ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA
30 werurwe 2008 umwaka A
Intu 2,42-47
1Pet 1,3-9
Yh 20,19-31
«Nimugire amahoro». Ngiyo indamukanyo ya Kristu wazutse kandi ni nayo ndamukanyo yacu abakristu kuko amahoro ariyo ngabire ikomeye dukeshe izuka rya Kristu. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira ko abakristu ba mbere bihatiraga kugaragaza koko iyo neza y'Imana. Ngo bahoraga bashishikariye kumva ijambo ry'Imana, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Ng'ubu ubutumwa Kristu aha intumwa bwo gutangaza hose ko abemera Imana bashobora guhindura isi babaho kivandimwe. Iyo niyo ntego y'ibyanditswe nk'uko ivanjiri ya none ibitwibutsa: «ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w'Imana, no kugira ngo nimwemera mugire ubugingo mu izina rye». Ibi kandi birumvikana, wenda imbaraga n'ukwemera byo kubikurikiza bikatubana ntabyo. Tomasi yatubereye urugero mu ivanjiri, ubwo yabwiraga bagenzi be ko atashobora kwemera ko Kristu yazutse niba atabanje kumwibonera, ngo anabone ibimenyetso by'uburyo yapfuye. Muvandimwe Tomasi, kagire Imana. Buri mwaka iyo basomye iyi vanjiri, ndagutekereza, rimwe nkumva untunguye kubona utarabashije kwemera ibyo bagenzi bawe bakubwiye byerekeye izuka rya Yezu, ubundi nkumva nagusengerera kubona waratumwe Yezu yongera kwiyerekana bityo nanjye nkaboneraho gusobanukirwa. Ubundi ariko ubwa mbere wari wanyurikiye he? Aho ntiwari wihebye byakuyobeye, dore ko mbere wari wabwiye bagenzi bawe uti mureke tujyane na Yezu wenda dupfane nawe. Aha ndavuga igihe agiye kuzura Lazaro. Ese aho ntiwibazaga uko byashobotse ngo Yezu yemere ruriya rupfu? Nkeka ko Yohani hari amagambo yawe atanditse kuko impungenge zawe si iz'umuhakanyi, ahubwo ni agahinda ko kubura iwo mwari mutezeho amiringiro, kavanze n'imyitwarire yuzuye ubwoba wowe na bagenzi bawe mwagaragaje mu rupfu rwa Yezu. Tomasi muvandimwe, hari twinshi nanjye numva nakwisungamo ngasaba yezu ngo anyereke ibimenyetso. Iyo nibutse ukuntu ijambo rya nyuma Yezu yavuze ari "birujujwe", nareba hirya no hino nkabona icyaha kivugiriza nk'aho Kristu atazutse, numva nkeneye ibimenyetso ndetse birenze ibyo wasabye. Iyo ntekereje abantu bapfa bazize inzara n'abahora kwa muganga kubera kurya byinshi, nsanga inyigisho y'abakristu ba mbere yarabaye nka ya mbuto yaguye hakurya y'umurima. Iyo nibutse uburyo aba batuzaniye ivanjiri ndetse bavuga ko basaziye mu muco wa gikristu babaho nk'abagashize, Imana bakaba barayihigitse, ingoro yayo ahenshi ikaba yarahindutse inzu isurwa na ba mukerarugendo, gukandagiramo itushyuye bikaba icyaha, numva nabaza Kritsu ibimenyetso niba Imana twemera ari imwe. Tomasi, numva nakunga mu ryawe, ngasaba Yezu kudufasha kuva mu icuraburindi ry'ubujiji bwitiranya Imana n'impigi, iyi twabaza ari uko twagwiriwe n'ibyago, maze icyatwirukansaga cyashira tukabyarana abo. Hari twinshi numva rwose wanyunganiramo nkibariza Yezu, ariko ujye unsabira, hato Yezu atazaza asanga ntahari nabuyere mu nyungu zanjye cyangwa nkaba narya iminwa, simbone imbaraga nk'izawe zo kumuramwa nti: "Nyagasani, Mana yanjye". Tomasi muvandimwe, reka noye kuguhisha kuko ntawe uhisha uwo ahishaho, Yezu nanjye yarambonekeye kandi yanyeretse ibimenyetso bihagije. Muri Ukarisitiya ye sinsiba kumurangamira wese cyane ko usibye no kumbonekera, yahisemo kwiturira iwanjye, mu mutima wanjye. Ahubwo nibwira ko ari jyewe utahiwe, ngo mwereke ko nanjye nazukanye nawe. Aherutse kumbaza ngo mwereke ibiganza, ibirenge n'uruvabu byanjye, maze ndya iminwa. Nasanze ntabimenyetso bihagije bigaragaza ko ibiganza byange bihora birambuye ngo bigabure ineza ye: amabavu ariho n'iy'indi mirimo, ayo kuba umugabuzi w'ineza y'Imana narayabuze. Nasaze ibirenge byanjye cyangwa inkweto zanjye zidahengamishwa no kwamamaza ko Kristu ari muzima, ikinyirutukansa nabaye ntinye kucyimubwira. Uruvabu rwanjye, bambe umutima wanjye ushobora kuba ugifunze niba ndahora nkinisha amagambo ngo hari uwo naweguriye. Muvandimwe Tomasi, ubu ndakwisunze ngo untakambire noye kuba umuhakanyi cyangwa umwemera gato, ahubwo ndeke Kristu wazutse anyiyereke ndetse inguma ze n'ibimenyetso bye bibe ibyanjye.
Singusezeyeho kuko ndacyagukeneye ngu umbere umuvugizi.
1 commentaire:
PLEASE
CAN YOU ENTER IN MY BLOG IN ORDER TO TAKE THE FLAG OF YOUR COUNTRY AND IT IS WRITTEN IN MY MAP OF VISITORS?
THANK YOU
lefobserver.blogspot.com
Enregistrer un commentaire