ICYUMWERU CYA 9 MU BYUMWERU BISANZWE A
01 kamena 2008
Ivug 11,18.26-28.32
Rom 3,21-25a.28
Mt 7,21-27
Ivanjiri y'iki cyumweru irasoza amagambo Yezu yabwiye abigishwa be na rubanda rwamwumvaga ubwo yatangiraga kwigisha Inkuru ziza y'Ingoma y'Imana. Ngo uwumva ijambo rye ntarikurikize amaze nkuwubaka inzu ku mucanga kuko ntitinda guhirima iyo imvura n'umuyaga biyikoraniyeho. Naho uwumva ijambo rya Yeze maze akarikurikiza, ameze nk'umunyabwenge wubaka inzu ku rutare kuko n'aho byagenda gute iyo nzu iba ikomeye byo kudapfa kutembagazwa n'ibibonetse byose. Ibi kandi Yezu yabivuze anaburira aba bose bibwira ko kuba bazi Yezu, kuba bahora bavuga ngo "Nyagasani, Nyagasani" cyangwa kuba wenda baba bafite ibikorwa bihambaye baba barakoze nko gukora ibitangaza, kwirukana amashitani n'ibindi, ko batazapfa kwinjira mu bwami bwe. Ibi natwe mu kinyarwanda turabizi ko kora ndebe iruta mvuga numve. Amagambo yonyine ntacyo ageza ku bantu iyo adaherekejwe n'ibikorwa kandi bizima. Iyi vanjiri iraturinda kugwa mu mutego w'ibishuko bibiri bishobora kutubeshya tukibwira ko itike yo kwinjira kwa Yezu tuyiryamanye. Icya mbere n'uburyarya. Indyarya ni umuntu wakwibwira ko kuba umukristu ari ukuba rukabyamurimbo: ingoma zavuga, igihe cy'iminsi mikuru, akaba yatiye akambaro agafata umwanyaw'ibanza; haba hari igikorwa kiri muri paruwase akaba yiyamamaje, akanya kose katuma asohoka bakamubona ntagatangwe, ariko ibyo byarangira akisubirira kuke, akipfira rubi nk'abandi bose ndetse akaba yanabahiga mu kwitara uko yishakiye cyane ko aba aziko igihe kizagera agaseruka. Uyu aba ameze nk'ibicuruzwa bashyira ahabona ngo barembuze abaguzi: iyo igihe cyabyo gishize babisimbuza ibindi maze akabyo kakaba karangiye. Nta kaga gakomeye nko kubaho ubuzima bwacu twarabuhinduye nk'ikinamico cyangwa urubuga rwo kwigaragaza. Hari igihe tumera nka ya nguge mu mugani wa Padiri Claude Talbot ngo uko inguge ingenda irushaho kurira igiti, ni nako iba igaragaza ubusa bwayo. Igishuko cya kabiri ni ukutaremya mu bikorwa biranga ukwemera kwacu, tugahora tujarajara, rimwe tukabiterwa no kwibwira ko inzira ya Yezu itoroshye –kandi ni byo-, ikaba igendwa gusa n'ibiharamagara. Ubundi tukabiterwa n'ubujiji , uburangare no kutamenya bityo ubukristu bwacu bagahora inyuma nka cya kirondwe cyumira ku ruhu... Kujarajara kimwe no guhuzagurika kandi bituma twibwira ko kuba abakristu ari ukugwiza ibikorwa bityo ntiduterwe isoni no kuba twavuga ngo "nta cyaha ngira kuko ntanga ituro rya kiriziya, mfasha abakene uko mbishoboye, numva misa,... Imana ntinyurwa n'amaturo n'ibitambo kabone n'ubwo nabyo ari ngombwa. Mbere yo gutura amaturo ariko tugomba kumenya niba twubakiye ku mucanga cyangwa ku rutare. Ibindi bizizana kandi n'iyo bitaboneka, akabura bakaramuka ni umunyu n'itabi. Iyi vanjiri rero idifashe guca bugufi, turebe aho dushinga ibirenge mu kwemera kwacu, twibaze niba haramutse hadutse inkubiri y'imiyaga y'iyi si, kandi siyo yabura, inzu yacu –niba twarayubatse- yasigara ihagaze cyangwa niba yarunduka rugikubita. Ntitwibagirwe kandi gusaba Yezu we Buyensanganyarukuta ngo utube hafi agorore inkuta z'izu yacu, maze koko twubakire ku Rutare, Kristu Soko y'ineza n'imigisha yose.