samedi 29 mars 2008

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA A

ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA

30 werurwe 2008 umwaka A


 


 

Intu 2,42-47

1Pet 1,3-9

Yh 20,19-31


 

«Nimugire amahoro». Ngiyo indamukanyo ya Kristu wazutse kandi ni nayo ndamukanyo yacu abakristu kuko amahoro ariyo ngabire ikomeye dukeshe izuka rya Kristu. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira ko abakristu ba mbere bihatiraga kugaragaza koko iyo neza y'Imana. Ngo bahoraga bashishikariye kumva ijambo ry'Imana, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Ng'ubu ubutumwa Kristu aha intumwa bwo gutangaza hose ko abemera Imana bashobora guhindura isi babaho kivandimwe. Iyo niyo ntego y'ibyanditswe nk'uko ivanjiri ya none ibitwibutsa: «ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w'Imana, no kugira ngo nimwemera mugire ubugingo mu izina rye». Ibi kandi birumvikana, wenda imbaraga n'ukwemera byo kubikurikiza bikatubana ntabyo. Tomasi yatubereye urugero mu ivanjiri, ubwo yabwiraga bagenzi be ko atashobora kwemera ko Kristu yazutse niba atabanje kumwibonera, ngo anabone ibimenyetso by'uburyo yapfuye. Muvandimwe Tomasi, kagire Imana. Buri mwaka iyo basomye iyi vanjiri, ndagutekereza, rimwe nkumva untunguye kubona utarabashije kwemera ibyo bagenzi bawe bakubwiye byerekeye izuka rya Yezu, ubundi nkumva nagusengerera kubona waratumwe Yezu yongera kwiyerekana bityo nanjye nkaboneraho gusobanukirwa. Ubundi ariko ubwa mbere wari wanyurikiye he? Aho ntiwari wihebye byakuyobeye, dore ko mbere wari wabwiye bagenzi bawe uti mureke tujyane na Yezu wenda dupfane nawe. Aha ndavuga igihe agiye kuzura Lazaro. Ese aho ntiwibazaga uko byashobotse ngo Yezu yemere ruriya rupfu? Nkeka ko Yohani hari amagambo yawe atanditse kuko impungenge zawe si iz'umuhakanyi, ahubwo ni agahinda ko kubura iwo mwari mutezeho amiringiro, kavanze n'imyitwarire yuzuye ubwoba wowe na bagenzi bawe mwagaragaje mu rupfu rwa Yezu. Tomasi muvandimwe, hari twinshi nanjye numva nakwisungamo ngasaba yezu ngo anyereke ibimenyetso. Iyo nibutse ukuntu ijambo rya nyuma Yezu yavuze ari "birujujwe", nareba hirya no hino nkabona icyaha kivugiriza nk'aho Kristu atazutse, numva nkeneye ibimenyetso ndetse birenze ibyo wasabye. Iyo ntekereje abantu bapfa bazize inzara n'abahora kwa muganga kubera kurya byinshi, nsanga inyigisho y'abakristu ba mbere yarabaye nka ya mbuto yaguye hakurya y'umurima. Iyo nibutse uburyo aba batuzaniye ivanjiri ndetse bavuga ko basaziye mu muco wa gikristu babaho nk'abagashize, Imana bakaba barayihigitse, ingoro yayo ahenshi ikaba yarahindutse inzu isurwa na ba mukerarugendo, gukandagiramo itushyuye bikaba icyaha, numva nabaza Kritsu ibimenyetso niba Imana twemera ari imwe. Tomasi, numva nakunga mu ryawe, ngasaba Yezu kudufasha kuva mu icuraburindi ry'ubujiji bwitiranya Imana n'impigi, iyi twabaza ari uko twagwiriwe n'ibyago, maze icyatwirukansaga cyashira tukabyarana abo. Hari twinshi numva rwose wanyunganiramo nkibariza Yezu, ariko ujye unsabira, hato Yezu atazaza asanga ntahari nabuyere mu nyungu zanjye cyangwa nkaba narya iminwa, simbone imbaraga nk'izawe zo kumuramwa nti: "Nyagasani, Mana yanjye". Tomasi muvandimwe, reka noye kuguhisha kuko ntawe uhisha uwo ahishaho, Yezu nanjye yarambonekeye kandi yanyeretse ibimenyetso bihagije. Muri Ukarisitiya ye sinsiba kumurangamira wese cyane ko usibye no kumbonekera, yahisemo kwiturira iwanjye, mu mutima wanjye. Ahubwo nibwira ko ari jyewe utahiwe, ngo mwereke ko nanjye nazukanye nawe. Aherutse kumbaza ngo mwereke ibiganza, ibirenge n'uruvabu byanjye, maze ndya iminwa. Nasanze ntabimenyetso bihagije bigaragaza ko ibiganza byange bihora birambuye ngo bigabure ineza ye: amabavu ariho n'iy'indi mirimo, ayo kuba umugabuzi w'ineza y'Imana narayabuze. Nasaze ibirenge byanjye cyangwa inkweto zanjye zidahengamishwa no kwamamaza ko Kristu ari muzima, ikinyirutukansa nabaye ntinye kucyimubwira. Uruvabu rwanjye, bambe umutima wanjye ushobora kuba ugifunze niba ndahora nkinisha amagambo ngo hari uwo naweguriye. Muvandimwe Tomasi, ubu ndakwisunze ngo untakambire noye kuba umuhakanyi cyangwa umwemera gato, ahubwo ndeke Kristu wazutse anyiyereke ndetse inguma ze n'ibimenyetso bye bibe ibyanjye.

Singusezeyeho kuko ndacyagukeneye ngu umbere umuvugizi.

1 commentaire:

lefobserver a dit…

PLEASE
CAN YOU ENTER IN MY BLOG IN ORDER TO TAKE THE FLAG OF YOUR COUNTRY AND IT IS WRITTEN IN MY MAP OF VISITORS?
THANK YOU
lefobserver.blogspot.com

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere