samedi 8 octobre 2011
ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE 2011A
ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE
09 ukwakira 2011 umwaka A
Iz 25,6-10
Fil 4,12-14.19-20
Mt 22,1-14
Nyuma y''imigani ijyanye n'uburyo duhamagariwe gukora mu mizabibu y'Imana ndetse n'uko iteganya kuduhemba, Kristu arakomeza aducira umugani udufasha na none kumva neza uko ingoma y'Imana iteye. Ati: ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami wacyuje ubukwe bw'umuhungu we maze agatumira abantu ngo baze mu birori. Abigishijwe ikilatini na Nayigiziki, bibuka wenda ijambo ritangira uyu "loquebatur Iesus...". Murabyumva sinari nomero ya mbere cyangwa iya nyuma ku buryo no guhamagarwa bitazaga ariko iriya vanjiri yatubizaga icyuya imbere ya Nayigiziki. Ubu ariko si aha nshaka kuganisha ngo hato n'ababa batarize ikilatini batumva hari icyo bacikanwe mu myumvire y'iyi vanjiri. Muri uyu mugani, harimo ingingo enye ngirango tuganireho: iya mbere ngo ubwami bw'ijuru bumeze nk'umwami ucyuza ubukwe bw'umuhungu we. Ubwami bw'Imana si imirimo gusa tugomba kutunganya, amategeko tugomba gukurikiza, ibitambo n'amaturo tugomba gutura no gutanga; ni ibirori by'ubukwe bw'Umwana w'Umwami kandi tukaba dutumiwe. Mu gitabo cya misa, mbere yo guhaswa, umusaserdoti arabyibutsa ati: hahirwa batumiwe mu bukwe bwa Ntama. Kwibwira ko kuba ab'Imana ari ukuyiruhira, ubanza tuba twibeshye. Niba se urugero iduha ari urw'Umwami ucyuza ubukwe, ubwo twumva hari ikindi gisigaye usibye kwishyira mu myanya tugategereza isaha y'ubukwe. Uretse uko uyu mugani ubisobanura, ariko ubanza n'abazaba bishyize mu myanya atari ko bose bazinjira: abakobwa batanu b'abapfu bazahera hanze kuko bazaba bibagiwe amavuta. Uru ni urugero rumwe, izindi turazisanga muri uyu mugani. Ingingo ya kabiri dusanga muri uyu mugani ni icyumba kirimo ubusa. Gutegura ibirori, ugashyashyana isaha yagera ukabona uri wenyine ntawabyifuriza uwe. Ngo umwanzi arakenga abure umuvumba. Wenda da naba n'abavumbyi, ariko kumva utumira abantu bakemera ko bazaza hanyuma isaha yagera ugasanga uri utya nk'uko wavuye mu nda ya nyoko. Imana ishaka abantu ngo basangire ibyiza byayo dore ko ubanza nta byishimo bibaho nko gucyuza ubukwe ukanabona abo mutaramana. Ng'iyi impamvu Imana ishoka umuhanda, amayirabiri ngo byibura icyumba cy'ubukwe cyuzure. Ingingo ya gatatu rero ni umuhanda, uyu abari batumiwe banyuze bigira mu byabo, ari nawo Imana yoherezamo abagaragu bayo (intumwa n'abahanuzi) ngo bajye gushakisha abaza mu bukwe kuko bwo ntibushobora gusibira. Ubwo ga Imana iba yikozeho kuko iba yemeye kuza kwicarana n'abantu b'amoko yose, abo izi n'abo itazi (ariko ibi nijye ubivuze kuko nta muntu Imana itazi), abeza n'ababi, aka wa mugani wa Yezu nk'uko umurobyi akururira ku nkombe amafi y'ubwoko bwose aba yarobye. Uburenganzira bwa muntu bwo kwigira aho yishakiye, akaba yanahindura gahunda ku munota wa nyuma butuma Imana ibunga mu mayirabiri ngo yingingire bose, cyane cyane abatari batumiwe kuza mu birori byayo. Abenshi kandi twanga kwitabira ubutumire kuko tuba twumva duta igihe cyo kunguka no kugwiza ibidufasha kubaho neza. Tukibwira ko niba ntacyo turamura kindi kitari ibiribwa n'ibinyobwa, ubukwe twabusimbuza induruburi zacu. Ingingo ya kane ni umwambaro w'umukwe. Akenshi tumenyere imvugo y'uko uriya muntu rwose yarenganye. Ko bamusanze mu muhanda, yari kuvana he umwambaro w'ubukwe? Ubundi se abandi babigenje bate ngo baturemo umwambo w'ubukwe? Ese aha ntibaba bari barabukereye mu kuvumba ku buryo babaga bicaranye akambaro? Ariko se babikora bagira ubwo icyumba cy'ubukwe bw'umwana w'umwami cyakuzura abantu bari bagiye mu twabo bazi ko bari butumirwe koko? Ikigaragara ni uko uriya muntu bitamuhiriye. Mu nzu yose yasaga ukwe kwa wenyine. Ubanza ndetse yagombye kaba yaranashatse kwihisha bikaba iby'ubusa. Ikindi nuko ataburanye. Mu ivanjri tumenyereye ko abahezwa hanze byibura bakomanga basaba gufungurirwa. Uyu mutumirwa ntiyiriwe asaza imigeri. Uyu muntu ashushanya aba bose batemera ko bashobora guhura n'Imana mu nzira bagendamo, aba batemera ko Imana yabatumira, aba bumva batabikwiye, aho bari hose bakumva atari ahabo, batiyumva hari icyo bashobora, hari uwabizera, ubuzima bwabo bukaba nko kwihinyuza kuko kwizerwa byo biba byararangiye. Uyu munyagwa, mbe namwita ntya, ari mu mwanya wa benshi bibeshya ku Mana, bagahora bumva itabazi cyangwa atagira icyo ibabwira, aho bari bakiranga atari uko ari babi cyangwa beza kuruta abandi, ahubwo kuko baba badafite icyo bahuriyeho n'Imana yabatumiye. Atari uko Imana itabazi, ahubwo batayikundira ngo ibereke ko ibakunda. Ntiriwe ngira byinshi nongeraho, reka twisabire Imana ingabire ya Roho Mutagatifu ngo tugire ubushishozi n'ubwenge bwo kutagira ikintu na kimwe twarutisha ubutumirwe Imana yaduhaye kandi iteka duhore twicaranye umwambaro w'ubukwe, ndavuga umutima ubereye Imana. Ubu butumire kandi buhoraho mu isangira ritagatifu ry'Ukaristiya. Hato hatazagira uvuga ngo yaracikanwe, ubutumire butaha tuzabwitabire maze gahunda zacu tuziharire indi minsi.
Inscription à :
Articles (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi