lundi 25 juin 2007

umunsi mukuru w'ivuka rya Yohani Batisita C

IVUKA RYA YOHANI BATISITA
24 kamena 2007 umwaka C

Iz 49,1-6
Int 13,22-26
LK 1,57-66.80
Turahimbaza kuri iki cyumweru umunsi mukuru w’ivuka rya Yohani Batisita integuza ya Yezu. Ubusanzwe iminsi y’abatagatifu ikunze guhurirana n’umunsi bapfuyeho kuko bisobanura umunsi bavutse mu ijuru. Kuri Yohani Batisita ariko siko biri. Kiriziya ihimbaza ivuka rye nk’uko byanditse muri Bibiliya. Ivuka rye ryabaye ikintu gikomeye kwa Zakariya kuko uretse kuba yarabonye akana ageze mu zabukuru, n’izina ubwaryo Imana yamuhitiyemo rigaragaza agaciro gakomeye uriya mwana azagira kandi yagize mu mugambi w’Imana wo kuducungura. Kuzirikana ku buzima bwa Yohani Umubatiza byaduhasfa kuba abakristu beza gute? Iki ni ikibazi kigaruka buri gihe mu mihimbazo yose dukora kuko ntitugarukira mu kwibuka gusa ko Yohani yabaye ikirangirire, ko yavugishaka ukuri kugeza abizize ubwo yacyahaga Herodi ko atagomba gutunga umugore w’umuvandimwe we. Ntibihaje kwibuka ko yabagaho mu buryo bwicishije bugufi, agatunga n’ubuki bw’ubuhura kandi akambara uruhu. Ibi byose byaha ari amateka wenda ubu utanadushitura niba ntaho bikoma mu buzima bwacu. Reka duhere ko ngingo ebyiri z’ubuzima bwa Yohani Batisita: ngo Yohani yari ijwi ryomonganira mu ijyangwa. Nibyo kuko yaravuze kandi yarabizize. Kiriziya ikeneye buri gihe abahanuzi kuko ntishobora kubaho itamamaza ijambo ry’Imana nk’uko itashobora kubaho idatunzwe n’ijambo ry’Imana. Dukeneye ijwi ryomongana rikatugezaho ijjambo riturema agatima, ijambo ritwomora, ijambo riducyamura iyo twatannye. Dukeneye ijwo ritwibutsa ko umuntu adatungwa gusa n’umugati, ahubwo n’amagambo avuye mu kanwa k’Imana. Dukeneye ijambo iri ritagobeka ukuri yaba kuri Herodi umwami cyangwa rubanda rwa giseseka kuko ukuri niko kuzatugira abigenge. Uyu munsi rero twakwigira kuri Yohani Batisita tukareba niba tuvuga ukuri ariko uko kw’Imana kandi niba ari ko kudutunze; tutari nka Herodi washimishwaga no kumva Yohani ariko bigacira aho. Kandi ntitube ba rutare badakozwa amazi kubera ko umutima wabaye ibuye. Ingingo yindi twakwigira kuri Yohani Batisita ni ukwerekana Yezu Umucunguzi wacu. Yohani yagize amahirwe yo kumenya Yezu ariki mu nda ya nyina ubwo Mariya yajyaga gusura Elisabeti. Natwe ariko mu ijwi ry’umuhanuzi Izayi, Imana iratuzi tutaranavuka, niyo yatubumbabubye mu nda y’abatwibarutse, iraturema ngo tuyibere abahamya. Impano ikomeye yaduhaye kandi ni ukumenya Umwana wayo no kumukurikira we nzira ukuri n’ubugingo. Nka Yohani Batisita rero tugomba kumenya Yezu, uwo Imana yashyizeho ikimenyetso cyayo, tukaba twanamurangira abandi. Tugomba guhora tuzi ko Yezu ari we Rumuri, twe tukaba duhamagariwe kumurangamira bandi. Tugomba kumenya ko Yezu ari we mwigisha w’ukuri, twe tugaharanira ko abo dushinzwe n’abatugana bamuyoboka. Tugomba kwibuta iteka ko Yezu ari we Mugati utanga ubugingo, biyto abashonje bose tukabamuyoboraho. Wenda nahinira aha nti Yohani natubere urugero mu butumwa dushinzwe bwo kuba abahanuzi maze ineza Imana yaduhaye tutaranavuka idufashe kuyoboka no kuyitunganira. Umunsi mwiza kuri ba Yohani Batisita bose.

mercredi 20 juin 2007

ICYUMWERU cya 11 mu BYUMWERU BISANZWE A

Icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe
17 Kamena 2007 umwaka C

2 Sam 12,7-10.13
Gal 2,16.19-21
Lk 7,36-8,3
Amasomo y’iki cyumweru aribanda ku ngingo y’imbabazi Imana itugirira. Mu gitabo cya mbere cya Samweli, umuhanuzi Natani amaze gusobanurira umwami Dawudi ikosa yari yakoze acyura umugore wa Uriya maze akicishanamwikisha, Dawudi yumvise umwawe maze arigaya yicuza icyaha cye. Natani ati: humura ntugipfuye kuko Imana yakubabariye ibicumuro byawe. Mu ivanjiri, Yezu arababarira ibyaha by’umugore ngo wari umunyabyaha uzwi muri uwo mugi. Ariko nubwo imbabazi z’Imana zitagurwa, we yari yabigendeye. Ngo yinjiye aho Yezu yari yatumiwe maze muturuka inyuma akanya amwoza ibirenge n’amarira, akamuhanaguza imisatsi ndetse akamuminshaho imibavu. Iyo myitwarire ngo yatunguye Simoni wari watumiye Yezu, ati iyaba yari azi uriya umwitsitsaho uwo ariwe yamwiyamye. Yezu ariko ati: ahubwo dore uwamenye igikwiye. Pawulo Mutagatifu we mu ibarowa yandikiye abanyagalati, atwibutsa ikintu gikomeye ko ingabire y’Imana idaterwa n’ibyo dukora cyangwa duteganya kugora ngo wenda bibe byakwitwa nk’igihembo. Si umubyizi tuba ducyuye cyangwa igipatane tuba turangije, ahubwo ni ubuntu busa Imana itugirira. Yaba Dawudi, yaba uriya mugore ruharwa mu mugi we, yaba Pawulo, yemwe kimwe na twe twese, Imana ntitugura kuko ntacyo twabona dutanga. Ahubwo niyo iturebera, ikatugenera ikurikije ndetse n’ubushobozi bwacu bwo kwakira inema yayo. Aha rero ni ahantu hakomeye kuko ntitugomba kwita ku maso y’abantu, tukagira ubutwari nk’ubw’uriya mugore wari wumvise ineza ya Yezu akivayo mu kugaragaza ko ineza y’Imana itaguye mu butaka bw’agasi. Pawulo Mutagatifu ati: jyewe kuba ndiho mbikesha umwana w’Imana wankunze kandi akanyitangira. Si ibintu byoroshye kumva ubuzima bwacu buri mu Mana ariko kandi si n’amagambo gusa. Bisaba kwirekura, tukivamo maze tugashima Imana. Isomo tuvanamo rya mbere niko niba dukunzwe kandi tukababarirwa ibicumuro byacu, niba Imana itwizeza ko tutazapfa kubera ibicumuro byacu, ahubwo tuzabaho, tugomba guhora tuyishimira kandi tunirinda icyatuma tuyitatira. Isomo rya kabiri, sitwe twagombye kuzitira abandi mu kuramya Imana no kuyisanga ngo ibomore ibikomera byabo. Kuba Yezu yari yakiriye ubutumire bwa Simoni, si impamvu yo kunenga ibimukorerwa cyangwa kuba twakwibwira ko Imana hari abayiharira. Isomo rya gatatu ni ukutaniganywa ijambo ngo usange umuntu araheranwa n’ibyaha cyangwa n’amaganya avanze n’agahinda ngo hato hatagira umubona cyangwa umwumva. Niba Imana itubabarira ninde wundi wadukoma imbere?
Reka tuyiramye yo gahorana ikuzo n’icyubahoro ubu n’iteka ryose. Amina.

dimanche 10 juin 2007

umunsi w'Isakaramentu ritagatifu A

UMUNSI MUKURU W’ISAKARAMENTU RITAGATIFU
10 kamena 2007 umwaka A

Intg 14,18-20
1Kor 11,23-26
Lk 11,11-17
Turahimbaza umunsi w’Isakaramentu ritagatifu. Umwe mu minsi mikuru yitabirwa cyane: turatambagira, indabo ziba ari zose, abantu baba bakeye baseka... muri rusange ni umunsi rwose w’abemera. Amasomo ya none aragaruka ku mwanya w’Ukarisitiya mu buzima bw’abemera. Pawulo mutagatifu ati: ibyo mbabwira ni ibyo nanjye nabwiwe ko Yezu araye ari budupfire yabwiye abigishwa be ati iki ni umubiri wanjye, nimwakire muryr; aya ni amaraso yanjye, nimwakire munywe kandi ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye. Kuva burya kugeza ubu, nta kindi kiriziya ikora uretse kwibutsa urupfu rwa Yezu. Ibi kandi birumvikana kuko ubuzima bwoe bwa kiriziya bushingiye kuri cya gitambo. Ineza dukesha Imana si iyo twihimbira. Ni urwibutso rw’ibyo Imana yifuje ko tuyigiraho ngo tuyimenye, tumenye ko idukunda kandi natwe tiyigireho gukundana. Ariko na none iyo dukora urwibitso rw’ibyo Yezu yaturaze, si ugusubira inyuma mu mateka ngo tube twavuga ngo kera habayeho.... Ni uburyo bwo gutuma ukwemera kwacu kudahora mu mihango ngusa. Ngo usange icyaha kiba icyo kurya inyama kuwa gatanu mutagatifu kandi iyo ndyo itanakibukwa mu ngo za benshi. Ukwemera si ugutonda ku kiriziya kandi umutima wacu wibereye ahandi ngo hato tudasiba missa wenda tuyumva tudahari. Ukwemera si ukwibutsa Yezu nk’abigishwa ngo asezerere abantu bajye kwirwanaho kuko twebwe tutanabirota kubafungurira dore ko natwe ari ntako twimereye. Ukwemera si umuhango ahubwo ni ubuzima. “Mwakire murye, mwakire munywe” ni amagambo akomeye kuko atuma twigiramo ubuzima bw’Imana. Ikindi kandi aduhamagarira guhora twibuka icyo gikorwa. Kugeza igihe Yezu azahindukirira, hagomba kuboneka abamwera bahora bibutsa mu izina rye ibyo yavuze n’ibyo yakoze. Ni umurimo rero ukomeye kuko isi ikeneye kuhora yumva ko hari isezerano rishya Yezu yakoze ryo kuyicungura; igomba kumva ko abantu bagomba kwitabwaho, hakabonerwa ikicaro, bakabwira ijambo ry’agakiza kandi bagahabwa umugati ubamara inzara yaba iya roho cyangwa iy’umubiri. Ukwemera ni ukwizera ko niba tudahereye mu kuguna, ibyo dutunze byahaza bose kabone niyo yaba ari amafi abiri n’imigati iatanu. Ukwemera ni ukudaheza umuco maze iteka hakaboneka uburyo bwo gusubira mu magambo ya Yezu. Ukwemera ni uguhaanira ko abanu bose babona ikibatungira roho n’umubiri kuko nicyo ineza y’Imana igamije. Ng’uko twifuza gutamabagiza Yezu mu mitima yacu no mu ngo zacu. Tukamwereka hose cyane cyane abakeneye kumva ijambo rye no gukizwa. Tukamwiyereka mu isenegsho ryo gushimira nk’iryo umusaserdoti MELKISEDEKI yatuye ashimira Imana kubera umugaragu wayo Abrahamu. Si ngombwa amagambo menshi kuko Ukaristiya irisobanura. Imana iragahorana ikuzo n’ibisingizo ubi n’iteka ryose. Amina.

samedi 2 juin 2007

umunsi w'Ubutatu butagatifu c

UMUNSI W’UBUTATU BUTAGATIFU
03 kamena 20007 umwaka c


Imig 8,22-31
Rom 5,1-5
Yh 16,12-15
Turahimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu: Imana imwe mu Batatu. Ni ineza twahishuriwe na Kristu kuko yatwinjije mu ibanga ry’Imana mu rupfu rwe n’izuka rye kandi yadusigiye Roho Mutagatifu udufasha kumva neza ukuri kw’Imana n’ineza y’ugucungurwa kwacu. Umunsi w’Ubutatu Butagatifu ni umwanya wo kuramya ineza y’Imana twivugururamo urukundo rwo kuyikunda koko. Si umwanya wo kuminuza mu mahame y’ukwemera ngo duhanike mu gusobanura uko Imana iteye, wenda tube twanarengera; si umwanya w’amagambo wenda aryohereye twatsindira Imana ngo tuyambike uko twishakiye; ni umwanya wo kuyitega amatwi, cyane cyane wo kuyakira iwacu ngo ihagire ingoro. Ngo Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose. Niko igitabo cy’Imigani cyatubwiye. Kristu kandi nibyo azashimangira ko Roho Mutagatifu azadufasha kumva neza urukundo Imana idukunda. Pawulo mutagatifu azaryungamo ati: ineza y’Imana yabuganijwe mu mitima yacu na Roho twahawe, Roho wa Kristu utuma tumenya Imana Data. Uko niko kwemera kwacu kandi ufite ukwemera azi neza ko kwizera Imana bitera ineza mu mutima. Ng’iyo impamvu uyu munsi ukurikira uwa Roho Mutagatifu kandi ugakurikirwa n’uw’isakaramentu ritagatifu ry’Ukarisitiya. Kiriziya iduha uburyo bwo gusobanukira n’ibyo twemera kugira byoye gusa kuba amahame, ahubwo bibe isoko y’ubuzima nyabwo. Umunsi w’Ubutatu butagatifu rero udufashe kunyurwa n’inzira y’ugucungurwa kwacu. Ikindi twigira kuri uyu munsi ni uko uwamenye Imana kandi akayikunda, yihatira kubaho nka yo, akarangwa n’imigenzereze yayo. Ibyo tubyigira kuri Yezu, ariko tukabivoma mu Butatu Butagatifu kuko ni bwo sura y’imibereho nyayo. Gahunda zose za muntu kimwe n’imibereho ye bigomba gushingira ku bumwe buranga Ubutatu Butagatifu. Waba umubano uturanga iwacu aho tuvuka cyangwa aho dutuye, bwaba uburyo tubanira abandi mu mirimo duhinzwe, yaba imyumvire dufite ku myitwarire igomba kuturanga, ikitegererezo ni Ubutatu Butagatifu. Wenda ntihabura uvuga ati: ndabishimye ko Imana yatubera icyitegererezo. Ariko se byaba bitumariye iki kwisukira ubuzima bw’Imana tutazabishobora. Kuva Yzeu yakwigira umuntu, Imana ituye rwa gati muri twe. Ifite umuhana iwacu kandi irakomanga ngo tuyakire, tuyicumbire maze nayo itwigishe inzira yo kubaho neza. Si ukwigerezaho rero kubaho nk’Imana, ahubwo ni ukunyagwa zigahera gushaka kwikarana ubuzima twenyine tutaretse Imana ngo ibudufashe. Yezu ati: Roho Mutagatifu azabafasha kugera ku kuri kuzuye. Aya magambo ahuye rwose n’ayo yabwiye abamwumvaga ati: nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, nzabaruhura. Nimundebereho kandi munyigireho kuko mfite umutima utuje kandi woroshya. Hari ikindi se twifuza cyangwa taririra uretse kubaho neza. Ubutatu butagatifu buture iwacu maze butwigireho kubaho nk’abana bacuwe na Kristu.
Umunsi mwiza.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere