samedi 2 février 2008

ICYUMWERU CYA KANE MU BYUMWERU BISANZWE A

ICYUMWERU CYA KANE MU BYUMWERU BISANZWE

03 mutarama 2008 umwaka A

 
 

 
 

Sof 2,3;3,12-13

1Kor 1,26-31

Mt 5,1-12a

Ijambo ry'Imana tuzirikana kuri iki cyumweru rikubiye mu ngingo nterahirwe –les béatitudes- zo mu ivanjiri ya Matayo. Nsubiye inyuma gato, mu masomo y'icyumweru gishize, twazirikanaga ukuntu Yezu yatangiye umurimo wo kwigisha inkuru nzinza. Ati «niwisubireho kuko ingoma y'Imana ibari bugufi». Mu ma gambo aherekejwe n'ibimenyetso byo gukiza abazaga bamugana bose, Yezu yerekana ineza y'ingoma y'Imana, bityo, akaremburiza abantu bose kuyiyoboka; ingoma y'ineza n'amahoro, ingoma y'urukundo n'ubutabera, ingoma y'ubutungane n'ubutoni kuri Nyagasani; ingoma itagira imbibi zindi usibye icyaha. Kuri iki cyumweru, tubishyize mu magambo yacu asanzwe, Yezu aratanga gahunda ye azagenderaho n'abazifuza kumukurikira. Mu ngingo icyenda, Yezu aratubwira isoko y'umunezero nawo. Nyamara ariko, si rya hirwe tumenyereye ryo gukuba akabero, tukagubwa neza, tugafuraha, tukishima kakavamvara. Oya! Kuko iryo hirwe ntiriramba. Ryamera nk'umwijuto w'ikinonko wibagirwa ko imvura izagwa, ibyo umuntu yakwita ubupfayongo. Byaba nka wa mugani ngo uwicaye mu gacucu acigatiye agacuma agirango hanze ntibicika. Byakwitiranywa no kwikunda birenze byo kwibagirwa gusangira n'abandi. Ihirwe rya Yezu, nta n'aho rihuriye na wa mugani wa Mwungeri wa Nyakaka ngo amagorwa y'umugabo ni ugusigaza udahaze. Ihirwe rya Yezu ni ubukire bwuzuye, ariko bushingiye mu gukunda mbere nk'uko Imana yadukunze. Ingingo nterahirwe ni Imana ubwayo yigira umugaragu wa bose kugira hatazagira n'umwe uzimira cyane cyane mu baciye bugufi. Ni gahunda-shingiro, itegeko nshinga rya Yezu n'umuryango uzemera kumukurikira no kumukurikiza. Ni igipimo cy'urukundo Imana yakunze abantu muri Yezu, n'urwo tugomba gukundana ariyo tugirira. Ni icyapa kiranga aho ineza iganje. Kiriziya ntishobora kuba umuryango Imana yihangiye niba idahora yihatira kubaho ishingiye kuri ziriya ngongo nterahirwe. Nta muntu uzibwira ko yabaye umukristu niba umutima we utagaragaza imbuto z'ingingo nterahirwe. Les béatitudes manifestent l'eglise qui s'efforce de vivre la parole de Jésus et restent la clé d'interprétation et de vérification de l'action ecclesiale. Ibyo byose kandi Kiriziya igomba kubikora, bambe twebwe abakristu tugomba kubikora, turebye mbere ne mbere abakene, ndavuga abantu bose bashonje kandi bakenye ineza y'Imana : yaba ukennye ibijumba byo kurarira, cyangwa udasinzira kuko ibyo atunze yabuze icyo yabimarisha n'ubwo atanifuza uwo babigabana –la pauvreté matérielle et la pauvreté spirituelle-, bikumvikana ko muri byose, hakenewe ibikorwa bisobanutse, bitari ugukorera mu kigare. Ibi bisaba kwicisha bugufi (hahirwa abayoroshya...), kugirango hagaragare ineza y'Imana. Pawulo mutagatifu mu rwandiko yoherereje abanyakorinto, yavugaga ati « mwisuzume murebe, murasanga muri mwe nta bikomerezwa bibarimo», kuko si cyo Imana yadukundiye. Reka mbatege igitego : aho pawulo agararutse ntiyatungurwa, aramutse yitegereje ibikomerezwa biturimo, abakungu, abanyabwenge, abashakisha uburanga muri za modes,...Ariko se bimaze iki kwigarurira isi niba tutarokoye amagara yacu? Umuhanuzi Sofoniya aratubwira ati: nimuharanire ubutungane n'ubwiyoroshye mwebwe mwese abatuye isi; abo nibo bazabona Imana. Hahirwa abababaye, abacyeye ku mutima n'abagira impuhwe, kuko basa n'Imana yo mpuhwe zahebuje. Siniriwe ntondagura buri ngigo, gusa nasoza mbibutsa ko inzira y'ingingo terahirwe, ari yo nyine ishobora kuduhuza n'Imana muri bagenzi bacu bakeneye ineza yayo. Ahandi tuzayishakira bizaturushya. Umuhanuzi Sofoniya ati: «nimushakashake Uhuroha, mwebwe abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye», kandi «ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani». Niyo nama Pawulo atugira.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

 
 

Aucun commentaire:

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere