahera ku butumwa bw'uwo yasimbuye Papa Yohani Pawulo wa kabiri akibutsa ko ikibazo cya Globalisation kitareba gusa abashinzwe ubukungu ku isi cyangwa ibihungu bike kuko byahiriwe bikaba bikize, ko ahubwo kigomba kuba ikibazo cya bose, ko ubukene butareba gusa gutagira ibyangombwa byo kubaho neza, ahubwo Ko ubukene bureba na roho kuko n'abatunze ibya Mirenge bashobora kuba bakennye umutima wo gusangira n'abandi ibyo batunze. Dore rero zimwe mu ntego Papa yibandaho zadufasha kurwanya ubukene no kubaka amahoro ku isi:

  1. Kutirengagiza ikibazo cy'ukwiyongera kw'abatuye isi. Ubwo hamwe ibihungu biba byingingira ababituye kubyara ngo hato ibyo bihugu bidasigara bituwe gusa n'abasaza n'abakecuru, ibindi bihugu ntibifite ubushobozi bwo gutunga abibituye kubera ubwinshi bwabo. Aha kandi hakaziramo guhata ibihugu bikennye kuringaniza ibyaro akenshi bakoresheshe uburyo butubaha kamere muntu.
  2. Ikibazo k'indwara z'ibyorezo nka malariya, igituntu na SIDA ubu byajegeje abaturage rimwe na rimwe ibihugu bikennye bikaba bitsikamirwa cyangwa bigirwa ingwate n'ibyemezo byo kubigoboka mu gukemura ibibazo b'ubuzima bw'ababituye.
  3. Ikibazo cy'ubukene buzonga cyane abana kuko iyo mu muryango hari ikibazo, abana nibo ba mbere bagira ingaruka kandi bagombye kwitabwaho ngo bakure neza.
  4. Ikibazo cy'imikoreshereze y'imari mu gushyigikira intambara bityo akayabo k'amafaranga kagashirira mu kugura intwaro ubusabusa bikagenerwa kuzahura abakennye.
  5. Ikibazo cy'ubuke bw'ibiribwa bwiganje mu bihugu bikennye aho kubura ifunguro ryuzuye bisigaye bimeze nk'inzozi ku buturage benshi bugarijwe n'inzara.

Mu gukemura ibi bibazo Papa irasaba bantu bose na za Leta ubufatanye muri byose (solidarité globale) kandi akibutsa, ahereye ku bibazo by'ubukungu byugarije isi muri iki gihe cyane cyane ibyadutse muri za banki, ko hagombye uburyo bushya kandi butarimo nkongwa bwo guteganiriza ubukungu ku isi. Bityo kurwanya ubukene bikaba ari yo nzira yo kubaka amahoro ku isi.

Reka ndangize mbifuriza umwaka mwiza, umwaka w'amata n'ubuki nkuko tumenyere kubivuga. Kandi Mariya Nyina wa Jambo akaba n'umubyeyi wacu azatebe hafi. Umugisha w'Imana isumbabyose, Soko y'ibyo dukena kandi dusonzera, ibatagatifuze kandi ibarinde ubu n'iteka ryose Amina.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere