lundi 14 juillet 2008

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A


 

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA A

13 nyakanga 2008-07-13


 


 

Is 55,10-11

Rm 8,18-23

Mt 13,1-23

Dukomeje kuzirikana ku ivanjiri ya Matayo muri ibi byumweru. Nyuma yo gusobanukirwa n'inyigisho Yezu yatangije ubutumwa bwe, aho yabwiraga rubanda ingingo nterahirwe, agasobanura amategeko kandi agahamagarira bose kumukurikira atarobanuye, avuga ko ari abarwayi bakeneye umuganga, atari abazima kandi ko atazanywe no guhamagara intungane ahubwo abanyabyaha, dutangiye igipande gikubiyemo inyigisho Yezu yatanze abinyujije mu migani. Umugani ubimburira iyindi ni uw'umubibyi. Uyo dusoma uyu mugani, dutungurwa no kubona umubibyi abiba hose n'abahatari umurima, mu mahwa, ku gasi noneho akabona no kugera mu murima mwiza. Iyaba Yezu atari yarasobanuye icyo yashakaga kuvuga, ikosa twari kurishyira ku mubibyi nyamara ahubwo akazi gakomeye ari ak'umurima. Ubiba ni Buntu butagereranywa wizera ko hose hashobora kuva umusaruro. Naho umurima, ba twebwe Imana isaba kuba ubutaka bwiza, tukirinda kuba ba Birihanze ngo imbuto izaribwe n'inyoni; tukirinda kuba ubutaka bw'agasi ubu bw'urusekabuye rutagira ikirumeraho kuko nta buzima buturimo; tukirinda kuba ubutaka bupfukiranye mu bibazo by'izitane wagerereranya n'igihuru cy'umugeyo aho nta kandi gati cyangwa urubuto rushobora gutobora ngo rumene igihuru cyawo; tukirinda kuba twashyuhaguzwa ngo twibwire twakwera imbuto zitari izo Imana yabibye muri twe. Uyu mugani rero, dore ko Yezu yawusobanuye neza, urararika buri wese kureba uko yakira ineza Imana imugenera n'imbuto ayibyaza. Uradusaba kandi guha igihe gihagije Ijambo ry'Imana twumva ngo ribashe rirumbuke imbuto. Ubiba ntibucya ngo ajye gusarura kereka wa mwana usura umugina w'icyobo kandi nawe akibuza gukura neza. Umuhanuzi Izayi ati: nk'uko imvura igwa ikabobeza imirima maze igatuma itanga umusaruro, ni nako ijambo ry'Uhoraho ridashora gupfa ubusa ngo rimusubireho ridasohoje ubutumwa, ritarumbuye imitima y'abamwemera. Kwumva ijambo ry'Imana rero tudafite akanya ngo turireke rimanuke ritugera ku nzoka aka wa mugani w'abakuru, ubanza ari ukuriterera inyoni. Kuryumva duhuze cyangwa tukaribangikanya n'induruburi zacu nabyo ni akaga gakomeye kuko bituma turwara bwaki kandi tudakenye ifunguro. Kuryakira nyabyo, tukaryumva maze rikaducengera rigakunda rikarumbuka ngiyo inyigisho ya Yezu. Umurimo w'ingezi ariko ubanza atari imbuto tugomba kwera nk'uko Kristu abisobanura, ni ukutaba ba rukurikirizindi, ngo twumve ariko tutumvise, dukanure tutabona, umutima wacu uhore ufunze uri cya rutare. Ngo kumva bazumva ariko ntacyo bazitoreramo; kureba bazabona ariko bicire iyo, umutima wabo ntuzasobanukirwa ngo mbakize babeho. Aka se ntikaba ari akaga kugira amaso ntitubone, kugira amatwi ntitwumve no kugira umutima ntiubashe gukunda nk'uko Imana ikunda. Ngo abafite amatwi nibumve.

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere