ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE
29 nyakanga 2007 umwaka C
Intg 18,20-21.23-32
Kol 2,12-14
Lk 11,1-13
Amasomo y’iki cyumweru aratwigisha gusenga. Mu mugitabo cy’Intangiriro, Abrahamu yatakambiye abaturage ba Sodoma na Gomora kuko yari agize amahirwe yo kumenya ko bari baraye bari buhanirwe imyitwarire yabo. Ati koko niyo habonekamo intungane zibarirwa mu mashyi, umugi wose warimbuka? Uhoraho yabwiye Abrahamu ko haramutse habonetse intungane imwe gusa, umugi wose wakira. Mu ivanjiri, abigishwa barasaba Yezu ngo nabigishe gusenga. Isengesho Yezu yabigishije ni irya Dwe uri mu ijuru, isengesho natwe dukunda kuvuga kuko ari ryo Yezu yadutoje. Ariko yunzemo ati mujye musenga kandi musenge: musabe muzahabwa, mukomange bazabakingurira, mutakambe nk’umuntu ujya gusaba icyo yafungurira umushyitsi umutunguye mu ijoro. Ngo niba twe n’amanyanga yacu tuzi guha abana bacu ibiri ibyiza, Umubyeyi wacu wo mu ijuru azabura ate guha Roho Mutagatifu abamumusaba. Isomo rero tuzirikana ni akamaro ko gusenga. Sinzi niba wenda natwe tumeze nk’abigishwa ba Yezu bifuzaga kumenya gusenga; sinzi niba kuko dufite inyota yo kumenya gusenga; sinzi niba duhuye na Yezu twamusaba ngo atwigishe gusenga cyangwa niba dufite ibindi byihutirwa twamubwira kumenya, gusenga bikazaba biza nyuma. Yezu we yakundaga gusenga: mu gitondo butaracya, mbere yo gukora ubutumwa bukomeye nko dutora intumwa, igihe rubanda rwabaga rutangiye kumuririmba... kugeza ku musaraba Yezu yakomeje gusenga Imana. Natwe kandi ubanza dusenga: dukora za noveni, tuvuga amashapule, tujya mu ngendo ntagatifu, bamwe dusiba kurya, abandi dukora imihigo, abandi turibabaza,... ariko se aho turasenga koko? Aho twambaza Imana nk’umubyeyi cyangwa duhuragura amagambo twibwira ko kuvuga menshi bizatuma wenda Imana itwumva? Aha ariko ndavuga abahanyanyaza kuko hari na bamwe bibwira ngo bameshe kamwe, gusenga babihariye ab’imburamikoro. Nyagasani twigishe gusenga? Gusenga ni umurio w’ingirakamaro ku bemera kuko ntidushobora kumenya Imana tutazi kuyisenga, tutajya tuyisanga ngo dusabane nayo mu isenegsho. Ntidushobora kuba abasamaritani b’imhumwe, ndavuga kurangwa n’umutima w’ineza niba tutajya dusaba na Nyiripuhwe; ntidushobora kuba nka Mariya wiyicariraga imbere ya Yezu amuteze amatwi niba tudashobora nyine kugera aho Imana iganje. Wenda twahikoza ariko ubanza kuri bamwe hasa n’ahari ibiryi kuko dusenga dukebaguzwa cyangwa dushyuhaguzwa nk’abafite icyo bikanga cyangwa basiganwa nacyo. Umutima utuje mu gitereko uwo niwo usenga kandi ukanamenya icyo usaba: Roho Mutagatifu. Nyagasani twiyigishirize gusenga.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire