samedi 31 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE

01 kanama 2010 umwaka C

Mubw 1,2;2,21-23

Kol 3,1-5,9-11

Lk 12,13-21

Inkuru nziza y'iki cyumweru iradufasha kuzirikana ku gaciro k'ibyo dutunze. Ngo umuntu yasabye Yezu ko yamwumvikanisha n'umuvandimwe we bakagabana umurage. Iyi mpamvu ifite ishingiro kuko kwikubira si byiza. Yezu ariko nawe yasubije neza ati ninde wanshyizeho ngo mbabere umucamanza. Ibi wenda twabifata nko kwanga kwivanga mu bibazo bitatureba iyo dusa n'abiyerurutsa ngo ibyo ntaho duhuriye. Yezu ariko nk'uko asanzwe abigenza, ahita atanga n'ibisobanuro. Umuntu ntagizwe n'umutungo. Agaciro k'umuntu ntigashingiye ku mari. Yego kugira ibintu by'ibanze ni ngombwa mu buzima, ariko sicyo kigize agaciro ko kubaho. Umubwiriza aragira ati: byaba bimaze iki kwiyuha icyuha ukagwiza umutungo maze wapfa bikaribwa na rubanda? Nibutse ko uwanditse kiriya gitabo ahanini yibazaga agaciro k'ubuzima cyane cyane mu kuruhira kubaho neza, mu gihe intungane kimwe n'ubunyabyaha bapfa rumwe. Nakwibutsa ko mu gihe handikwaga icyo gitabo, imyumvire y'irengero ry'ubu buzima yagarukiraga gusa k'umunezero wo gutunga, guramba no kunezerwa. Imyumvire y'izuka, igihembo cyangwa igihano bya nyuma y'urupfu bizasobanuka gahoro gahoro. Igitabo cy'Ubuhanga nicyo cyizandika bwa mbere ko umuntu adapfa buheriheri; ko hirya y'ubu buzima, Imana idutegeanyirije ubundi bitewe nuko tuzaba twaritwaye. Erega nibyo Pawulo mutagatifu atwibutsa iyo atubwira ati niba twarabambanywe na Kristu, tugomba guharanira iby'ijuru aho umukiro wacu uganje. Kugira ngo tubyumve rero Yezu yakoresheje uriya mugani: ngo umugabo yari yejeje imyaka myinshi yigira inama yo kwagura ibigenga maze ngo ahunike ubundi yidamararire. Nyamara ngo utazi akaraye Fumbwe araza ifu. Yezu ntadusaba kutagera cyangwa kutazigama; ntadusaba kutita ku by'isi cyangwa kureka abandi bakaturyana utwacu; aradusaba guha ibintu agaciro kabyo. Kurunda nk'ifuku cyangwa gusakuma ibyo tuguyeho byose nk'isuri si iby'abantu bacunguwe na Yezu, abantu bizeye umurage w'ijuru, batagombye kuruha uwa Kavuna kandi baryamanye icyizere cy'umukiro udashira. Kumva neza aya magambo ya Yezu, bituma ahubwo tumenya neza guhatanira imari y'iyi si, tukayitunga ariko ntiduhake, tukayungukiramo inshuti, aho kuba yaduteranya cyangwa ikaduca k'ubavandimwe n'inshuti. Erega ijuri ni iri: kumenya agaciro k'ineza dukomora ku Mana bityo tukayisingiriza mu byo yatugabiye. Tuyisabe kuturinda gutwarwa n'inkubiri y'iby'isi, guhora duhanze amaso mu ijuru kandi inaduhe ifurungo rya buri munsi.

samedi 24 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 17 MU BYUMWERU BISANZWE

25 nyakanga 2010 umwaka C

Intg 18,20-32

Kol 2,12-14

Lk 11,1-13

Amasomo y'iki cyumweru aratwigisha gusenga. Mu mugitabo cy'Intangiriro, Abrahamu yatakambiye abaturage ba Sodoma na Gomora kuko yari agize amahirwe yo kumenya ko bari baraye bari buhanirwe imyitwarire yabo. Ati koko niyo habonekamo intungane zibarirwa mu mashyi, umugi wose warimbuka? Uhoraho yabwiye Abrahamu ko haramutse habonetse intungane imwe gusa, umugi wose wakira. Mu ivanjiri, abigishwa barasaba Yezu ngo abigishe gusenga. Isengesho Yezu yabigishije ni irya Dawe uri mu ijuru, isengesho natwe dukunda kuvuga kuko ari ryo Yezu yadutoje. Ariko yunzemo ati mujye musenga kandi musenge: musabe muzahabwa, mukomange bazabakingurira, mutakambe nk'umuntu ujya gusaba icyo yafungurira umushyitsi umutunguye mu ijoro. Ngo niba twe n'amanyanga yacu tuzi guha abana bacu ibiri ibyiza, Umubyeyi wacu wo mu ijuru azabura ate guha Roho Mutagatifu abamumusaba. Isomo rero tuzirikana ni akamaro ko gusenga. Sinzi niba wenda natwe tumeze nk'abigishwa ba Yezu bifuzaga kumenya gusenga; sinzi niba koko dufite inyota yo kumenya gusenga; sinzi niba duhuye na Yezu twamusaba ngo atwigishe gusenga cyangwa niba dufite ibindi byihutirwa twamubwira kumenya, gusenga bikazaba biza nyuma. Yezu we yakundaga gusenga: mu gitondo butaracya, mbere yo gukora ubutumwa bukomeye nko dutora intumwa, igihe rubanda rwabaga rutangiye kumuririmba... kugeza ku musaraba Yezu yakomeje gusenga Imana Se. Natwe kandi ubanza dusenga: dukora za noveni, tuvuga amashapule, tujya mu ngendo ntagatifu, bamwe dusiba kurya, abandi dukora imihigo, abandi turibabaza,... ariko se aho turasenga koko? Aho twambaza Imana nk'umubyeyi cyangwa duhuragura amagambo twibwira ko kuvuga menshi bizatuma wenda Imana itwumva? Aha ariko ndavuga abahanyanyaza kuko hari na bamwe bibwira ngo bameshe kamwe, gusenga babihariye ab'imburamikoro. Nyagasani twigishe gusenga? Gusenga ni umurimo w'ingirakamaro ku bemera kuko ntidushobora kumenya Imana tutazi kuyisenga, tutajya tuyisanga ngo dusabane nayo mu isengesho. Ntidushobora kuba abasamaritani b'impuhwe, ndavuga kurangwa n'umutima w'ineza niba tutajya dusabana na Nyiripuhwe; ntidushobora kuba nka Mariya wiyicariraga imbere ya Yezu amuteze amatwi niba tudashobora nyine kugera aho Imana iganje. Wenda twahikoza ariko ubanza kuri bamwe hasa n'ahari ibiryi kuko dusenga dukebaguzwa cyangwa dushyuhaguzwa nk'abafite icyo bikanga cyangwa basiganwa nacyo. Umutima utuje mu gitereko uwo niwo usenga kandi ukanamenya icyo usaba: Roho Mutagatifu. Nyagasani twiyigishirize gusenga.

dimanche 18 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE

18 yakanga 2010 umwaka C

Intg 18,1-10a

Kol 1,24-28

Lk 10,38-42

Nyuma y'inyigisho y'umusamaritani mwiza yatwibukije agaciro k'ingabire twahawe yo kwishushanya na Yezu twakira kandi tukaba hafi y'umuntu uwo ari we wese, ivanjiri ya Luka ikomeza iduhishurira indi ntera mu bukristu bwacu: ikintu k'ingenzi ni kimwe gusa: kwicara ku birenge bya Yezu no kumutega amatwi. Iyi vanjiri nayo turayizi, aho Yezu ajya kwa Mariya na Marita. Marita akahihibikana ngo ategure amazimano naho Mariya, akiyicarira iruhande rwa Yezu amutega amatwi. Ngo byabaye ngombwa, nk'uko dukunze gukoresha iyi mvugo, ko Marita yiyambaza Yezu ngo amubwirire Mariya ko bidashoboka kwiyicarira ngo wicishe umuvandimwe imirimo. Ariko igisubizo, na none nk'uko tumenyereye Yezu, nticyabaye icyo Marita yari ategereje kimwe na twe twese tuba tuzi ko umushyitsi agombwa kwitabwaho. Ngo icyo Yezu yifuzaga Mariya yari yagitoye: kumuha akanya no kumutega amatwi. Iyi vanjiri dukunze kuyisoma tugereranya uburyo bubiri bwo kubaho gikiristu: kwitangira imirimo nyuranye muri Kiriziya no guhugukira isengesho. Si ngombwa ariko gutera imirwi ubuzima dukesha urupfu n'izuka bya Kristu, ngo tube twakwibwira ko abakristu buzuye ari abasenga gusa cyangwa se ko ikinyura Imana ari umuba w'ibikorwa twayitura. Mu minsi ishize twahimbaje umunsi mukuru wa Benedigito, umukuru w'abamonaki, wasize intego ikomeye yo kwitagatifuza: ora et labora (senga kandi ukore). Nta Marita rero cyangwa Mariya ahubwo Mariya na Mariya ni abavandimwe kuko Imana idusaba kuyakira kandi nta mibare nk'uko Abrahamu yakiriye abaje bamugana bityo bikamuviramo umugisha kuko bamubwiye inkuru itari yiteguye ko azabona akana, ariko kwakira Imana iwacu no kuyitega amatwi bijyana no gushyira mu bikorwa ibyo itwigisha. Twibuke ko avanjiri y'umusamaritani mwiza irangiza ivuga ngo genda nawe ugenze utyo. Birumvikana ko hatabaye gutega amatwi akenshi twakitiranya ubutumwa bw'Imana n'ibyifuzo cyangwa se amagambo yacu, ariko kandi kwinumira tukiyicarira ngo twarashyikiriye kuko twumvise kandi tukanononsora ijambo ry'Imana ntacyo byatumarira tutarisangiye n'abandi. Yezu rero ntanenga Marita kuko ahihibikana mu kumwakira; icyo anenga ni ukwibwira ko Imana ahari yatugenderera kuko tuzi kuyitaho. Muri Bibiliya cyane cyane mu mavanjiri tubona ko Yezu yagendaga asanga abantu ku buryo we yihitiragamo: Zakewusi wari wibwiyeko kurira igiti bihagije, Yezu yamusanze iwe, umusamaritanikazi we bahuriye ku iriba, Matayo uyu bita Levi, yamukuye mu biro by'abasoresha...twagera no kuri cya gisambo yasuriye ku musaraba. Usibye Marita wari umenyereye gusurwa na Yezu kuko ngo bari inshuti, abandi ubanza batari banabyiteguye. Abo bose rero bameze nka twe kuko Yezu adusura buri munsi: ashobora kukugana mu ijambo rye niba ujya ubona akanya ko kurisoma no kurizirikana; ashobora kugusanga mu murimo ukora niba utaragutwaye uruhu n'uruhande, ukaba ushobora kuwubonamo uburyo bwo kwitangira abandi no kwitagatifuza; ashobora kugusanga muri mungenzi wawe musangiye ubuzima, uwo murwubakanye, uwo mujya muganira nyuma y'umurimo... Imana ishobora kugusura mu ngorane z'ubuzima, haba mu byishimo waterwa n'utwo uhoramo, haba yemwe no mu kwidagaduru ujya ugira iyo ukitse imirimo. Imana niyo igena uko itwiyereka ikadusaba gusa kuyiha akanya. Kandi ibi birumvikana cyane: niba ubuzima bwacu akenshi (niba atari buri gihe) butatworohera, kuki twakwibwira ko twavunikira Imana kugeza aho twabira icyuya ngo ngaho turahanarira kuyinyura! Numva twayiha akanya, maze yo ubwayo, dore ko ari yo soko ya byose, ikaduhaza ku neza yayo. Ndibwira iribyo Yezu avuga ati: Mariya yahisemo umwanya mwiza kandi ntakizawumunyaga. Sinzi uko Marita yabyakiriye, ariko nicyo cyiza ko ivanjiri idusigira akanya ko kurangiza inkuru. Buri wese rero yandike uko we yakiriye kiriya gisubizo cya Yezu.

samedi 10 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE

11 nyakanga 2010 umwaka C

Ivg 30,10-14

Kol 1,15-20

Lk 10,25-37

Hari amasomo yo bibiliya twumva gusa intangiriro, tukaba twabwira usoma ko ashatse yakwiruhukira kuko ibikurikira twabifashe mu mutwe. Ivanjii y'iki cyumweru nayo ni uko iteye. Iri muri ya masomo twibaza Yezu ako yabigenzaga ngo abone igisubizo kandi cyumvikana ku kibazo yabaga abajijwe. Ngo mugenzi wanjye ni nde? Yezu ati: umugabo yamanutse i Yeriko yerekeza i Yeruzalemu. Ariko uretse uriya mwigishamategeko wifuza kwinja Yezu, ubundi kiriya ni ikibazo. Mugenzi wanjye ni nde? Ibi bisa n'imvugo y'iwacu mu Rwanda: umuvandiwe wanjye ni nde? Uwo dusangira ababyeyi? Uwo dufitanye isano y'amaraso? Uwo duhurira ku murimo? Uwo duhuje inyungu?... Ku bayahudi ariko twibuke ko itegeko riruta ayandi ryari iryo gukunda Imana kuruta byose. Iri tegeko Yezu azaryungaho irindi bisa ryo gukunda mugenzi wacu nk'uko twikunda. Kubaza rero ngo mugenzi wanjye ni nde, birasa no kuvuga ngo nakunda abantu kugeza kuri nde? Petero intumwa we azabibaza mu yandi magambo ati: umuvandimwe wanjye ankoshereje namubabarira kugeza kuri kangahe? Ijambo rigize umutima wa bibiliya ni inshinga "gukuda" itondaguye mu nzagihe niba ariko bakibyita mu ishuri abiga ubu. Uzakunde. Mutagatifu Agusitini azayihindura ho gato ngo kunda ubundi ukore icyo ushaka. Ubuzima ariko si igikorwa twateganya maze ngo nitukirangiza twumve ari sawa. Ni umushinga uterurwa n'Imana ukazarangizwa nayo. Twe gusa tugiramo uruhare rutanari runini kuko akanya gato twibwira ko dushobora gukoresha ubuzima bwacu uko tubyumva, ntaho gahurira n'ibyo Imana iduteganyiriza. Niyo ubwayo itwibutsa ko mbere yo kuturemera mu nda y'abatwibarutse, Yo yari ituzi. Kwibaza rero ngo twakora iki ngo turonke ubugingo bw'iteka, yego bifite ishingiro, ariko sicyo gikuru. Ahubwo twakora iki ngo iyi ngabire twatatswe tutayipfusha ubusa. Kubahiriza amategeko? Nabyo si bibi ariko siyo nzira kuko tutanabasha kuyubahiriza uko ari kabone nubwo Imana itwibutsa ko amategeko yayo atari akadashoboka; yayashyize mu mutima wacu ngo abe ari yo atuyobora. Hirya y'amategeko, umugani w'umusamaritani w'impuhwe, iradukurugutura. Ikibazo si ukumenya mugenzi wanjye uwo ari we, uwo ngomba gukunda ( kwanga simbivuze kandi ntihanagire ubirota), ikibazo ni ukumenya uko twasangira n'abandi ingabire twahawe. Mugenzi wanjye ni nde? Ahubwo ni nde waba akeneye ko muba hafi? Ibi ntibisaba kwiga menshi, cyangwa guhirwa. Bisaba gusa gufungura amaso no kureka umutima wacu ukatwigisha. Umusaserdoti ntakeneye kwigishwa ko ntawe utererana uri mu kaga ngo ngaho aratanya asanga Imana mu ngoro, cyangwa ngo atihumanya kandi agiye gutura igitambo. Umuleviti siwe wari kubitozwa kandi nawe yari azobereye mu mategeko kuko impuruza y'akaga kaba akacu cyangwa ak'abandi igera ku mutima wa buri wese. Wenda twahimba urwitwazo ariko byo tuba twumvize. Sinzi niba koko uyu wari umugani, cyangwa niba Yezu yarabatekerereje inkuru y'ukuri cyane ko amabandi ntaho yagiye kandi n'abagenda bararamye turahari. Ibi ndabivugira ko inyigisho ya mbere y'iki cyumweru ikubiye mu jambo rya Yezu risubiza ikibazo cy'uriya mwigishamatekego: genda nawe ugenze utyo. Nte se? Wegere uri mu kaga, umuhe igihe cyawe, umwomore ukoreshe utwo ufite yaba divayi cyangwa amavuta. Tugahagarara gato kuko nta kandi gasaro dushobora gushaka ngo n'indege zo mu kirere zihagare uretse gutabara uwaba wese ataka. Ubundi dushobora gukomeza urugendo tumaze kumugeza kubamwunganira kuturusha. Ntibizabe nk'iby'ino mu mahanga ngo yateye imbere aho ubona uri mu kaga, ugahamagara abapolisi cyangwa izindi zego zibishinzwe ngo hato utamukoraho bikagukoraho ari wowe. Yezu ati genda nawe ugenze utyo. Usibye ba mutima muke, ntawe utumva uko yagenza. Ngaho rero twoye gutuma ijambo rya Yezu rigwa mu butaka bw'agasi cyangwa muri nyiramubande ngo ryomongane ryisubirire kwa Nyiraryo. Kaba ari akanga. Genda ukunde nk'uko Imana igukunda. Genda ubabarire nk'uko Imana ikubabarira. Genda uhumurize abandi nk'uko Uwiteka aguhumuriza. Genda ugenze utyo nibwo buzima.

samedi 3 juillet 2010

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE

4 nyakanga 2010 umwaka C

Iz 66,10-14c

Gal 6,14-18

Lk 10,1-12.17-20

Inkuru nziza y'iki cyumweru iratwibutsa ko Yezu yohereje abigishwa 72 ngo bajye kwigisha ko Ingoma y'Imana iri bugufi mu migi yendaga gucamo yerekeza i Yeruzalemu. Ivanjiri itubwira ko Yezu yabahaye amabwiriza yo kutagira ibyo bitwaza yaba amakanzu abiri, zaba inkweto zo guhindura, amafaranga n'ibindi. Yababujije kudata igihe baramukanya kandi ko nta kibazo bazagira kuko umukozi wese akwiye igihembo cye. Ikindi Yezu abibutsa ni ukwifuriza amahoro abo basanze. Ati niba ari inkunzi z'amahoro, amahoro yanyu azabasakaraho, niba kandi atari ko biri amahoro yanyu azabagarukira. Iyi vanjiri turayizi, tuzi ko abigishwa bagarutse bishimye kuko batunganyije umurimo neza kandi ko na roho mbi zabumviraga. Yezu ati ni byiza ariko si byo bya ngombwa. Ntimugomba gushimishwa ni uko roho mbi zibumvira, ahubwo mushimishwe ni uko amazina yanyu yanditswe mu ijuru. Ibi birasa n'ibyo Pawulo mutagatifu yandikiraga abanyagalati, ati nta kindi kishishikaza uretse umusaraba wa Kristu. Ndetse yungamo ko agendana mu mubiri we inguma za Kristu. Uwabatijwe wese aba yunze ubumwe na Kristu. Mbere yo kuzasangira nawe ikuzo cyangwa se kumva ko hari icyo ari cyo muri Kiriziya agomba no kugira uruhare mu kwamamaza iyo neza dukesha Imana. Si umwanya wo kwerekana ubwenge tuzi, kubangukirwa no kwirukana amashitani, gukoresha ikoranabuhanga n'ubundi bwenge bwatuma twibwira ko akazi twarangije kugatengeneza. Ahubwo igikomeye ni ukwibuka ko Imana itwizera ikadushinga umurimo wo kuyikorera twamamaza ineza yayo. Ikindi tutanagomba kwibagirwa ni uko Yezu adusaba kudakagatiza cyane ngo tube twakitiranya ubutumwa n'ibyibyifuzo byacu. Ati: mbohereje nk'intama mu birura. Yego ntadukura umutima ngo karaba zikurye, ariko kandi ntanaduhisha ko hari abazanga kwakira ijambo ry'Imana kandi ko tutagomba kubitindaho ahubwo ko n'agakungugu ko kubirenge tuzakabasigira. Ikindi tuzirikana ni uko ngo imyaka yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba bake. Nibwira ko iyaba byari ukurwana n'umushike wenda twavuga tuti ibintu birakaze. Ariko gusaba ko abasarura baba benshi ngo hato imyaka idapfa ubusa ndumva ari ibintu byihutirwa. Ibi bijyana no gutanga umusanzu wacu. Ivanjiri y'iki cyumweru yibutsa ijambo rikomeye ko kiriziya idashobora kubaho itumva ijambo riyirema agatima, ijambo ry'amahoro; ntishobora kandi kubaho itamamaza iryo jambo. Nk'uko umubyeyi ahoza umwana we, nanjye nzabahoza, uwo ni Uhoraho ubivuga. Ineza n'amahoro bituruka ku Mana ni ryo shema ryo nyine dushobora kwiratana kandi tugomba kwamamaza. Ibindi bihinduka impfabusa ndetse n'igihimbo. Ibi kandi ni byo bimenyeto by'umusaraba wa Kristu. Pawulo yavugaga ibimenyetso by'ibikomere bitanu bya Yezu, ingabire ahabwa bake. Ariko tuzi ko twese dufite ikimenyetso cya Kristu wazutse nk'uko ku munsi wa batisimu yacu, padiri ndetse n'ababyeyi bacu n'ababyeyi ba batisumu badukoreye icyo kimenyetso kitazigera gisibangana. Iyi niyo kingi twubakiraho ubuzima bwacu. Ikibazo rero tugomba kwibaza: ese twumva kuko Imana itwizeye byo kuduhamagarira kuba abahamya b'Ijambo ryayo? Twumva se dushobora kwiyaka imitwaro yose twikoreye tukegukira gusa gutangaza ko ingoma y'Imana iri bugufi? Ese twibuka ko umurimo wacu waba umeze nk'uw'abasaruzi, tutagombwa kwibeshya ngo dukeke ko n'umusaruro wose uturuka ku bubasha bwacu? Ngo Yezu yabohereje nk'intama mu birura. Ese aho none twaba ari twe birura bidaha agahenge intama za Kristu? Cyangwa tujya twubuka ko isi turimo ihanda, ko kuyibamo bisaba kwiringira Imana? Kristu ntadukura umutima kuko yasezeranyije abe kuzabana nabo iteka ryose. Tumizere kandi tuniyemeze kumubera intumwa.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere