ICYUMWERU CYA 18 MU BYUMWWEERU BISANZWE
01 kanama 2010 umwaka C
Mubw 1,2;2,21-23
Kol 3,1-5,9-11
Lk 12,13-21
Inkuru nziza y'iki cyumweru iradufasha kuzirikana ku gaciro k'ibyo dutunze. Ngo umuntu yasabye Yezu ko yamwumvikanisha n'umuvandimwe we bakagabana umurage. Iyi mpamvu ifite ishingiro kuko kwikubira si byiza. Yezu ariko nawe yasubije neza ati ninde wanshyizeho ngo mbabere umucamanza. Ibi wenda twabifata nko kwanga kwivanga mu bibazo bitatureba iyo dusa n'abiyerurutsa ngo ibyo ntaho duhuriye. Yezu ariko nk'uko asanzwe abigenza, ahita atanga n'ibisobanuro. Umuntu ntagizwe n'umutungo. Agaciro k'umuntu ntigashingiye ku mari. Yego kugira ibintu by'ibanze ni ngombwa mu buzima, ariko sicyo kigize agaciro ko kubaho. Umubwiriza aragira ati: byaba bimaze iki kwiyuha icyuha ukagwiza umutungo maze wapfa bikaribwa na rubanda? Nibutse ko uwanditse kiriya gitabo ahanini yibazaga agaciro k'ubuzima cyane cyane mu kuruhira kubaho neza, mu gihe intungane kimwe n'ubunyabyaha bapfa rumwe. Nakwibutsa ko mu gihe handikwaga icyo gitabo, imyumvire y'irengero ry'ubu buzima yagarukiraga gusa k'umunezero wo gutunga, guramba no kunezerwa. Imyumvire y'izuka, igihembo cyangwa igihano bya nyuma y'urupfu bizasobanuka gahoro gahoro. Igitabo cy'Ubuhanga nicyo cyizandika bwa mbere ko umuntu adapfa buheriheri; ko hirya y'ubu buzima, Imana idutegeanyirije ubundi bitewe nuko tuzaba twaritwaye. Erega nibyo Pawulo mutagatifu atwibutsa iyo atubwira ati niba twarabambanywe na Kristu, tugomba guharanira iby'ijuru aho umukiro wacu uganje. Kugira ngo tubyumve rero Yezu yakoresheje uriya mugani: ngo umugabo yari yejeje imyaka myinshi yigira inama yo kwagura ibigenga maze ngo ahunike ubundi yidamararire. Nyamara ngo utazi akaraye Fumbwe araza ifu. Yezu ntadusaba kutagera cyangwa kutazigama; ntadusaba kutita ku by'isi cyangwa kureka abandi bakaturyana utwacu; aradusaba guha ibintu agaciro kabyo. Kurunda nk'ifuku cyangwa gusakuma ibyo tuguyeho byose nk'isuri si iby'abantu bacunguwe na Yezu, abantu bizeye umurage w'ijuru, batagombye kuruha uwa Kavuna kandi baryamanye icyizere cy'umukiro udashira. Kumva neza aya magambo ya Yezu, bituma ahubwo tumenya neza guhatanira imari y'iyi si, tukayitunga ariko ntiduhake, tukayungukiramo inshuti, aho kuba yaduteranya cyangwa ikaduca k'ubavandimwe n'inshuti. Erega ijuri ni iri: kumenya agaciro k'ineza dukomora ku Mana bityo tukayisingiriza mu byo yatugabiye. Tuyisabe kuturinda gutwarwa n'inkubiri y'iby'isi, guhora duhanze amaso mu ijuru kandi inaduhe ifurungo rya buri munsi.