ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA A
13 nyakanga 2008-07-13
Is 55,10-11
Rm 8,18-23
Mt 13,1-23
Dukomeje kuzirikana ku ivanjiri ya Matayo muri ibi byumweru. Nyuma yo gusobanukirwa n'inyigisho Yezu yatangije ubutumwa bwe, aho yabwiraga rubanda ingingo nterahirwe, agasobanura amategeko kandi agahamagarira bose kumukurikira atarobanuye, avuga ko ari abarwayi bakeneye umuganga, atari abazima kandi ko atazanywe no guhamagara intungane ahubwo abanyabyaha, dutangiye igipande gikubiyemo inyigisho Yezu yatanze abinyujije mu migani. Umugani ubimburira iyindi ni uw'umubibyi. Uyo dusoma uyu mugani, dutungurwa no kubona umubibyi abiba hose n'abahatari umurima, mu mahwa, ku gasi noneho akabona no kugera mu murima mwiza. Iyaba Yezu atari yarasobanuye icyo yashakaga kuvuga, ikosa twari kurishyira ku mubibyi nyamara ahubwo akazi gakomeye ari ak'umurima. Ubiba ni Buntu butagereranywa wizera ko hose hashobora kuva umusaruro. Naho umurima, ba twebwe Imana isaba kuba ubutaka bwiza, tukirinda kuba ba Birihanze ngo imbuto izaribwe n'inyoni; tukirinda kuba ubutaka bw'agasi ubu bw'urusekabuye rutagira ikirumeraho kuko nta buzima buturimo; tukirinda kuba ubutaka bupfukiranye mu bibazo by'izitane wagerereranya n'igihuru cy'umugeyo aho nta kandi gati cyangwa urubuto rushobora gutobora ngo rumene igihuru cyawo; tukirinda kuba twashyuhaguzwa ngo twibwire twakwera imbuto zitari izo Imana yabibye muri twe. Uyu mugani rero, dore ko Yezu yawusobanuye neza, urararika buri wese kureba uko yakira ineza Imana imugenera n'imbuto ayibyaza. Uradusaba kandi guha igihe gihagije Ijambo ry'Imana twumva ngo ribashe rirumbuke imbuto. Ubiba ntibucya ngo ajye gusarura kereka wa mwana usura umugina w'icyobo kandi nawe akibuza gukura neza. Umuhanuzi Izayi ati: nk'uko imvura igwa ikabobeza imirima maze igatuma itanga umusaruro, ni nako ijambo ry'Uhoraho ridashora gupfa ubusa ngo rimusubireho ridasohoje ubutumwa, ritarumbuye imitima y'abamwemera. Kwumva ijambo ry'Imana rero tudafite akanya ngo turireke rimanuke ritugera ku nzoka aka wa mugani w'abakuru, ubanza ari ukuriterera inyoni. Kuryumva duhuze cyangwa tukaribangikanya n'induruburi zacu nabyo ni akaga gakomeye kuko bituma turwara bwaki kandi tudakenye ifunguro. Kuryakira nyabyo, tukaryumva maze rikaducengera rigakunda rikarumbuka ngiyo inyigisho ya Yezu. Umurimo w'ingezi ariko ubanza atari imbuto tugomba kwera nk'uko Kristu abisobanura, ni ukutaba ba rukurikirizindi, ngo twumve ariko tutumvise, dukanure tutabona, umutima wacu uhore ufunze uri cya rutare. Ngo kumva bazumva ariko ntacyo bazitoreramo; kureba bazabona ariko bicire iyo, umutima wabo ntuzasobanukirwa ngo mbakize babeho. Aka se ntikaba ari akaga kugira amaso ntitubone, kugira amatwi ntitwumve no kugira umutima ntiubashe gukunda nk'uko Imana ikunda. Ngo abafite amatwi nibumve.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire