IVUKA RYA YOHANI BATISITA
24 kamena 2007 umwaka C
Iz 49,1-6
Int 13,22-26
LK 1,57-66.80
Turahimbaza kuri iki cyumweru umunsi mukuru w’ivuka rya Yohani Batisita integuza ya Yezu. Ubusanzwe iminsi y’abatagatifu ikunze guhurirana n’umunsi bapfuyeho kuko bisobanura umunsi bavutse mu ijuru. Kuri Yohani Batisita ariko siko biri. Kiriziya ihimbaza ivuka rye nk’uko byanditse muri Bibiliya. Ivuka rye ryabaye ikintu gikomeye kwa Zakariya kuko uretse kuba yarabonye akana ageze mu zabukuru, n’izina ubwaryo Imana yamuhitiyemo rigaragaza agaciro gakomeye uriya mwana azagira kandi yagize mu mugambi w’Imana wo kuducungura. Kuzirikana ku buzima bwa Yohani Umubatiza byaduhasfa kuba abakristu beza gute? Iki ni ikibazi kigaruka buri gihe mu mihimbazo yose dukora kuko ntitugarukira mu kwibuka gusa ko Yohani yabaye ikirangirire, ko yavugishaka ukuri kugeza abizize ubwo yacyahaga Herodi ko atagomba gutunga umugore w’umuvandimwe we. Ntibihaje kwibuka ko yabagaho mu buryo bwicishije bugufi, agatunga n’ubuki bw’ubuhura kandi akambara uruhu. Ibi byose byaha ari amateka wenda ubu utanadushitura niba ntaho bikoma mu buzima bwacu. Reka duhere ko ngingo ebyiri z’ubuzima bwa Yohani Batisita: ngo Yohani yari ijwi ryomonganira mu ijyangwa. Nibyo kuko yaravuze kandi yarabizize. Kiriziya ikeneye buri gihe abahanuzi kuko ntishobora kubaho itamamaza ijambo ry’Imana nk’uko itashobora kubaho idatunzwe n’ijambo ry’Imana. Dukeneye ijwi ryomongana rikatugezaho ijjambo riturema agatima, ijambo ritwomora, ijambo riducyamura iyo twatannye. Dukeneye ijwo ritwibutsa ko umuntu adatungwa gusa n’umugati, ahubwo n’amagambo avuye mu kanwa k’Imana. Dukeneye ijambo iri ritagobeka ukuri yaba kuri Herodi umwami cyangwa rubanda rwa giseseka kuko ukuri niko kuzatugira abigenge. Uyu munsi rero twakwigira kuri Yohani Batisita tukareba niba tuvuga ukuri ariko uko kw’Imana kandi niba ari ko kudutunze; tutari nka Herodi washimishwaga no kumva Yohani ariko bigacira aho. Kandi ntitube ba rutare badakozwa amazi kubera ko umutima wabaye ibuye. Ingingo yindi twakwigira kuri Yohani Batisita ni ukwerekana Yezu Umucunguzi wacu. Yohani yagize amahirwe yo kumenya Yezu ariki mu nda ya nyina ubwo Mariya yajyaga gusura Elisabeti. Natwe ariko mu ijwi ry’umuhanuzi Izayi, Imana iratuzi tutaranavuka, niyo yatubumbabubye mu nda y’abatwibarutse, iraturema ngo tuyibere abahamya. Impano ikomeye yaduhaye kandi ni ukumenya Umwana wayo no kumukurikira we nzira ukuri n’ubugingo. Nka Yohani Batisita rero tugomba kumenya Yezu, uwo Imana yashyizeho ikimenyetso cyayo, tukaba twanamurangira abandi. Tugomba guhora tuzi ko Yezu ari we Rumuri, twe tukaba duhamagariwe kumurangamira bandi. Tugomba kumenya ko Yezu ari we mwigisha w’ukuri, twe tugaharanira ko abo dushinzwe n’abatugana bamuyoboka. Tugomba kwibuta iteka ko Yezu ari we Mugati utanga ubugingo, biyto abashonje bose tukabamuyoboraho. Wenda nahinira aha nti Yohani natubere urugero mu butumwa dushinzwe bwo kuba abahanuzi maze ineza Imana yaduhaye tutaranavuka idufashe kuyoboka no kuyitunganira. Umunsi mwiza kuri ba Yohani Batisita bose.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire