samedi 26 mai 2007

umunsi mukuru wa Pentekositi A

Umunsi mukuru wa Pentekositi
27 gicurasi 2007 umwaka C

Intu 2,1-11
Rm 8,8-17
Yh 14,15-16.23b-26
Turahimabaza umunsi wa Pentekositi: Roho Mutagatifu asakara ku ntumwa. Ngo iminsi mikuru ya pentekositi y’abayahudi igiye kurangira, habaye inkubi ikomeye aho intumwa zari ziteraniye zitegereje isezerano rya Yezu wari warababwiye ngo bazategereze imbaraga za Roho Mutagatifu. Igitangaza cya mbere Roho Mutagtifu yakoze ni uko yatumye iminsi mikuru itarangira ngo abantu bikubure. Abari baje i Yeruzalemu bose ngo bumvaga mu ndimi zabi ibyo intumwa zavugaga. Ineza y’Imana ni uko abayemera bose baba abavandimwe nk’uko Yezu yabisabaga Se mu isengesho riri mu ivanjiri ya Yohani umutwe wa 17. kugira ngo isi izemere ko Yezu yaje aturuka ku Mana kandi ko abamwemera bose bazasangira nawe ikuzo, tugomba kubaho bihuje n’ingabire za Roho Mutagatifu. Roho rero niwe uduha kubaho nka Kristu kandi tugatuma isi imumenya. Ibi bituma umunsi mukuru uhoraho: abantu bakavuga rumwe, isi igasabana, Imana igakuzwa kuko ari yo Nkuru. Ibi kandi ni mu gihe kuko Yezu yadukunze mbere turi abanyabyaha, ntacyo aduca, nta cyo adukuramo kindi usibye ubuntu n’imbabazi. Roho Mutagatifu atuma ineza n’inyigisho bya Yezu bimenyekana ndetse bikiranga. Ngo Roho azatwibutsa ibyo Kristu yavuze ndetse anatubwire ibintu bishya. Mu gihe cya Yezu, uwo bitaga umuvugizi yari umuntu wunganiraga abandi akababwira ijambo bagomba kuvuga ndetse akabamara ubwoba. Si uwo se dukenera kenshi iyo byahinanye tugatangira kurya iminwa cyangwa tugacurikiranya indahiro. Roho atumara ubwoba kuko si twe, ahubwo niwe utuvugiramo bityo ukuri kugatsinda n’ineza ikagera kuri bose. Pawulo mutagatifu yatwibukije ibikorwa bya Roho aho bitandukanira n’iby’umubiri: ugengwa na Roho arangwa n’ineza, amahoro, umuco, ubugwaneza,...n’aho ugengwa n’umubiri nta kabi asiga inyuma. Numva ntawe nakwibutsa ko kuva twabatizwa twabaye umwe na Kristu, ntidushobora rero kugayisha izina ry’uwatwitangiye kuko byaba ari agahomamunwa. Tereke Roho wa Kristu utwiyoborera maze turusheho kuba koko abakristu.
Umunsi mwiza.

samedi 19 mai 2007

umunsi mukuru wa Ansensiyo: Yezu asubira mu ijuru। A

Yezu asubira mu ijuru
20 gicurasi 2007 umwaka C

Intu 1,1-11
Heb 9,24-28; 10,19-23
Lk 24,46-53
Turahimbaza umunsi mukuru wa Yezu asubira mu ijuru. Ni umunsi usoza ubutumwa bwa Yezu hano ku isi; ubutumwa twashyira hagati ya batisimu n’izuka bye. Gusa ariko umunsi wa none si gusa uwo kwibuka ugutsinda kwa Yezu utahukanye ikuzo kwa Se, ahubwo ni ubutumwa bukomeye Yezu aduha ngo dukomeze umurimo we wo kwamamaza ya Nyagasani. Amasomo ya none arashimanagira ingingo ebyiri z’ingezi mu buzima bwacu abemera. Iya mbere ni uko Yezu, mbere yo gusubira kwa Se, yabanje gusobanurira abigishwa be ibijyanye n’umukiro ukomaka ku rupfu n’izika bye. Ibi yari yarabivuze na mbere hose, ariko abigishwa ntibashoboraga kubyumva kuko bari bataramanya neza Yezu uwo ari we. Nyuma y’izuka ntibari bakirwanira imyanya nka bene Zebedewo. Yuda we urwe yari yararurangije. Petero ntiyari agishyuhaguzwa. Muri rusange, bari baramenye Yezu uwo ariwe n’icyo bisobanura kumuyoboka. Ikindi kandi bazahwa Roho Mutagatifu uzabafasha kunoza ibitekerezo. Yezu rero arishimye ko abigishwa bagiye gukomeza ubutumwa, niyo mpamvu imvanjiri ya Luka ivuga ko mbere yo kujyanwa mu ijuru yahaye abigishwa be umugisha bisobanura ko yabaraze abishimiye kuzasohoza ubutumwa. Aha rero hagusha mu ngingo ya kabiri: kuba bahamya. Umuhamya ni uwemera icyo azi, agahamya icyo yemera. Si ubara inkuru kuko isi ikeneye abahamya ntikeneye abanyamagambo. Isi ikeneye abandika amateka badakoresheje za machines, ahubwo bavugishije ubuzima bwabo. Isi ikeneye abagabo n’abagore bemera izuka rya Yezu maze bagahamya ko Kristu ariwe nzira y’umukiro. Gusubira mu ijuru kwa Yezu rero ni iki bisobanura: kwakira uwo mugisha we, tukamubera abahamya, tukakamaza ko muri we tubabarirwa ibyaha kandi tukaronka amahoro. Yezu ntiyagiye yihungije ibibazo by’iyi si cyangwa ngo abe yarashatse kubera mu bushoroshori bw’ijuru. Ari kumwe natwe kandi akomeza umurimo we wo gukiza abantu abinyujije mu murimo w’intumwa n’abazisimbura. Umunsi wa none rero ntube uwo kwibuka uko kunanara kwa Yezu, auhubwo bibe impamvu yo kwibaza aho tugeze ubwo butumwa. None ubu yaza, aho yasanga hari aho twabugejeje? Aho ntiyasanga twarabuvangavanze n’imvugo zacu cyangwa amagambo aturyohera kimwe n’adasesereza abashaka kutwumva? Inkuru twamamaza ni imwe rukumbi: Kristu yaratwitangiye bityo Imana Data imugororera ikamba. Abamwemera bose bazatsinda kimwe nawe niba bamukmeyeho kandi bakamubera abahamya. Turagahorana uwo mugisha.

samedi 12 mai 2007

ICYUMWERU cya gatandatu cya PASIKA C

ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA
13 gicurasi 2007 umwaka C

Intu 15,1-2.22-29
Hish 21,10-14.22-23
Yh 14,23-29
“Mbahaye amahoro yanjye”. Ngaya amagambo tuzirikana kuri iki cyumweru. Kristu wazutse yiyeretse abigishwa be abaha amahoro ndetse na Roho Mutagatifu. Mbere gato y’uko atwitangira, yabwiye abigishwa be ati: mwikuka umutima, ahubwo nimugire amahoro yanjye. Ati: sinyatanza nk’uko isi ibigenza. Ijambo amahoro ubanza risigiye n’urukundo mu kuvugwa cyane, haba mu byifuzo, mu ndirimo yemwe no mu bisigo. Ubanza ari cyo kintu umuntu wese yumva yatunga mbere y’ibindi bityo akaba yanakifuriza abandi. Gusa ariko uwabaza ati: ese amahoro ni iki, ibisubizo byaba byinshi. Ubwo turi kuzirikana Ijambo ry’Imana reka twibande ku nyito y’iri jambo muri Bibiliya. Amahoro ni ijambo ribumbye ibyifuzo byinsi. Iyo dusoma SHALOM mu byanditswe bitagatifu, dusanga akenshi ririya jambo riba rivuga: kugubwa neza, gutekana, guhirwa, n’ibindi byifuzo bigaragaza umuntu washyikiriye umunezero uturuka ku Mana. Amahoro asobanura kimwe n’agakiza gaturuka ku Mana. Amahoro si icyo Imana itanga, ahubwo ni icyo Imana iri cyo mu buzima bwacu. Kugira amahoro rero ni igutunga Imana cyangwa se kugira Imana ariko atari ya yindi y’ishaba ihira imbwa n’abasazi cyangwa iyi n’abiba bambaza ngo icyampa ngo wenda irya none simfatwe. Kugira amahoro ni ugutuza, ugatura, ugatunganirwa byanakunda ukaramba nk’uko abakurambere babyifurizanyaga. Aya mahoro yenda gusa na none n’ibyo bita mu idini ya budha NIRVANA. Nirvana ni aho umuntu aba atacyumva amajye y’isi, yaraciye ukubiri no kubabara. Gusa nyine itandukanyirizo rya Nirvana cyangwa ibyifuzo by’abakurambere ni uko umuntu ari we ugomba kwishakamo imbaraga zo kugera ku mahoro. Akirya, ikiyuha icyuya ngo abashe kuramuka; cyangwa agakurikira imyitozo ituma umubiri we ubasha kugera ku ntera yo kwitsinda no kuganza ibishuko by’iyi si n’uyu mubiri. Amahoro ya Kristu twayaronkeye ubuntu. Twayasaruye ku giti cy’umusaraba ubwo Kristu yemeraga kurambura amaboko ngo adupfire. Iyo rero Yezu avuze ngo umutima wanyu woye kugira impagarara, aba avuze ijambo rikomeye. Ingorane zabaho ndetse zikaze bitewe n’uko ubuzima buje. Nyamara abiringira Imana bazabona isi nshya n’ijuru rishya. Aho bitazaba ngombwa kujya mu Ngoro y’Imana, ndetse ngo nta ngoro izaba ikiriho kuko ikuzo ry’imana rizuzura isi. ibi rero birumvikana kandi nta kindi dusabwa uretse kumva Roho Mutagatifu Yezu yasezeranije abe. Si ngomba kungikiranya amategeko n’imihango nk’uko abayahudi bari barayobotse kiriziya bifuzaga ko abakristu bavuye mu gipagani banakurikiza imihango ya kiyahudi. Ubukristu si ukubikura ibyo hambere, ahubwo ni uguhumeka ineza n’amahoro bya Kristu nk’uko igitambo cya missa gitangira kibitwifuriza. Nibwira ko icyo twasaba Yezu kuko kandi tugisonzeye ari amahoro, aya amuturuka, atari ay’isi itanga. Tuyifurizanye kandi igihe duhana ikiganza mu gitambo cya missa twifurizanya amahoro tujye tubyibuka ko Imana ari Mahoro meza, aya yuzuye kandi yuzuza imitima yacu akanyamuneza.

lundi 7 mai 2007

ICYUMWERU cya 5 cya PASIKA 06/05/2007

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA
06 Gicurasi 2007 umwaka C


Intu 14,21-27
Hish 21,1-5
Yh 13,31-33.34-35
“Icyo mbasaba ni uko mukundana kuko nibwo bazamenya ko muri abanjye”. Aya magambo Yezu yayavuze mbere gato y’uko adupfira kuko ngo Yuda yari amaze gusohoka ngo ajye kuzana abafashe Yezu. Birumvikana ko ari amagambo afite uburemere kuko Yezu yahaga abe umurage. Ati: mbahaye itegeko rishya. Aka wa musazi, isi bayikanga agashya ubwo bamubazaga impamvu yambaye amashara, na Yezu abanza twagombye kumubaza impamvu aduha itegeko rishya. Mutekereze ko mu gihe cye amategeko yageraga kuri 600, kwongeraho irindi n’iyo ryaba rimwe si umusaraba woroshye. Ariko gusaba abantu gukundana wenda ubanza byaba bitagorana. Reka riko turebe uko urukundo rwigishwa mu mategeko ya bibiliya. Musa yari yarategetse abayisiraheri abibwirijwe n’Uhoraho ngo “uzakunde Nyagsani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Yezu azafatanya iri tegeko n’irindi ryasabaga gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Birummvikana ko gukunda Imana ari ryo tegeko risumba ayandi. Ariko ntawaherera mu kuvuga ngo Imana niyo nkuru niba nta gitinyiro agirira abayo. Yohani intumwa azavuga ati niba udashobora gukunda mugenzi wawe ureba, wakwihirahira ute ko ukunda Imana itaruzi. Irindi tegeko bita irya zahabu ni ukutifuriza abandi icyo twumva natwe kitatubaho cyangwa se gukorera abandi ibyo twifuza ko natwe badukorera. Ibi ariko bisa na rya jambo ngo “ha uguha” cyangwa kugererwa n’abandi mu kebo natwe tubagereramo. Yezu ntashaka ko urukundo ruhinduka umuzigo cyangwa agahato. Gukunda si itegeko. Iyi ngingo papa Benedigito wa XVI yayishimangiye neza mu rwandiko rwe yise Deus Caristas Est. Gukunda biba itegeko ku muntu wumva akunzwe bityo nawe agaharanira ko icyo kibatsi kitazimata; ahubwo kigahinduka uruhererekane. Icyo abandi bazamanyeraho ko muri abanjye ni uko mukundana. Erega n’ubundi ngo udakunda burya aba yarapfuye kandi ikibazo si abo tugomba gukunda, ahubwo ni uburyo tugomba gukundana. Nabyo Yezu yarabitwigishije ubwo yozaga ibirenge by’intumwa ze. Ivanjiri ya Yohani itubwira ko ngo Yezu yakunze abe kugenza ku ndunduro. Abakristu bagomba gukunda nka Yezu, bakagenza ku ndunduro, bakaranguza kuko nibwo bazaba bakunze nka Yezu. Ikindi ni urukundo ruhoraho. Si umwambaro w’akanya, cyangwa agahararo ko kurebana akana ko mujisho, ahubwo ni ugukunda hanyuma tugakunda, biyo bityo. Aha ho ubanza twahuza na ya mvungo ya wa musazi wakunda kwivugira ngo uko umutima wanjye utera, ndagukunda. Twebwe ariko si uko umutima utera, ahubwo uko Kristu adukunda. Ibi rero ntako bisa. Mutekereze abantu bose biyemeje gukundana. Ese ubwo isi yahinduka gute? Ubanza byahurirana n’amagambo yo mugitabo cy’Ibyahishuwe, aho Imana ishaka kurema isi nshya n’ijuru rishya. Reka wenda tworoshye ibintu: abantu bose biyemeje gusuhuzanya, umwe atabanje ngo atekereze ngo wenda uriya arancaho atansuhuje cyangwa ngo atantera umwaku n’utunti twihimbira ngo dukuririze imyitwarire yacu. Nta kabuza isi yaba nshya. Ik’ingenzi rero si uko twaba aba mbere cyangwa ibihangange, ahubwo ni uko buri wese yakumva atacikanwa no gutambutse icyo kibatsi cy’urukundo rwa Yezu. N’impundu z’urushishi zaba zihagije kuko ntawagaya imisaya yarwo cyane ko nta rukundo ruba ruto cyereka uruhimbano. Ngaho rero twese icya rimwe nk’abitsamuye, duharanire gukunda nk’uko Imana ikunda. Si uko se ngo Pawulo na Barinaba bashimishwaga no gutekerezeba abandi ibyiza Imana yakoreraga mu makoraniro y’abemera.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere